Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009

Kugenwa kwacu

« »

Kuko yadutoranirije muri we isi itarashyirwaho urufatiro, kugirango tube abera tutariho umugayo imbere yayo mu rukundo…” (Abef.1:4).

“Kuko yagambiriye kera kubw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ushake bwayo” (umurongo 5).

Niwe waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, no kubabarirwa ibyaha byacu, ku bw’ubutunzi bw’ubuntu bwayo…” (umurongo 7).

Reka twongere tugaruke kuri ibi: Mu gihe cyo mu Isezerano rya cyera, abahanuzi n’ubwoko bw’Isirayeri bamenye Imana nk’UWITEKA / YAHWEH we wenyine gusa, wabihishuriye ubwe. Izina UWITEKA IMANA / ELOHIM-YAHWEH ryanditswe inshuro zirenze 6000 mu Isezerano rya kera, nk’izina ry’umwe (ryanditswe mu buke), nta na rimwe ryigeze rishyirwa mu bwinshi. Imana ni yo yahaye ubwoko bwayo bw’isezerano uko bwagombaga kwatura kwizera kwabwo: “Unva, Isirayeri, Uwiteka, Imana yacu, niyo yonyine Uwiteka…” (Gutegeka. 6:4-9).

Kimwe n’uko tubona mu Isezerano rya kera amasezerano yose ajyanye n’umukiza hamwe n’umugambi w’ubucunguzi. Igihe hari hageze ko Imana ishyitsa umugambi wayo w’ubucunguzi, nibwo yihishuye nka Data wo mw’ijuru no mu Mwana wayo wabyawe kw’isi. “Marayika aramusubiza ati: umwuka wera azakuzaho, kandi imbaraga z’Isumba byose zizagutwikiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w’Imana” (Luk.1: 35)

Kuko uyu munsi mu murwa wa Dawidi, umukiza yabavukiye, ari we Kristo, Umwami” (Luk. 2:11).

“Nuko ijwi ryunvikanira mw’ijuru riti: Nguyu umwana wanjye nkunda, nkamwishimira” (Mat. 3:17).

Yesu aramubwira ati: Winkoraho, kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data. Ariko genda usange bene data, ubabwire ko nzamutse ngiye kwa Data ariwe So, ku Mana yanjye ari yo Imana yanyu” (Yoh.20:17).

“Kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gusa n’ishusho y’umwana wayo, kugira ngo abe impfura muri bene se benshi” (Abar.8:29)

Nyamara umubare w’abana b’Isirayeri uzaba nk’umusenyi wo ku Nyanja, utabasha kugerwa habe no kubarwa; kandi aho babwirwagwa ngo: ntimuri ubwoko bwangye, bazabwirwa ngo muri abana b’Imana ihoraho!” (Hoseya 2:1).

Amasezerano abiri areba Umwana w’Imana n’abana b’Imana arajyana, niyo mpanvu Pawuro yanditse ati: “Nk’uko yababwiye muri Hoseya ati: Nzita ubwoko bwanjye abatari ubwoko bwanjye, kandi uwari inyungwakazi nzamwita inkundwakazi, kandi ababwirwaga bati ntimuri ubwoko bwange, bazitwa abana b’Imana ihoraho(Abar.9:25- 26).

Nzababera so, namwe muzambera abahungu n’abakobwa, ni ko Umwami ushoborabyose avuga” (2Abakorinto 9:25-26).

Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’imana. Kera ntimwari mwakababariwe ariko none mwarababariwe” (1 Petero 2:10)

Kuko yadutoranirije muri we isi itarashyirwaho urufatiro, kugirango tube abera tutariho umugayo imbere yayo mu rukundo…” (Abef.1:4).

“Kuko yagambiriye kera kubw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ushake bwayo” (umurongo 5).

Niwe waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, no kubabarirwa ibyaha byacu, ku bw’ubutunzi bw’ubuntu bwayo…” (umurongo 7).

Reka twongere tugaruke kuri ibi: Mu gihe cyo mu Isezerano rya cyera, abahanuzi n’ubwoko bw’Isirayeri bamenye Imana nk’UWITEKA / YAHWEH we wenyine gusa, wabihishuriye ubwe. Izina UWITEKA IMANA / ELOHIM-YAHWEH ryanditswe inshuro zirenze 6000 mu Isezerano rya kera, nk’izina ry’umwe (ryanditswe mu buke), nta na rimwe ryigeze rishyirwa mu bwinshi. Imana ni yo yahaye ubwoko bwayo bw’isezerano uko bwagombaga kwatura kwizera kwabwo: “Unva, Isirayeri, Uwiteka, Imana yacu, niyo yonyine Uwiteka…” (Gutegeka. 6:4-9).

Kimwe n’uko tubona mu Isezerano rya kera amasezerano yose ajyanye n’umukiza hamwe n’umugambi w’ubucunguzi. Igihe hari hageze ko Imana ishyitsa umugambi wayo w’ubucunguzi, nibwo yihishuye nka Data wo mw’ijuru no mu Mwana wayo wabyawe kw’isi. “Marayika aramusubiza ati: umwuka wera azakuzaho, kandi imbaraga z’Isumba byose zizagutwikiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w’Imana” (Luk.1: 35)

Kuko uyu munsi mu murwa wa Dawidi, umukiza yabavukiye, ari we Kristo, Umwami” (Luk. 2:11).

“Nuko ijwi ryunvikanira mw’ijuru riti: Nguyu umwana wanjye nkunda, nkamwishimira” (Mat. 3:17).

Yesu aramubwira ati: Winkoraho, kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data. Ariko genda usange bene data, ubabwire ko nzamutse ngiye kwa Data ariwe So, ku Mana yanjye ari yo Imana yanyu” (Yoh.20:17).

“Kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gusa n’ishusho y’umwana wayo, kugira ngo abe impfura muri bene se benshi” (Abar.8:29)

Nyamara umubare w’abana b’Isirayeri uzaba nk’umusenyi wo ku Nyanja, utabasha kugerwa habe no kubarwa; kandi aho babwirwagwa ngo: ntimuri ubwoko bwangye, bazabwirwa ngo muri abana b’Imana ihoraho!” (Hoseya 2:1).

Amasezerano abiri areba Umwana w’Imana n’abana b’Imana arajyana, niyo mpanvu Pawuro yanditse ati: “Nk’uko yababwiye muri Hoseya ati: Nzita ubwoko bwanjye abatari ubwoko bwanjye, kandi uwari inyungwakazi nzamwita inkundwakazi, kandi ababwirwaga bati ntimuri ubwoko bwange, bazitwa abana b’Imana ihoraho (Abar.9:25- 26).