2009-04 - Urwandiko - Imana yibuka Isezerano ryayo

ESE IBIRIMO KUBA MURI IKI GIHE CYACU NI IBIKI ?

« »

Intumwa Petero mu gihe cye yasobanuye mu kibwirizwa cye cya kabiri ko ijuru rigomba kwakira Umucunguzi kugeza ubwo ibintu byose bizatunganywa, nk’Uko Imana yabivugiye cyera mu kanwa k’abahanuzi bayo bera (Ibyakozwe 3:19-21). Ijambo « Apokatastasis » ryo mu kigiriki ryakoreshejwe risobanura « gusubiza ikintu uko cyahoze mbere ». Mu Itorero rya Yesu Kristo ibintu byose bigomba gusubizwa uko byahoze mbere y’uko Kristo agaruka. Umwami ubwe yabisezeranije muri Matayo 17:11 no muri Mariko 9:12: « Eliya azabanza kuza atunganye byose ». Ibyo ni byo birimo kuba ubu mbere y’uko Umukwe aza kujyana Umugeni mu rugo.

Nyuma y’ibwirizwa ry’Ubutumwa bwa nyuma (Maraki 4), bwo nteguza yo kuza kwa kabiri kwa Kristo, Umwami ubu aratuma abagaragu be gutanga ubutumire bwo gutaha ubukwe: « Mubwire abatumirwa muti: Dore nateguye ibirori … byose byateguwe » (Matayo 22:1-14). Abatumiwe nibo bagomba kwihitiramo, niba bashakisha urwitwazo cyangwa bakitabira ubutumure. Matayo 24 45-47 ivuga umugaragu wiringirwa kandi w’ubwenge, uwo Umwami yashinze abantu bo mu rugo rwe kugira ngo abahe ifunguro ry’umwuka mu gihe gikwiriye mbere y’uko Umukwe aza. Ibi bishaka kuvuga ko ku bacunguwe ubushake bw’Imana bugomba kuba buzima mu bugingo bwabo nk’uko byabanje kuba ku Mucunguzi: « Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we » (Yohana 4:34). Ubu dutegereje isozwa ry’umurimo w’Imana wo gucungura Itorero; niyo mpamva ibyokurya byacu by’umwuka bigomba kuba bihuje n’ubushake bw’Imana, ni cyo cyonyine kizatuma ibi byanditswe bisohora muri twe: « Uko gushaka kw’Imana niko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka … Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose» (Abah.10:10-14).

Muri Matayo 24:48-51, hari urugero rw’umukozi w’umugome wibwira mu mutima we ati: « Databuja atinze kuza… » agatangira gukubita bagenzi be. Umugaragu w’ubwenge we aha Itorero Ijambo ry’Imana, ibyokurya by’umwuka, manu yahishwe, kandi abiba imbuto nziza igaragarira mu bahungu n’abakobwa b’Imana. Umugaragu w’umugome we abiba insobanuro ze bwite zitera amacakubiri, agakubita abandi bakozi bose batumfa ibintu kimwe nawe. Buri mukozi utarahamagawe n’Imana ubwayo, bimukomerera kwemera ko abandi barihamagawe n’Imana ubwayo. Iyo umuhamagaro ufitanye isano n’umugambi w’agakiza, abagenewe ubugingo isi itararemwa nibo bonyine bashobora kubyizera (Abefeso 1:1-5). Byaba mu gihe cy’abahanuzi cyangwa mu gihe cy’Umwami wacu cyangwa hanyuma mu gihe cy’intumwa ze, ab’Imana bonyine nibo bashoboye kumva no kwizera Ijambo ry’Imana (Yohana 8:47). Mu gihe abandi babyamaganye. N’uyu munsi niko biri. Nyamara ku bijyanye n’umuhamagaro, agaciro k’iri jambo gahoraho: « Ubumvira ni jye aba yumviye, kandi ubanga ni jye aba yanze, kandi unyanga aba yanze n’uwantumye » (Luka 10:16).

Ijwi rirangurura ryo mu gicuku ryo muri Matayo 25 rivuga riti: « Dore Umukwe araje, mujye kumusanganira ! » nuko abari b’abanyabwenge « …bari biteguye binjirana nawe mu nzu y’ubukwe, nuko urugi rurakingwa ». Iri niryo somo rikomeye kuruta ayandi ku bijyanye no kugaruka kwa Kristo: tubona ko bivuga ko kw’iherezo abari b’abanyabwenge aribo bonyinye bazagera ku ntego nyamukuru ya nyuma.

Umwari Maria yatoranijwe n’Imana kugira ngo Umucunguzi ashobore kuza mu isi, nk’uko itorero ryagenewe kwakira imbuto y’Imana kugira ngo Kristo ashobore kugaragarira mu bacunguwe bose (Abakolos.3:1-4).

Ikigamijwe ni ugusohora kw’umugambi w’agakiza w’Imana uzasozwa no kugaruka kwa Kristo. Icyo gihe nibwo Ijambo ryo mu Bakorinto ba mbere 15 rizasohora, ubwo imibiri yacu ipfa izahindurwa ikambara kudapfa: « Nkuko twambaye ishusho y’uw’isi ni ko tuzambara ishusho y’uw’ijuru » (umurongo wa 49).

Hari amagambo abiri yavuzwe kuri Mariya muri Luka igice cya mbere akomeye cyane: « …sinigeze umugabo… » na « ndi umuja w’Umwami Mana, ngirirwe ibyo uvuze ! ». Mariya yagiriwe ubuntu n’Imana bwo kwakira Ijambo ryayo yazaniwe na marayika Gaburiyeri (umurongo wa 30) kugira ngo Ijambo rishobore kwambara umubiri maze Umwana w’Imana avuke. Ubuhanuzi bukurikira nibwo bwasohoye icyo gihe:

Imbuto y’Imana yagombaga kuza binyuze mu mugore (Itang. 3:15). « None se amategeko yazanywe n’iki ? Yategetswe hanyuma ku bw’ibicumuro, kugeza aho urubyaro ruzazira, urwo byasezeranijwe… » (Abagalat.3:19).

« Nzamubera se, nawe azambera umwana » (2 Sam. 7:14).“ Kandi nzamubera se, nawe azambera umwana… » (Abaheb. 1:5b)

« Uri umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye? » (Abaheb. 1:5a). “Ese ni uwuhe marayika Imana yigeze ibwira iti: uri Umwana wanjye, ndakubyaye uyu munsi ?” (Abaheb. 1:5a)

Muri uko kubyara kwari igikorwa cyo kurema, imbuto y’Imana yashyizwe muri Mariya, uko niko Umwana w’ikinege w’Imana yabyawe (Yohana 3:16), umwana w’impfura muri bene se benshi (abarom. 8:29), itangiriro ryo kurema gushya kw’Imana (Ibyah. 3:14) kandi n’uwambere mu byaremwe byose (Abakolos. 1:14-15). Iyo umuntu ari muri Kristo, aba ari ikiremwa gishya (2 Abakorinto 5:17).

Ibyanditswe bikurikira nabyo byarasohoye: « wansohoye mu nda ya mama… » (Zaburi 22:10) ; « we azanyambaza ati Uri Data, uri Imana yanjye n’urutare rw’agakiza kanjye ! Nanjye nzamugire umwana w’impfura, usumba abami bose bo ku isi » (Zaburi 89:27-28). Dore uko ibyo kuza kwa mbere kwa Kristo byavuzwe n’Umwami amaze kuzuka mu magambo make: « Nuko arababwira ati: ibi ni byo nababwiraga ubwo nari nkiri kumwe namwe, yuko ibyanyanditsweho byose mu mategeko ya Mose, mu bahanuzi no muri Zaburi bigomba gusohora. Nuko abungura ubwenge kugira ngo basobanukirwe ibyanditswe » (Luka 24:44-45).

Ese uyu munsi ho bimeze bite ? Ubu na none, ibyasezeranijwe ko bigomba kuba mu gihe cyacu birimo gusohora. Binyuze muri Mariya no mu Mucunguzi ubwe, ubuhanuzi bwose bwo mu Isezerano rya cyera bwarasohoye. Binyuze mu bari b’abanyabwenge no mu Mucunguzi ubwe, ubuhanuzi bwo mu byanditswe byera bijyanye n’igihe cyacu burimo nabwo gusohora. Nk’uko byabaye kuri mariya mu gihe cye, natwe twemera ku bushake isezerano tukavuga tuti: « …bingirirwe nk’uko uvuze » (Luka 1:38). Amaze kuvuga ati: « nta mugabo nigeze… », marayika yaramusobanuriye ati: « Umwuka wera azakuzaho kandi imbaraga z’Isumba byose zizagutwikiriza igicucu cye. Niyo mpamva umwana wera uzakuvukaho azitwa Umwana w’Imana » (Luka 1:34-35).

Nk’uko Mariya yakiriye Ijambo ry ’isezerano mu kwizera Umwuka wera akamuzaho, ni ko n’abizera nyakuri bakirana ukwizera kw’umwimerere Ijambo ry’isezerano ry’igihe cyacu bakuzuzwa Umwuka wera.

Twahawe amasezerano ahebuje kuruta ibindi bihe byose byatubanjirije, azadusohoreraho ubwo umwana w’umuhungu, umukumbi w’abanesheje, mu gihe cy’uburibwe bwo kuramukwa, azagaragarira mu itorero, maze mu gihe gihebuje ajyanwe ku Mana no ku ntebe yayo y’ubwami.