---
type: BookChapter
work_id: '1645'
book_url: https://nasa.misia.sk/books/1839
book_markdown_url: https://nasa.misia.sk/books/1839.md
language: rw
position: 47
canonical_url: https://nasa.misia.sk/book_chapters/5522
markdown_url: https://nasa.misia.sk/book_chapters/5522.md
markdown_source: converted
translations:
  rw: https://nasa.misia.sk/book_chapters/5522.md
---

# Urwandiko mbwirwabenshi Mata 2020

## Mumenye umunsi n’ubutumwa

UMWAMI wacu yabereye maso Ijambo, kandi akora ibyo yagennye kubw’iki gihe. Mu buryo budakuka isezerano ryatanzwe ryarasohoye: *«Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera»*(Malaki. 4 :5). Ubu turacyari mu munsi w’agakiza (2 Abikorinto 6:2), mu gihe cy’ubuntu. Umwami wacu ubwe yabwiye abigishwa be ku musozi wo guhindurirwaho ati: *«…Ni koko, Eliya ni we ukwiriye kubanza kuza ngo atunganye byose»*(Marc 9:12). Umuhamagaro wa nyuma urimo kumvikana, kandi uwimana azumva Ijambo ryera ry’Imana, kandi niryo ryonyine azakomeza kushikamaho. 

Birababaje kubera yuko nubwo UMWAMI Imana yigaragarije mu buryo bw’indengakamere ubwoko bwa Iserayeli, benshi muri bo barayobye mu mitima yabo, kugezaho Imana yarahiye ati: *«Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye !»*(Abaheburayo 3:11; Kubara 14:23). Bishoye mu gusenga ibishushanyo, kandi  baritotombye.

Mu 1 Abikorinto 10, imirongo ya 1 kugeza 4, Pawulo yavuze ibintu byose bikomeye ibyo Imana yakoreye hagati yabo. Mu mirongo ya 5 kugeza 10, havugwamo ibibi Abisirayeli bakoze, n’uburyo Imana yabahanye kubw’ibyo. Hanyuma hakurikiraho imburo: *«Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe»*(1 Abikorinto 10:11). 

Nicyo kimwe no mu gihe cyacu, nta mumaro bifite kuvuga ibyo Imana yakoze inyuze mu bukozi bwa mwenedata William Branham, mu gihe umuramya, uvuga yuko ijwi rye ari «Ijwi ry’Imana», no mu gihe ukwirakwiza inyigisho z’iminyoma. Biteye ubwoba cyane, kubona umubare w’inyigisho z’ibinyoma ukwirakwizwa babyitirira umuhanuzi n’ubutumwa, kugeza naho bahamya yuko umuhanuzi yaba yarahishuye ibintu bitari muri bibiliya, nk’urugero uguhinda kurindwi kw’inkuba. 

Indi nyigisho idashingiye kuri Bibiliya ivuga ibi, icya mbere yuko ukuzuka kwa abapfuye kwabaye, kandi ngo yuko umuhanuzi yazasohoza ubukozi bwe budasanzwe «Icyiciro cya gatatu cy’ubukozi bwe le 3ème pull» mu gihe cy’iminsi iri hagati ya 30 na 40, ngo ari mu ihema, ngo yuko nyuma yibyo aribwo hazabaho ukuzamurwa. Nk’uko byanditswe mu Abigalatiya 1: 8, abantu mwene aba baravumwe, kuko babwiriza ubundi butumwa (Ibyahishuwe 22:18-19). Umuhanuzi ubwe yasubiyemo kenshi ati: «Ntimukagire icyo mwemera, keretse cyanditswe mu Ijambo ry’Imana !» 

Inshuro nyinshi mwenedata Branham nawe yavuze ati: Ubutumwa ni: ukugaruka ku Ijambo, ukugaruka ku mwimerere, ukugaruka ku itangiririro, kugaruka k’ubuzima bw’agakiza abizera bambere babayemo!». Ubwiru bwose bwari buhishwe mu Ijambo ry’Imana, bwarahishuwe, turabyizera. Nta na kimwe, habe na mba gishobora kwongerwa ku Ijambo (Ibyahishuwe 22). 

Nta kinyoma na kimwe gikomoka mu kuri (1 Yohana 2: 21), kandi uwukuri yumva kandi akizera gusa Ijambo ry’Imana. Nta gushidikanya yuko Imana Yera, idashobora gushyira ikimenyetso ku inyigisho y’ikinyoma, cyangwa k’umibereho y’icyaha *«Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri»*(Yohana 17:17). Intumwa Yohana yandikiye abemeye Ukuri: *«…ku bw’ukuri kuri muri twe kandi kukazaba muri twe iteka ryose…»*(2 Yohana 2). Amen ! 

Abigisha b’ibinyoma bose ni ababeshyi, kandi bazaguma hanze. *«Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwa ukora ibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama»*(Ibyahishuwe 21:27). 

Imana itugirire ubuntu, kugira ngo twese tumenye neza yuko tumaze kugera mu gihe cya nyuma, muri cyo ibyari byaragennwe mbere byose, kandi byavuzwe mbere mu Ijambo ry’Imana ko bizaba, birimo gusohora (Ibyakozwe 13:41). Ntihagire numwe muri twe wasangwa afite umutima utizera, kandi utumvira. Ibyo Umwami wacu yavuze kuri Yerusalemu biracyafite agaciro kugeza uyu munsi: «*Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro!»* (Luka 19:42). Yabwiye abe ati: *«Nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora!»* (Luka 21:28). 

Reka tubivuge kuyindi nshuro: abafite imitima iboneye bonyine nibo bazabona Imana. Uwiteguye wenyine niwe uzinjira mu birori by’ubukwe. N’uwo wenyine gusa wahawe ubuzima bw’agakiza kuzuye, gakubiyemo kwiyunga n’Imana n’ukubabarirwa ibyaha, hamwe no guhindurwa bashya mu buryo bwuzuye, kandi wahawe kwuzuzwa, no gushyirwaho ikimenyetso cy’Umwuka Wera, niwe uzagera ku intego. 

Kubwo gusoza kuri iyi ngingo, reka bibwirwe kandi bose mu buryo bweruye, cyane ibyo Umwami wacu yashimangiye muri Matayo 17:11: *«Ni ukuri ko Eliya akwiriye kubanza kuza, akagarura byose akabitunganya»*(Mariko 9:12). Nyuma y’ubukozi bwa Yohana Mubatiza, Umwami wacu yasubiye kuvuga ibyanditswe muri Malaki 3:24, ari byo yuko kubw’ubukozi bwa Eliya, imitima y’abana b’Imana yagombaga kugarurwa ku kwizera kw aba Se, arizo intumwa. 

Uyu munsi dushobora guhamya yuko iki cyanditswe cyasohoye, ibyo Umwami wacu yavuze byarasohoye. Buri nyigisho yo muri Bibiliya yaragaruwe, uhereye k’Ubumana, yuko Imana itagizwe n’abatatu bahoraho, ariko yuko yihishuye nka Data mu Mwana, hanyuma kubw’Umwuka wera mu Itorero. Umubatizo nk’uko byanditswe muri Bibiliya mu Izina ry’Umwami Yesu Kristo ku bahindukiriye Imana bwa mbere, nawo waragaruwe (Ibyakozwe 2:38-41). Kubw’ubutumwa bwa nyuma, byose byagaruwe ku rufatiro rw’umwimerere rw’intumwa n’abahanuzi, Yesu Kristo ubwe niwe buye rikomeza imfuruka. 

Imana yacu yakoze ibintu bihambaye, kandi ubu twegereje ugusozwa, kugomba gusohora mbere yo Kugaruka kwa Yesu Kristo, Imana ibishimirwe mu Izina rya Yesu Kristo. Amena. 


## Chapter navigation

- [Previous chapter](https://nasa.misia.sk/book_chapters/5521.md)
- [Book contents](https://nasa.misia.sk/books/1839.md)
- [Next chapter](https://nasa.misia.sk/book_chapters/5523.md)

## Available translations

- [Kinyarwanda](https://nasa.misia.sk/book_chapters/5522.md)

## Source

- [Canonical HTML page](https://nasa.misia.sk/book_chapters/5522)
- [Markdown representation](https://nasa.misia.sk/book_chapters/5522.md)
