2009-04 - Urwandiko - Imana yibuka Isezerano ryayo

IZINA RYA YAHWE

« »

Tariki 19/11/2008, Vatikani yasohoye itangazo rivuga ko Izina ry’Imana, Yahwe, ritagomba kongera gukoreshwa mu mihango ya misa ya kirizia gaturika. Ibyo bikorwa, abajyanama ba papa bashatse gushimisha abatambyi b’abayahudi kuko aribo babagejejeho icyo cyifuzo, kuko bavugaga ko Izina ryera ry’Imana ritazigera ryaturwa ukundi keretse bikozwe n’umutambyi mukuru abikoreye mu rusengero rw’Imana rugomba kubakwa i Yerusalemu. Muri bibilia y’igiheburayo iryo zina ryerekanwa n’inyuguti ennye gusa, Y H W H (Yod Heh Waw Heh). Iryo zina ryavuzwe n’Imana ubwayo: « Nuko Imana ivugana na Mose iti: Ndi Uwiteka (Yahwe). Nabonekeye Aburahamu, Isaka na Yakobo, nk’Imana ishobora byose, ariko ntabwo bamenye mu Izina ryanjye Yahwe (Elohimu Yahwe) » Kuva 6:2-3).

Ubwo yatangaga amategeko cumi, Ishobora byose yaravuze ati: « Ndi Uwiteka (Yahwe), Imana yawe (Elohimu), wagusohoye mu gihugu cy’Egiputa… ». Hanyuma arategeka ati: « Ntabwo uzavugira ubusa Izina ry’Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazabura guhana uzavugira Izina rye ubusa ». Izina ry’isezerano ry’Umwami Imana rirera cyane ku buryo ryagombaga kwaturwa ryubashwe mu gihe cyo kuramya. Imana ubwayo yarategetse iti: « … aho nzibutsa Izina ryanjye hose, nzaza aho uri nguhe umugisha » (Kuva 20:24).

Ntabwo byari byemewe ko hagira uvuga iryo Zina ryera mu gihe babaga basohora m unzu umuntu wapfuye, kuko Imana atari Imana y’abapfuye ahubwo ari Imana y’abazima: « Ceceka ! Ntabwo ari cyo gihe cyo kuvuga Izina ry’Uwiteka (Yahwe). » (Amosi 6:10). Iki cyanditswe cyafashwe nabi n’abanditsi b’abayahudi baherako babuza burundu kuvuga Izina rya Yahwe. Mu myaka ya 270 mbere yo kuvuka kwa Yesu, ubwo Bibilia yo mu Giheburayo yasemurwaga mu Kigiriki, n’abanditsi b’abayahudi hagati ya 70 na 72, bo muri Alekisandria muri Egiputa, bakoze ikosa rikomeye. Mu nsobanuro y’Isezerano rya kyera mu rurimi rw’Ikigiriki ryiswe Septante, Izina Yahwe bararisemuye barigira « Kiriosi ».

Abanditsi b’abayahudi b’i Tiberiyade bo banze kwemera uburyo Septante yasemuwe hamwe n’ijambo « Kyrios » basimbuje Yahwe. Nyamara n’abayahudi ubwabo baje kuzasimbura YHWH barihindura « Adonayi » ubwo babaga basoma ibitabo by’amategeko. Kugeza uyu munsi, abayahudi baracyasenga « Elohimu Adonayi » mu mwanya wa « Elohimu Yahwe ». Ayo magambo yose uko ari atatu asobanura ijambo « Umwami » – « Adonayi », « Kyriosi » na « Dominusi » – ntaho ahuriye n’Imana. Adonayi rishobora gukoreshwa no ku muntu ufite ubutegetsi, Kyriosi ashobora kuba umuyobozi, naho Dominusi ashobora kuba umutware. Nta n’imwe muri izo nyito zose uko ari eshatu ifitanye isano n’Imana imwe y’ukuri yihishuye ubwayo mu Izina ryayo ry’Isezerano ari ryo « Elohimu Yahwe ». Ni cyo kimwe, inyito « Yehova » ikomoka ku nsobanuro itariyo, yatangiye gukoreshwa uhereye mu mwaka wa 1518.