Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009
Imana yihishurira ubwoko bwayo na Itorero ryayo
Font Face
Line Height
Paragraph Gap
Font Size
“Wagizwe umuhamwa wo guhamya ibyo kugirango umenye ko Uwiteka ariwe Mana ko nta yindi. Yakwunvishije ijwi rye ari mw’ijuru kugira ngo akwigishe, kandi no kw’isi, yakweretse umuriro wayo ukomeye, kandi wunvise amagambo yayo ivugira mu muriro. …Nuko umenye kuri uyu munsi, kandi ubizirikane mu mutima wawe ko Uwiteka ari Imana, hejuru mw’ijuru no hasi kw’isi, kandi ko nta yindi Mana ibaho” (Guteg. 4:35-36+39).
Igihe cyose Imana yagiye yihishurira ubwoko bwayo gusa, kandi ikabwihishurira nk’Imana imwe rukumbi, ariyo Uwiteka; ariko ku yandi mahanga, yakomeje kuyihisha. Kwigaragaza kwayo mu gihe cyose cyo mw’Isezerano rya kera, mu gihe cy’imyaka igera ku bihumbi bine, uhereye kuri Adamu ukageza kuri Kristo, kwabaye bu buryo bwinshi. Nyamara, mw’itangiriro ry’Isezerano rishya niho yigaragaje nka Data mw’ijuru no mu Mwana kw’isi. Niyo mpanvu nta muhanuzi n’umwe wigeze avuga kuri Data wo mw’ijuru cyangwa ngo yerekeze isengesho rye kuri Data wo mw’ijuru. Nyamara hariho amasezerano menshi ajyanye no kuvuka kw’Umwana hamwe n’uko twagombaga kugirwa abahungu n’abakobwa b’Imana.:
“Nzamubera se nawe azambera umwana” (2 Sam. 7:14; 1 Ingoma 17:13).
“Ndavuga rya tegeko, Uwiteka yarambwiye ati: uri umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye. Nsaba, nzaguha amahanga abe umwandu wawe, n’abo ku mpera z’isi ngo ubatware” (Zab.2:7-8).
“Mukorere Uwiteka mutinya, munezerwe muhinde umushyitsi. Musome urya Mwana kugira ngo atarakara mukarimbukira mu nzira zanyu, kuko umujnya we uri hafi gukongezwa. Hahirwa abamuhungiraho” (Zab. 2: 11-12).
“Ariko ni wowe wanvanye mu nda ya mama, wampaye ibyiringiro nkiri ku ibere rya mama, ni wowe naragijwe uhereye mu ivuka ryange, uri Imana yangye uhereye mu nda ya mama” (Zab. 22:10-11).
“We azanyambaza ati: uri Data, Imana yangye, Igitare cy’agakiza kangye! Nangye
nzamugira impfura yangye, usumba abami bose bo ku isi” (Zab. 89:27-28).
“Niyo mpanvu Umwami ubwe azabaha ikimenyetso, : dore umwari azasama
abyare umwana w’umuhungu, amwite izina Emanueli” (Yes. 7:14).
Muri Yesaya 9:5, tubwirwa uwo mwana uwo ari we: “Dore umwana yatuvukiye, duhawe umwana w’umuhungu, kandi ubutware buzaba ku rutugu rwe; azitwa Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese uhoraho, Umwami w’amahoro”.