2009-04 - Urwandiko - Imana yibuka Isezerano ryayo
« Yesu arababwira ati: mwirinde ababayobya » (Mat.24:4). « Kuko hazaza ba kristo b’ibinyoma n’abahanuzi b’ibinyoma; bazaduka bakore ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, ku buryo bari kuyobya n’intore iyaba byashobokaga » (umurongo 24).
Mu binyejana byashize, ntabwo ubwira bwo kugaruka kwa Kristo kwari ingingo nyamukuru mu matorero. Ariko vuba aha, yose – uhereye i Vatikani ukageza ku idini rya nyuma – nicyo avuga, ndetse banakoresha ijambo « Paruzia ».
Mu nama rusange yagize tariki 12 Ukuboza 2008, Papa Benedigito wa 16 yatoranije umutwe w’ijambo yavuze ugira uti “Maranata = Ngwino Mwami Yesu », kandi inshuro nyinshi yagarutse ku byo Pawuro yanditse mu Bakorinto ba mbere 16:22 avuga ati: « Maranata ». Muri iki gihe, imvago « Umubiri wa Kristo », « Umugeni w’Umwana w’Intama » n’«Itorero rya Yesu Kristo » isigaye ari imvago isanzwe mu itorero gatorika ry’i Roma no mu yandi madini yose. Benedigito wa 16 yakoresheje n’amagambo ya Pawuro yanditse mu Batesalonika ba kabiri 2, y’uko mbere yo kugaruka kwa Kristo hazabaho « ubuyobe bukomeye », bishaka kuvuga guta kwizera. Itorero ry’i Roma n’andi matorero yamaze kugwa atabizi cyera cyane muri ubwo buyobe. Itorero ry’i Roma ryavutse mu gihe cy’umwami Konsitantini. Ntaho rihuriye n’Itorero rya Yesu Kristo kandi ntaho rihuriye n’Itorero riri muri Bibilia, byaba ari mu nyigisho cyangwa mu bikorwa. Nta n’irindi torero na rimwe rishobora gutsinda igipimocy’Ijambo. Byaba bimaze iki kuvuga ku «ubuyobe bukomeye » mu gihe badashobora kububona mu buzima bwabo bwite ? Ikindi gikwiriye kwitonderwa ni ibyavuzwe na papa uriho ubu ubwo yavugaga ko Pawuro atasobanuye bihagije umuntu amateka ya gikirisitu yaje kwita « antikristo ».
Mu by’ukuri, birasobanutse bihagije ku muntu ufite amaso yo kubibona. Imvago nyamukuru iri mu Batesalonika ba kabiri 2 yuko antikristo azagaragara ku bijyanye n’ubuyobe bukomeye nka « sekibi », « umwana wo kurimbuka », umuhakanyi uhangana na Kristo, uwihesha icyubahiro hejuru y’icyitwa Imana cyose cyangwa igisengwa. We ubwe yiyita umusimbura wa Kristo. Dore ikimuranga cyihariye: antikristo « ntagengwa n’amategeko », bishaka kuvuga ko ari umuntu ukomoka mu banyamahanga, ntabwo yaba umuyuda kuko abayahudi ari « ubwoko bw’amategeko » – Torah.
Mu byakozwe n’intumwa 2:23, intumwa Petero ibwira abayahudi babambye Masiya yagize ati: « uyu mugabo … mwaramubambye, mwamwicishije amaboko y’abagome (abatagira amategeko) … » Yavugaga abaroma, Pirato waciye urubanza n’abasirikare b’abaroma bamubambye hanyuma bakagabagabana imyenda ye (Yohana 19:23)
Ubwoko bw’Isirayeri ni ubwoko bw’amategeko. Umwami Imana Ubwe yamanutse ku musozi Sinayi , abanza guha Mose amategeko cumi hanyuma n’andi mategeko yose. Ibyo bihamywa n’imirongo myinshi ya bibilia. Ntabwo bishoboka na gato ko antikristo akomoka mu bayuda, agomba kuva mu banyamahanga kuko atagengwa n’amategeko, ari nayo mpamvu azakabya akageza aho yicara mu nzu y’Imana akiyita ko ariwe uyihagarariye (2 Abatesalonika 2:4).