2009-04 - Urwandiko - Imana yibuka Isezerano ryayo

URWANDIKO MBWIRWA BENSHI – Mata 2009

« »

« Yesu Kristo ntahinduka, uko yari ejo na nubu niko ari kandi niko azahora iteka ryose » (Abaheb.13:8)

URWANDIKO MBWIRWA BENSHI   Mata 2009

Ndasuhuza by’umwihariko benedata na bashiki banjye bakundwa muri Kristo, mu bihugu byose binyuranye, nkoresheje aya magambo yo mu Baroma 1: 1-5:

« Pawuro, imbata ya Yesu Kristo wahamagariwe kuba intumwa, kandi watoranirijwe ubutumwa bwiza bw’Imana, ubwo yasezeranije cyera mu kanwa k’abahanuzi bayo mu byanditswe byera, … ni we waduhesheje igikundiro no kuba intumwa ku bw’izina rye, kugira ngo mu mahanga yose habemo abunvira Imana babiheshwa no kwizizera »

Mbega amagambo yimbitse intumwa yatangije urwandiko rwayo rwa mbere ! Kubw’ubuntu yarahamagawe ahabwa kuba intumwa kugira ngo binyuze mu bukozi bwe abizera bo mu mahanga yose bahindurwe bunvire kwizera kubw’icyubahiro cy’Imana. Ibyo ntabwo byatewe no kubwiriza ubutumwa ubwo ari bwo bwose, ahubwo byatewe no kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana nk’uko byari byarahanuwe n’abahanuzi bayo mu byanditswe byera mu Isezerano rya cyera. Ubwo butumwa bwiza bw’iteka ryose bushingiye ku byanditswe byera byonyine, nibwo natwe ubu tubwiriza. Intumwa Pawuro yari azi neza uburemere bw’inshingano zijyanye n’umuhamagaro yahamagawe n’imana, bituma ubuzima bwe bwose abuharira umurimo yahawe n’Imana. N’ubu niko bimeze ku mukozi wese w’Imana nyakuri wihamagariwe na yo.

Pawuro atanga ubuhamya bukurikira mu Baroma 15: 17-18: « Nicyo gituma niyogeza mu murimo nkorera Imana muri Yesu Kristo. Sinzatinyuka kugira icyo mvuga, keretse icyo nakoreshejwe na Kristo kugira ngo abanyamahanga bumvire Imana … »

Uhereye no mu Isezerano rya cyera, kwizera no kumvira Imana nibyo bintu bibiri byari bikomeye kuruta ibindi mu bwoko bw’Isirayeri (Abaheb.11):

Kubwo kwizera, Isirayeri yashoboye kuzungura igihugu cy’isezerano.

Kubwo kwunvira, baherewe umugisha mu gihugu cy’isezerano

Ariko ku bwo kutumvira kwabo, bajyanywe mu buretwa i Babuloni.

« Nyamara banze kukumvira, barakugomera, birenza amategeko yawe, bica abahanuzi bawe babihanangirizaga kukugarukira, bagukorera ibyo kukurakaza bikomeye » (Nehemiya 9:26).

« Abantu bawe bera bahategetse igihe gito gusa, abanzi bacu bakuribatiye ubuturo bwawe bwera » (Yesaya 63:18)

Itorero rya mbere ryahawe amasezerano yose kubwo kwizera, ikibabaje ni uko ryamaze gusa igihe gito muri iyo mibereho y’umugisha. Kubera kutumvira, byatumye abizera batatanywa mu madini menshi.

Noneho kwizera kw’umwimerere no kwumvira kwuzuye bifitiye agaciro gakomeye cyane buri muntu wese wo mu Itorero ryo mu Isezerano rishya. « Nuko benedata mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimūra Imana nzima » (Abaheb. 3:12). Koko kutizera niko kwimūra Imana nzima. Kwizera niko kwonyine kuduhuza nayo kukaduhesha kwumvira kandi kukabyara urukundo rwa kivandimwe ruzira uburyarya hagati y’abizera nk’uko intumwa Petero yanditse: « Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda benedata mutaryarya, mukundane cyane mu mitama yanyu » (I Petero 1:22).

Nk’uko byabaye kuri Isirayeri, ntabwo Imana ishobora na hato kwihanganira kutizera no kutumvira mu Itorero ryayo ryo mu banyamahanga.

Aburahamu se w’abizera ni urugero kuri Isirayeri n’Itorero na buri wese wizera. Yizeye Imana (Abaroma 4:3) kugeza ubwo yabonye gusohora kw’ibyo Imana yamusezeranije. Ku bwo kumvira kwuzuye, hageze aho yari agiye gutamba umwana we Isaka nk’igitambo cyoswa. Intumwa yakobo ahuza kwizera, kumvira n’imirimo mu magambo akurikira: « wa muntu w’imburamumaro we ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa ? Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo ubwo yatangaga Isaka umwana we kugira ngo atambwe ku gicaniro ? Ubonye yuko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye.. » (Yakobo 2:20-22). Yesu Kristo Umwana wasezeranijwe, yarumviye kugeza ku gupfa ku musaraba (Abafilipi 2:7-8).

« Kandi amaze gutunganwa rwose, abera abamwumvira bose umuhesha w’agakiza kadashira… » (Abaheb.5:9). Uko niko bigomba kumera ku bahungu n’abakobwa b’Imana bose babambanywe kandi bakazukanira na Kristo kugira bahabwe ubugingo bushya. Hamwe na Pawuro, nabo bashobora gutanga ubuhamya bakavuga bati:

« … nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho ahubwo ni Kristo uriho muri jye … » (Abagaratiya 2:20).

Uko umunsi utashye niko ibyiringiro byacu byiyongera byo kuzagira uruhare mu kugaruka kwasezeranijwe kwa Yesu Kristo. Ubu ku iherezo ry’igihe cy’ubuntu abizera nyakuri bahamagariwe gusohoka mu mahanga yose, bagomba gusohoka mu bintu byose bidahuje n’Imana, n’Ijambo ryayo cyangwa n’ubushake bwayo. Ni bwo buryo bumwe gusa bwo kuba «Umugeni Jambo » – wagenewe guhura n’Umukwe – ntabwo ari « Umugeni – butumwa bw’igihe », kuko hari ibice binyuranye mu butumwa bw’igihe kandi byose byiyita Umugeni. Umwe gusa niwe witwa « Jambo ry’Imana » (Ibyah.19:13) kandi Umugeni w’Umwana w’Intama nawe ni umwe gusa, ariwe uzahinduka umugore we nyuma y’ibirori by’ubukwe: « Ngwino nkwereke Umugeni, Umugore w’Umwana w’Intama » (Ibyah. 21:9). Hariho Itorero-Mugeni rimwe gusa rifite Izina rye kandi ryagenewe gusohorezwaho buri sezerano riri mu Ijambo ry’Imana. Ryo rigaruka ku Ijambo ryariho mu itangiriro ry’itorero no ku rukundo rwa mbere, kandi rizaba umutima umwe n’ubugingo bumwe nk’uko byari bimeze mu itangiriro.

« Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakundana ntazi Imana kuko Imana ari Urukundo ».

« Uhereye kera kose ntihigeze kubaho umuntu wabonye Imana, nyamara nidukundana Imana iguma muri twe, urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose » (I Yohana 4:7-8+12).

« Yesu Kristo ntahinduka, uko yari ejo na nubu niko ari kandi niko azahora iteka ryose » (Abaheb.13:8)

URWANDIKO MBWIRWA BENSHIMata 2009