Circular Letter

Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009

Ewald Frank

library_books Kapitoly: 17 calendar_month 6. 12. 2009

Navigate

Kapitoly

expand_more

Navigate

Kapitoly

Jump to any chapter without leaving the reader.

Kapitola 17

Imana niyo yabikoze

17 / 17

Umwami wo kwiringirwa niwe wayoboye byose ku buryo amateraniro yacu ya buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, aba mu rurimi rw’ikidage, asobanurwa mu ndimi 12 zinyuranye kandi aherako asakazwa binyuze muri Internet, kugira ngo ashobore guherako akurikirwa mw’isi hose. Igihe cyose duteranye, haba hari ahantu harenga 450 hari aba abadukurikira bari mu migabane yose yo kw’isi.

Niba hari uwaba yifuza gukurikirana amateraniro yacu ku murongo wa Internet, ashobora kwinjira muri Site yacu

http://www.freie-volksmission.de,

kuri Internet agatoranya amashusho (video) cyangwa ijwi (audio), hanyuma agatoranya ururimi ashaka. Mu mpera za buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, isakazwa ry’amateraniro ritangira kuwa gatandatu saa moya z’ijoro (19h00) no ku cyumweru saa tatu ni gice za mugitondo (9h30) GMT.

Ku baza i Krefeld, tuzakomeza amateraniro yo mu mpera y’icyumweru cya mbere cy’ukwezi. Nk’uko bisanzwe, turabasaba ko mwabitumenyesha hakiri kare kugira ngo nimuza muri ayo materaniro dushobore gutegura neza amacumbi n’amafunguro.

N’umutima wanjye wose, nifuje gushimira buri umwe muri mwe, mu isi yose n’abanyibuka jye n’uyu murimo mu masengesho yabo, ndetse n’abawushyigikira mu buryo buhoraho. Ku bw’umwaka wa 2010, mbifurije mwese imigisha myinshi ituruka ku Mana.

Ukoreshwa n’Imana

Brother Frank

Available translations