2009-04 - Urwandiko - Imana yibuka Isezerano ryayo

KUGARUKA KWA KRISTO
NA UKUNDI KUZA KWE KUNYURANYE

« »

« Nyuma y’uko ngenda, nimara kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane, kugira ngo aho ndi namwe ariho muzaba » (Yohana 14:3).

Mwenedata Branham yakundaga kuvuga ati: « Hariho kuza gutatu kunyuranye kwa Kristo: ubwambere yaje gucungura Umugeni we. Azagaruka ubwa kabiri igihe cyo kuzamurwa aje gutwara Umugeni we. Ubwa gatatu azaza nyuma y’ubukwe, azanye n’Umugeni we kwima hamwe nawe ingoma y’imyaka igihumbi » (Ijambo ryatuwe niryo mbuto y’inkomoko / Spoken Word is the Original Seed).

Kuza kwa mbere kw’Umwami kwavuzweho bihagije mu Butumwa bwose uko ari bune, uhereye kuvuka kw’Umucunguzi wacu kugeza kuzamuka kwe asubira mu ijuru.

Muri matayo 25, Umwami wacu azaza nk’Umukwe azanywe no kujyana Umugeni we mu bwiza bwe: « …abari biteguye binjirana nawe mu nzu y’ubukwe, nuko urugi rurakingwa » (umurongo wa 25:10).

« Reka mbamenere ibanga: ntituzapfa twese, ariko twese tuzahindurwa. Mu kanya gato nk’ako guhumbya kw’ijisho igihe cy’impanda ya nyuma. Kuko impanda izavuga, abapfiriye muri Kristo bazuke bambaye kutabora, maze natwe duhindurwe » (I Abakorinto 15:39-58).

Mu Batesalonika ba mbere 4, Intumwa Pawuro naho yavuze ku byo kugaruka kwa Yesu-Kristo mu buryo burambuye: « ibi tubibabwiye ku bw’Ijambo ry’Imana: twe abazaba tukiri bazima ubwo Umwami azagaruka, ntabwo tuzabanziriza abasinziriye. Kuko Umwami ubwe n’ijwi rirenga ritegeka, n’ijwi rya marayika ukomeye hamwe n’impanda y’Imana, azamanuka ava mu ijuru, nuko abapfiriye muri Kristo babanze bazuke, maze natwe abazima tuzaba tukiriho tuzazamurwa hamwe nabo mu bicu tujye gusanganira Umwami mu kirere; Maze tubane n’Umwami iteka ryose.» (umurongo 13-18)

Intumwa Yohana nawe yaranditse ati: « Bakundwa, ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntikurahishurwa, ariko tuzi ko nagaruka tuzasa na we, kuko tuzamubona nk’uko ari » (I Yohana 3:2). Kuza kw’Umwami kwose ni « Parusia » – bivuga ko aza yambaye mubiri.

Muri Batesalonika ba kabiri 2:1-2, Intumwa Pawuro yihanangiriza abizera agira ati: « Ku bw’ibyo kugaruka kw’Umwami wacu n’uko tuzabana nawe, turabinginze benedata, ntimukemere guhungabanywa mu bwenge bwanyu cyangwa ngo muhagarikwe umutima n’iyerekwa runaka, cyangwa amagambo runaka, cyangwa inzandiko mwabwirwa ko aritwe ziturutseho… »

Ingingo turiho ni iyo kugaruka kw’Umwami wacu mukundwa n’imburo duhabwa twese ku bijyanye no kuza kwe kwa kabiri: « kuko abashukanyi benshi baje mu isi, abatatura ko Yesu-Kristo aza yambaye umubiri: uwo ni we mushukanyi na antikristo » (2 Yohana 7). Nyuma y’iyo nteruro ikaze dusoma ibi: urenga ibyo ntagume mu nyigisho ya Kristo, nta Mana afite. Ariko uguma muri iyo nyigisho afite Data n’Umwana » (umurongo wa 9).

Guhakana ko Umwami n’Umucunguzi wacu azagaruka yambaye umubiri, ni bwo buyobe bukabije bushyirwa ku rwego rumwe na antikristo ; niyo mpamvu iryo jambo riherako rikurikirwa n’imburo: « Umuntu n’aza atabazaniye iyi nyigisho, ntimukamwakire mu nzu yanyu, ntimukamuramutse ! » (umurongo wa 10) Mugenzure imyuka, mugenzure abigisha hamwe n’inyigisho zabo.

Dore uko mwenedata Branham yabivuze: « Ubu dutegereje kugaruka kw’Umwami mu gisekuruza cyacu…, kugaruka kw’Umwami wacu yambaye umubiri, aje gutwara ubwoko bwe bwambaye umubiri, bwahawe ubwiza n’amaraso ye yeza » (Ubumwe butagaragara bw’Umugeni wa Kristo, 25/11/1965).

Uhakana ko Yesu-Kristo azagaruka yambaye umubiri ni uko aba agengwa n’umwuka wa antikristo. Kimwe n’abavuga ko kugaruka kwa Kristo kwa kabiri ari ukwo mu mwuka, cyangwa abavuga ko yamaze kuza. Bahumishijwe n’ubwibone bwabo, ku buryo bishyira hejuru y’Ijambo ry’Imana. Ubwo Yesu Kristo azagaruka, byose bizasohora nk’uko byanditswe kandi byavuzwe: « … Uyu Yesu wabakuwemo akajyanwa mu ijuru, azagaruka nk’uko mwamubonye agenda ajya mu ijuru » (Luka 24:50-51, Ibyakozwe 1:11). Tugomba kwubaha ibi byanditswe kuko ari UKO UWITEKA AVUZE mu Ijambo rye.

Kimwe n’uko ibyanditswe byose bivuga ku kugaraka kunyuranye kw’Umwami kudafitanye isano n’Itorero cyangwa kuzamurwa kwaryo, bigomba kurekerwa aho biri. Tuzi neza ko kugaruka kw’Umwami wacu aje kuzamura Itorero bizaba mbere y’ibihe byo kubabazwa gukomeye. Mwenedata Branham yabivuze kenshi. Pawuro nawe yandikiye abizera ibikurikira: « Ese ibyiringiro cyangwa umunezero wacu cyangwa ikamba ry’ubwiza ryacu bishingiye kuki ? Ese si mwe imbere y’Umwami wacu ubwo azaboneka/azagaruka? » (1 Abatesalonika 2:19).

Ubundi, hari ukuza kunyuranye kw’Umwami wacu kutareba Itorero kuvugwa mu mirongo inyuranye nko muri Matayo 25, uhereye ku murongo wa 31: « Ubwo Umwana w’umuntu azaza mu bwiza bwe n’abamarayika be bose, azicara ku ntebe ye y’ubwamu y’icyubahiro ». Mu Batesalonika ba kabiri 1:7-8 naho dusoma ibi bikurikira: « Ubwo Umwami Yesu azagaragara mu ijuru hamwe n’abamarayika b’ubutware bwe ari mu kibatsi cy’umuriro, aje guhana…» Tubona n’izindi ngero nko mu Byahishuwe 16 imirongo ya 15 na 16 no mu Byahishuwe 19 uhereye ku murongo wa 11. Ni ngombwa igihe cyose ko umuntu agarura buri kintu mu Isezerano rya cyera kugira ngo amenye neza icyo gishaka kuvuga ndetse n’umwanya wacyo uwo ari wo.

Ese ibyo kugaruka kw’Umwami wacu bivugwa bite muri Matayo 24: 29-30 ? « Nuko nyuma y’ibyago byo muri iyo minsi, izuba rizijima, ukwezi ntikuzatanga umwezi wako, inyenyeri zizagwa zivuye mu ijuru, kandi imbaraga zo mu ijuru zizajegajezwa. Nuko hazaboneka ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu mu ijuru: abatuye isi bose bazaboroga babonye ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu aza ku bicu byo mu ijuru, afite imbaraga n’ubwiza bwinshi »

Ntabwo ibi byanditswe bivuga kuza kw’Umukwe ahubwo bivuga kuza kw’Umwana w’umuntu, nyuma y’ibyago bikomeye, igihe izuba rizacura umwijima n’ukwezi ntigutange umucyo wako. Uku kuza kuzaba mu gihe cy’ikimenyetso cya gatandatu (Ibyahishuwe 6 uhereye ku murongo wa 12). Mu Byahishuwe 1:7 naho havuga kuri uko kuza: « Dore araza ku bicu. Ijisho ryose rizamubona ndetse n’abamucumise, kandi abatuye isi bose bazaboroga ku bwe. Yego. Amina ».

« … kandi bazampindukirira, uwo bacumise… » (Zakariya 12: 9-10).

« Narimo ndeba mu iyerekwa rya nijoro, nuko mbona ku bicu haza usa n’Umwana w’umuntu ; araza yegera Nyir’ibihe byose, nuko baramumwegereza. Ahabwa ubutware, icyubahiro n’ubwami; kandi amoko yose, amahanga yose n’abantu bo mu ndimi zose baramukorera. Ubwami bwe ni ubw’iteka ryose kandi ntibuzakurwaho » (Danieri 7:13- 14).

Mu Ibyahishuwe 11 uhereye ku murongo wa 15 naho harushaho kubisobanura:

« Marayika wa karindwi avuza impanda. Nuko haba mu ijuru amajwi menshi arangurura avuga ati: ubwami bw’isi bweguriwe Umwami wacu na Kristo we, kandi ingoma ye izahoraho iteka ryose ».

Muri iki gice, tuhasoma ibyerekeye marayika wa karindwi uvuza impanda kandi wongera kuvugwa mu Myahishuwe 10:7. Tariki 17 Werurwe 1963, Mwenedata Branham yavuze kuri ibi byanditswe mu kibwirizwa cye yise « Icyuho/La Breche…»: « Murabona, ntacyo mpimba ubwanjye…ibi ni UKU NI KO UWITEKA AVUGA. Ndabikura muri iki gitabo, Bibilia: ariko mu minsi ya marayika wa karindwi, ubwo azavuza impanda, ubwiru bw’Imana buzasohora, nk’uko yabibwiye abagaragu be abahanuzi ». Amagambo Branham yavuze aherekejwe na UKU NI KO UWITEKA AVUGA ntagomba kandi ntashobora gukorwaho. Muri murongo umwe ukurikira, yatanze uyu mucyo ku bijyanye na marayika wa karindwi uvuza impanda hamwe no ku byerekeye kumanuka kwa Marayika w’isezerano: « Nuko igihe ibimenyetso bizafungurwa n’ubwiru bugahishurwa, ni bwo Marayika azamanuka, Intumwa, Kristo, ashyire ibirenge bye ku butaka no ku nyanja kandi afite umukororombya hejuru y’umutwe we. Noneho rero, mwibuke ko uwo marayika wa karindwi azaba ari ku isi igihe cy’uko kuza kwa Kristo »

Ndabinginze mwite kuri ibi bikurikira: ntabwo ibi bizaba ubwo Kristo azagaruka, Umugeni we akamusanganira mu kirere nk’Umukwe. Ahubwo ni igihe azamanuka nka Marayika w’isezerano – si wa marayika wa karindwi-, ahubwo ni uwo marayika wa karindwi kw’isi. Ntabwo ibyo biba mu gihe cyo gufungurwa kw’ibimenyetso muri 1963, bizaba nyuma yabyo. « … Nuko Umwami mwifuza azinjira mu rusengero rwe, Marayika w’isezerano mwifuza, dore, araje, uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga » (Maraki 3:1b).

Abamarayika barindwi bazavuza impanda bazabimburirwa n’ifungurwa ry’ikimenyetso cya karindwi. Mwenedata Branham mu kibwirizwa yabwirije ku kimenyetso cya karindwi, yasomye umurongo umwe gusa mu Byahishuwe igice cya 8 umurongo wa mbere uvuga ko habaye guceceka kw’igice cy’isaha mu ijuru. Ariko akimara kuvuga ibyo, Intumwa Yohana yahereyeko abona ibyanditswe ku murongo wa 2: « Nuko mbona ba bamarayika barindwi bahagarara imbere y’Imana, bahabwa impanda ndwi ». Ijambo « shofar » ryo muri Bibilia yo mu Giheburayo risobanurwa mu zacu nk’« impanda ». Iryo jambo « shofar » rikoreshwa ahandi hantu icyenda (mu Byahishuwe 8:6 ; 8:8 ; 8:10 ; 8:12 ; 8:13 ; 9:1 ; 9:13 ; 10:7 ; 11:15). Ibi byekana neza ko ibikubiye mu kimenyetso cya karindwi ntaho bihuriye n’abamarayika barindwi b’amatorero (Ibyahishuwe 2+3), ahubwo bireba ba ba marayika barindwi bavuza impanda bahagaze imbere y’Imana.

Nyuma y’uko ba marayika bavuza impanda bane bamaze kuvuza impanda « shofar » zabo, handitswe ngo: « Babanye ishyano, babonye ishyano, babonye ishyano abatuye isi kubera ijwi ry’izindi mpanda zigiye kuvuzwa n’abandi ba marayika batatu ! » (Ibyahishuwe 8:13). Mu gice cya 9, marayika wa gatanu n’uwa gatandatu niho bavuza impanda zabo, kuburyo haba hasigaye gusa ijwi rya marayika wa karindwi. Marayika wa karindwi uvugwa mu Byahishuwe 10:7, ntaho ahuriye n’intumwa y’igisekuruza cya karindwi cy’itorero, ahubwo ni marayika wa karindwi mu bavuza impanda. UKO NIKO UWITEKA AVUZE yatuwe na mwenedata Branham, nta gushidikanya ko ijyanye n’ijwi rya marayika wa karindwi uvuza impanda kuko icyo gihe ariho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye.

Igihe cyose mwenedata Branham yavugaga umurongo wo mu Byahishuwe 10:7 ku bijyanye n’ubukozi bwe, yakoreshaga ijambo ubwiru (amabanga) mu bwinshi. Harimo itandukaniro rikomeye cyane kuko ubwiru bwose (mu bwinshi) bwagombaga guhishurwa n’intumwa ya nyuma yo mu gisekuruza cya Lawodikiya, uhereye mu gitabo cy’Itangiriro ukageza ku gice cya nyuma cya Bibilia, kandi koko niko byabaye. Byari inshingano y’intumwa ya nyumwa y’itorero, mu gisekuruza cya Lawodikiya, kuzana ubutumwa bwa nyuma bw’Itorero. Mu Byahishuwe 10:7 ho havuga « ubwiru (ibanga) bw’Imana » buzaba busohoye ubwo marayika wa karindwi azavuza impanda ye. Ibyo birasobanutse neza mu byanditswe byera. Kristo niwe guhishurwa kw’ubwiru bw’imana (1Timoteyo 3:16 ; Abakorosayi 2:2-3 ; n’ahandi): « …kandi mufite ubwenge bwose bwo kumenya ubwiru bw’Imana,… buhishemo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya ». Ubwiru bw’Imana muri Kristo bwahishwe abayahudi, ariko igihe nikigera nabo buzabahishuirwa.

Ku bijyanye n’ibyo, Ijambo ry’Imana rirasobanutse kandi ntirikwiriye kumvwa uko ritari. Ikosa rikomeye ni uko ibyaditswe binyuranye bivuga ibihe binyuranye, byerekezwa byose ku kugaruka kwa Kristo, ariko kuza kwe kwa kabiri. Ni ngombwa kandi bifite akamaro cyane kumenya neza no gushyira buri cyanditswe mu mwanya wacyo cyagenewe n’Imana. Igihe kigiye kugera aho buri muntu wese azagomba kwemeranya n’Imana n’Ijambo ryayo. Hahirwa umuntu uherako abikora ako kanya!

Mu Isezerano rishya, igice cya mbere cy’umurongo wa Maraki 3:1 ni cyo cyonyine cyavuzwe kuri Yohana mubatiza: « kuko ariwe byanditsweho ngo: dore ndohereza integuza yanjye imbere yawe, kugira ngo agutegurire inzira yawe » (Mat.11:10). Igice cya kabiri, cyerekeye Marayika w’isezerano uzaza kwinjira mu rusengero rwe rwera, ntabwo cyavuzwe icyo gihe kuko atari bwo cyagombaga gusohora. Isezerano rya Marayika w’isezerano ryari ryaramaze gutangwa ariko gusohora kwaryo kwari uko mu gihe kizaza na nubu kitaragera.

« …Nuko Umwami mushaka azaduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimira, dore iraje, niko Uwiteka Nyiringabo avuga. Ni nde uzabasha kwihanganira umunsi wo kuza kwe ? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka ? Kuko azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi, nk’isabune y’abameshi ? » (Maraki 3:1b-2).

Mu Byahishuwe 11:1, urusengero rwongeye kwubakwa rurapimwa. Nk’uko bivugwa muri 2 Abatesalonika 2:4-8, Antikristo azicara mu rusengero rw’Imana, ariko icyo gihe Umwami azaba aje aziye abayahudi, azamwicisha umwuka wo mu kanwa ke (Yesaya 11:4).

Mu Byahishuwe 10, tuhabona Marayika w’isezerano amanuka ava mu ijuru agoswe n’igicu, umukororombya uri hejuru y’umutwe we (umurongo wa 1). Kubera ko ibi biba nyuma yo kumenwa kw’ibimenyetso birindwi, tumubona afite igitabo gifunguye mu kiganza cye. Noneho nk’umutware wa byose, ashyire ikirenge cy’iburyo ku nyanja n’icy’ibumoso ku butaka (umurongo wa 2) « … nuko arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga… » ; icyo gihe ni bwo za nkuba ndwi zizunvikanisha ijwi ryazo (umurongo 3).

Ibyo zavuze ntibitureba kuko ntaho bihuriye n’itorero kandi byabujijwe ko byandikwa: « iby’uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike » (umurongo wa 4).

Twubaha ibyemezo by’Imana kandi ibyo izakora ubwayo turabiyiharira. Icyo ni cyo gihe Marayika w’isezerano azahagarara ku isi no ku nyanja, azamure ikiganza cye cy’iburyo arahire « …Uhoraho iteka ryose, waremye ijuru n’ibirimo byose n’isi n’ibirimo byose, ko nta gihe kizaba gisigaye… ». Ibyo nibiba, nta gihe kizaba gisigaye, nta gihe kizongerwa « ariko mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda-Shofar, niho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye, nkuko yabimenyesheje abagaragu bayo abahanuzi ». Mu gice cya 11, nyuma y’uko ba bahanuzi babiri barangiza umurimo wabo bakazamurwa mu gicu (umurongo wa 12), nibwo marayika wa karindwi azavuza impanda nkuko byatangajwe mu Byahishuwe 10:7, maze ubwami bw’Imana butangazwe. Nta gushidikanya, byose biri ku murongo muri gahunda ihebuje !

Umuhanuzi Danieri yabibonye bitaraba ukuntu marayika yazamuye amaboko abiri akarahira. Yanditse ko uhereye ubwo kugeza aho ubwami bw’Imana bazatangirira hazaba hasigaye imyaka itatu n’igice gusa. « ibyo bitangaza bizagarukira he ? Mbona wa mugabo wari wambaye umwenda w’igitare wari hejuru y’amazi y’uruzi, atunga hejuru ukuboko kwe kw’iburyo n’ukw’imoso, numfa arahira Ihoraho iteka ryose ko bizamara igihe n’ibihe n’igice cy’igihe kandi ati nibimara kumenagura imbaraga z’abera, ibyo byose bizaherako birangira. » (Danieri 12:6-7). Nta kuntu Imana yashoboraga kubivuga mu buryo bwerura kurenza aho. Ku bijyanye n’iyo ngingo by’umwihariko, hari ibindi byanditswe binyuranye dushobora kuvuga byerekana igihe n’uburyo Intare y’umuryango wa Yuda izivuga:

« Uwiteka azivugira mu ijuru, kandi azunvikanisha ijwi rye ari mu buturo bwe bwera… » (Yeremia 27:30-31).

« Bazakurikira Uwiteka, azivuga nk’intare… » (Hoseya 11:10).

« Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi ari i Yerusalemu… » (Yoweli 4:16).

Mu Byahishuwe 10:7 tuhabona itangazo, naho gusohora kwaryo byo biboneka mu Byahishuwe 11:15. Usomye yitonze abona neza ko igihe marayika wa karindwi azavuza impanda (shofar) ye agatangaza ubwami bw’Imana ku isi, ari cyo gihe ubwiru bw’Imana muri Yesu Kristo Umwami wacu buzaba busohoye. « Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo: ubwami bw’isi bubaye ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose. Ba bakuru makumyabiri na bane bicara ku ntebe zabo imbere y’Imana, bikubita hasi bunamye baramya Imana bati: turagushimye Mwami Mama ushobora byose kandi uhoraho, ko wenze ubushobozi bwawe bukomeye ukima » (Ibyah.15-17).

Byabaye ikosa rikomeye cyane kwitiranya ijwi rya marayika wa karindwi uvugwa mu Byahishuwe 10:7 nk’aho ari ijwi ry’Imana, nubwo muri uwo murongo nta na hamwe havugwa ijwi ry’Imana, cyangwa ijwi ry’intumwa y’igisekuruza cya karindwi cy’Itorero. Nta gushidikanya, uyu marayika wa karindwi ni umwe muri babandi barindwi bavuza impanda. Mwenedata Branham yari afite uburenganzira bwo gukoresho icyo cyanditswe cy’ubuhanuzi (Ibyah. 10:7) ku bijyanye n’ubukozi bwe. Nkuko twabibonye inshuro nyinshi, ibyanditswe by’ubuhanuzi bishobora gukoreshwa mu buryo bubiri bunyuranye. Nimwirebere namwe izi ngero: « …Isirayeri ni umwana wanjye, impfura yanjye… » (Kuva 4:22). « Isirayeri akiri umwana naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wange ngo ave muri Egiputa » (Hoseya 11:1). « …kugira ngo ibyo Umwami yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo: nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa » (Matayo 2:15). « Umwana » ni ryo jambo nyamukuru aha. N’ubwo ibivugwa hano binyuranye cyane, nyamara byombi bivugwa n’ijambo rimwe ryo muri Hoseya 11:1.

Mwenedata umwe wari ufite imyaka icumi gusa ubwo mwenedata Branham yatahaga muri 1965, yaje nyuma y’imyaka makumyabiri azanye igitekerezo ko ijwi rya mwenedata Branham ari ryo jwi ry’Imana abantu bose bagomba kumva. Abizera ibyo bose bavuga ko mwenedata Branham ariwe ukwiye kumvwa gusa ko nta wundi ufite uburenganzira bwo kubwiriza. Kubera ko bomekanya amagambo ya Branham gusa batayagaruye mu byanditswe byera kugira ngo buri jambo rishyirwe mu mwanya waryo, barushaho gusaya mu musenyi w’insobanuro bwite nyinshi zidafite aho zihuriye n’ibyanditswe byera, ndetse bakazirutisha Ijambo ry’Imana.

Twubaha ubukozi budasanzwe Imana yahaye mwenedata Branham butigeze bwibeshya, ubukozi bwari bufitanye isano n’umugambi w’Imana w’agakiza. Ababyawe n’Imana bose bazumvira kandi bazizera Ijambo ry’Imana ryasezeranijwe ryo mu gihe cyacu. Ariko n’ubwo bimeze bityo, twamaganira kure insobanuro zihariye zose mw’Ijambo ry’Imana n’ikintu cyose kigamije gushyira hejuru umuntu, kuko ibyo atari ikindi ahubwo ni umwuka wo gusenga ibigirwamana. Ijwi ry’Imana rivugira mu Ijambo ry’Imana rihoraho iteka ryose. Icyubahiro n’ikuzo ni iby’Imana yonyine ku bwa Yesu Umwami wacu !

Ubu ubwo kugaruka kwa Kristo kurushaho kwegereza, izi ngingo zigomba gusobanuka kandi zigashyirwa mu mwanya wazo neza bihuje n’ibyanditswe byera na gahunda y’Imana. Inyigisho zose z’ibinyoma dusanga mu madini anyuranye, zikomoka mu myumvire mibi no gusobanura nabi ibyanditswe byera. Nk’uko buri nyigisho y’ikinyoma isangwa mu bavuga ko bizera ubutumwa bw’igihe yazanywe no gufata amagambo ya mwenedata Branham uko atari. Ntabwo Ijambo ry’Imana cyangwa ubutumwa bw’igihe cyacu bwazanywe n’umuhanuzi ari byo bikwiye kuvebwa, ahubwo ni Satani, umushukanyi, wakomeje kugoreka Ijambo ry’Imana uhereye mu itangiriro !