2009-04 - Urwandiko - Imana yibuka Isezerano ryayo
ABABYAWE N’IMANA KANDI BASANGIYE KAMERE N’IMANA (2 Petero 1:3-11)
Font Face
Line Height
Paragraph Gap
Font Size
« Urubyaro rwe ruzamukorera…» (Zaburi 22:30 ; Yesaya 53:10 ; n’ahandi) kandi ruhabwa kamere y’Imana (2Petero 1:3-7). Ababyawe n’Imana bose kandi bavutse ubwa kabiri nk’abahungu n’abakobwa b’Imana, bafite kamere y’imana kimwe n’Umwana w’Imana. Ijambo « gennao » ryo mu rurimi rw’ikigiriki niryo rikoreshwa iyo havugwa « kubyara kw’umugabo » cyangwa « kubyara kw’umugore », kandi rikoreshwa kimwe iyo havugwa Umwana w’Imana cyangwa abahungu n’abakobwa b’Imana. Mu gihe rikoreshejwe ku mugabo risobanura « kubyara umwana nka se » (cyangwa gukomoka kuri), urugero nko mu Itangiriro 5 havugwa inshuro nyinshi: « Adamu afite imyaka ijana na mirongo itatu, abyara umwana w’umuhungu…Seti, afite imyaka ijana n’itanu, abyara Enosi… ». iyo rikoreshejwe havugwa umugore, risobanura « kubyara umwana nka nyina ». « Adamu atwika umugore we inda, nuko abyara … » (Itang.4:1). Kuri Mariya dusoma: (…nuko abyara umwana we w’impfura » (Luka 2:7).
Intumwa Yohana yanditse ku buryo burambuye kuri iyo ngingo (Yoh.3:7 ; 1Yoh.3:9 ; 1Yoh.5:1 ; 1Yoh. 5:18 ; n’ahandi). Birazwi neza ko buri kuvuka kubanzirizwa no gusama, kandi ko imbuto igaragaza ubugingo bwayo mu ivuka. « niba muzi ko Imana ikiranuka, mumenye ko ukora ibyo gukiranuka wese aba yarabyawe nayo (yakomotse kuri yo) » (1Yoh.2:29). « Uwabyawe n’Imana (ukomoka ku Mana) ntabwo akora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we kandi ntashobora gucumura kuko kuko yabyawe na (yakomotse ku) Imana » (1Yoh.3:9). « Kuko uwabyawe na (uwakomotse ku) Imana anesha isi; kandi intsinzi inesha isi ni ukwizera kwacu » (1Yoh.5:4).
Iyo turebye ibiba ku bari b’abanyabwenge, tubona ari cyo kimwe n’ibyabaye kuri Mariya: yakiriye isezerano araryizera, Umwuka wera uherako umuzaho, nuko Ijambo ryambarira umubiri muri we. Niko biba no kubagize Itorero-Umugeni. Bakirana kwizera Ijambo ryo mu gihe cyabo, Umwuka wera akabazaho, bigatuma imbuto y’Ijambo igaragara muri bo. Nabo bavuga nka Mariya bati: « ..bingirirwe nk’uko uvuze». Iby’abari b’abanyabwenge, nta muntu ugomba kubigiramo uruhare. Nabo nta mugabo bazi, nta mbuto y’inzaduka cyangwa inyigisho itari iya bibilia ibarangwamo. Abari b’abapfu nibo bemera inyigisho z’imburamumaro izo ari zo zose nko kuvuga ko hazabaho abagabo barindwi badasanzwe bazasoza umugeni, y’uko Umwami yaba yaraje n’ibindi nk’ibyo. Abari b’abanyabwenge bo nta nyigisho y’umuntu n’imwe bashobra kwihanganira. Bo ni umugeni w’Ijambo, niyo mpamvu badashobora gukora icyaha cy’ubusambanyi bw’umwuka. Bituma bakomeza gutungana kandi amasezerano y’Imana asohorera muri bo. Abana b’isezerano bizera Ijambo ry’isezerano kandi bahabwa Umwuka w’isezerano (Abaroma 9:8 ; abagalatiya 4:28 ; Abefeso 1:13).
Abari b’abamyabwenge ntabwo bafite amatabaza/umucyo gusa, bafite n’inzabya z’amavuta kugira ngo bakomeze kuzuza amatabaza yabo yekuzima. Ibyo bitwibutsa umuhanuzi Eliya woherejwe ku mupfakazi w’i Sereputa akamubwira ati: « Uku niko Uwiteka Imana ya Isirayeri avuze, ntabwo ifu iri mu rwabya izabura kandi n’amavuta ari mu mperezo ntazagabanuka, kugeza ubwo Uwiteka azagusha imvura ku butaka » (1 Abami: 17:14). Ifu irakenewe kugira ngo ikore umutsima naho amavuta akenewe kubw’itabaza. Dukomeje gusoma, tubona ko amagambo ye yasohoye: « Ifu yari mu rwabya ntiyabuze, n’amavuta yari mu mperezo ntiyagabanutse, nk’uko Ijambo ry’Uwiteka ryabivugiye mu kanwa k’umuhanuzi Eliya » (1 Abami 17:16). Nanone ibyo bintu uko ari bibiri tuzakomeza kubihabwa bihagije kugeza ubwo imvura ya nyuma izagwa (Yesaya 44:3; Yeremiya 5:24 ; Yakobo 5:7 ; n’ahandi). Mu kibwirizwa cyitwa «Ijambo rivuzwe ni ryo mbuto y’inkomoko», mwenedata Branham yaravuze ati: «Igihe iyo ntumwa isizwe amavuta izazira, ntakabuza izabiba imbuto ya Bibiliya yose uko yakabaye, ihereye ku nzoka kugeza ku ntumwa mu gihe cy’imvura ya mbere…hanyuma mu mvura ya nyuma, hazabaho umusozi Karumeri, guhangana: Amagambo ya Bibiliya arimo gusohora uko yakabaye».
Twizera ubutumwa bwa Eliya wo mugihe cyacu kandi tugaburira ubugingo bwacu ibiryo by’umwuka by’agaciro gakomeye. Abari b’abanyabwenge barimo kwuzuza amavuta imperezo zabo kugira ngo babone ayo bajya bashyira mu matabaza yabo. Ibyo bibatandukanya cyane n’abari b’abapfu bamaze kwitandukanya n’Itorero bityo bakaba baritandukanije n’ububiko bw’amavuta bufite umuyoboro ubuhuza n’igitereko cy’amatabaza (Zakaria 4:2 ; Ibyah. 1:3).
Ibyo ari byo byose intego nyamukuru ni ukwizera kuzira kudohora munsi y’ubuyobozi bw’Umwuka wera, no gusohorezwaho ibyo Imana yasezeranije mw’Ijambo ryayo. Ubwo nibwo aya magambo « Uwizeye arahirwa, kuko ibyo yabwiwe bivuye ku Mwami bizasohora » (Luka 1:45) azasohorera muri twe. Isezerano twahawe n’Imana rikubiyemo umuhamagaro wo gusohoka, gutandukanywa no kwezwa nk’uko byanditswe mu ba Korinto ba kabiri 6:14 – 7:1 no kugarura buri kintu cyose uko cyari mu mwimerere wacyo. Mu gihe abari b’abapfu bahugiye mu mpaka z’urudaca ku ngingo zinyuranye, amasezerano arimo gusohorezwa mu bari b’abanyabwenge.
Ku byerekeye itegurwa ryihariye rya buri muntu mu bagize Itorero-mugeni, tugomba kuzirikana ko mu kanya ka nyuma kabanziriza ubukwe, nkuko bisanzwe ntabwo umugeni akomeza kwita ku bindi bimukikije. Ntabwo aba acyita ku bivugwa cyangwa bikorwa n’abamukikije, ahubwo aba ashishikajwe no kwitegura. Umuhanuzi Yeremya yaravuze ati: «Ese umwari yibagirwa imitako ye cyangwa umugeni urukoba rwe ?» (Yeremiya 2:32). Uko niko bimeze ku bagize Umugeni wa Yesu Kristo: baruhagirishwa amazi y’Ijambo ry’Imana (Abefeso 5:26) ; bahanze amaso mu ndorerwamo y’Ijambo ry’Imana (Yakobo 1:19-27) ; bazambikwa imyenda y’igitare ariyo mirimo yo gukiranuka y’abera (Ibyah.19:8) kandi baritegurira gusanganira Umukwe.
Intumwa Yakobo yatuburiye ikomeje ko tugomba kwitandukanya n’icyanduye cyose, tukakira n’umutima utuje Ijambo ryabibwe muri twe kandi rishobora gukiza ubugingo bwacu. Yongeyeho ati: « Mushyire Ijambo mu bikorwa mureke kuba abumva gusa mwibeshya ubwanyu ». Yakomeje hirya gato agira ati: « kuko uwumva Ijambo ry’Imana ntarishyire mu bikorwa ameze nk’umuntu wireba mu ndorerwamo uko mu maso he hasa. » Icyo tubwirwa ni uko kwireba mu ndorerwamo akanya gato gusa bidahagije: « yamara kwireba akigendera akibagirwa uko yasaga » (Yakobo 1:22-24).
Umwuka w’imana agaragaza ibitameze neza muri buri muntu ku giti cye. Yemeza icyaha, gukiranuka n’urubanza (Yohana 16:7-15) kandi atuyobora mu kuri kwose no mu kumvira. Dushyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa, bigatuma tugendana na yo mu bwumvikane nka Henoka, duhuje n’Ijambo n’ubushake byayo. Iyo dusomye mu Befeso 5:27 yuko Umwami ubwe azishyira Itorero rizira umugayo nta kizinga nta munkanyari, tugomba no gusoma ibindi byanditswe kugira ngo tumenye icyo buri muntu asabwa kugira ngo agire imibereho ishimisha Imana. Dawidi yarabajije ati: « Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uwiteka ? Ni nde uzagera mu buturo bwe bwera ? Ni ufite ibiganza bizira akarengane n’umutima uboneye, utagabiza ubugingo bwe ibinyoma kandi utarahirira kugira ngo abeshye » (Zaburi 24: 3-4). Mu kibwirizwa cyo ku musozi, Umwami wacu yagize ati: « hahirwa abafite imitima iboneye, kuko bazabona Imana » (Mat. 5:8). Dawidi umugabo wagize ibigeragezo byinshi, yanditse ibi bikurikira ayobowe n’Umwuka wera: « Ugendera mu gutungana rwose, agakora ibyo gukiranuka kandi akavugisha ukuri kuri mu mutima we. Ntabwo akoresha ururimi rwe kugira ngo abeshere abandi, ntagirira ikibi mugenzi we, nta n’ubwo atesha agaciro mugenzi we » (Zab. 15:2-3).
Uwizera wese akwiye gusuzuma ubugingo bwe ashingiye ku byanditswe muri Bakorinto ba mbere 6:9-10, akareba niba nta bidakwiriye bikimurimo bishobora kumubuza kwinjira mu bwami bw’Imana. Ababeshera abandi bazaguma hanze, kimwe n’abasenga ibishushanyo n’abandi bose bavugwa muri ibyo byanditswe. Mu Bagaratiya 5:19-21 naho, intumwa Pawuro aduha urutonde rw’ibyo bintu byose. Ibyanditswe byose bijyanye n’ibyo bigomba gusembura igisubizo muri buri muntu, bitabaye bityo biba ari kwa kureba mu ndorerwamo akanya gato ubundi ibintu bigakomeza uko bisanzwe. Iyo twitaye ku mburo tubishyizeho umutima, ni bwo dushobora gusobanukirwa ibivugwa mu Baheburayo 12:14: « Mwihatire kubana amahoro na bose no kwezwa, kuko utejejwe adashobora kubona Imana… ». Ni ngombwa ko buri umwe muri twe asangwa agendera mu nzira ifunganye, mu kwizera kuzuye no mu kunvira. Uburiganya bw’umwanzi bubonekera mu bizera bashishikazwa no kwita ku byo abandi bakoze bavuga ko bidakwiriye. Byarushaho kutubera byiza dushishikajwe no kwisuzuma ubwacu, kugira ngo turebe ibigomba gukosorwa mu bugingo bwacu kugira ngo tuzashobore guhura n’Umwami, ndetse tukita no kuri iyi mburo igira iti: « Ese har’isano ki hagati y’Urusengero rw’Imana n’ibishushanyo bisengwa ?… Ese umucyo na umwijima bihuriyehe ? Ese uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki ? » (2 Abakor. 6 14-18). Kandi tugomba gufata nk’itegeko ibyo Umwami yabwirije byose: « …nti mugakore ku gihumanye cyose nanjye nzabakira. Nzababera So, namwe muzambera abahungu n’abakobwa, ni ko Uwiteka ushobora byose avuga ». Intumwa Pawuro yongeye kugaruka kur’ibi bintu fatizo akomeje aho yagize ati: « Ubwo dufite amasezerano ameze atyo bakundwa, twiyeze imyanda yose yo ku mubiri no mu mutima, kandi kwezwa kwacu tugusojeshe gutinya Imana » (2 Abakor.7:1).
Muri bisekuruza byose byatubanjirije, abahawe bose umugabane wo gutoranywa kubw’ubuntu (Abaroma 11:5) bunviye ibyo Umwuka yabwiraga amatorero (Ibyahish. 2+3) mugihe abandi bo binangiye (abaroma 11:7). Ubu twegereye cyane kugaruka kw’Umukwe, umuhamagaro wa nyuma wo gusohoka no kwitegura kw’Itorero-mugeni urimo kuba. Imana yakoze byose: yatwoherereje intumwa yayo, yaduhaye ubutumwa kandi irarushaho kutuyobora mu mucyo igihe cyose. Nyuma y’uko mu Byahishuwe 17 igikirisitu cyaguye kigereranywa na Baburoni maraya ukomeye, ihamagarwa rya nyuma ry’abizera nyakuri ryaranguruye mu Byahishuwe 18:4: « Nuko numfa irindi jwi rivugira mu ijuru rigira riti: muyisohokemo bwoko bwanjye, kugira ngo mutagira uruhare ku byaha byayo, mukazafatanya nawo ibyago byawo ». Uwo niwo muhamagaro wa nyuma abagize Umugeni-torero bagomba kwitabira mbere yo kugaruka kw’Umukwe. Ihamagarwa ryo gusohoka no kwitandukanya bigomba gukurikirwa no kugarurirwa byose. Uko niko kwiherezo ibintu byose bizasubira uko byahoze mw’itangiriro ry’Itorero ryo mu Isezerano rishya.