2009-04 - Urwandiko - Imana yibuka Isezerano ryayo

GUHAKANA IRIMBURWA RY’ABAYAHUDI

« »

Iki kibazo ntabwo cyakemurwa gusa no guhakanya ibivugwa na kiriziya gatorika cyangwa n’abari ku rundi ruhande basa n’aho bahanganye. Ushaka kumenya impamvu y’ibyabaye ku bayahudi mu gihe cy’« ubwami bwa gatatu bw’Ubudage/troisieme reich », agomba gusubira mu mateka, ndetse akarenga igihe cy’itoteza ry’Ubwami bwa Esipanye/Espagne, aho ibihumbi by’abayahudi bakatiwe urwo gutwikwa hamwe n’ibitabo by’imyizerere yabo. Abarokotse baciwe mu bihugu bya Porutigari na Esipanye kugeza ubwo muri 1492 ibyo bihugu byombi byatangaje ko byikijije icyitwa umuyahudi cyose. Tugomba gucukumbura tukarenga za ntambara ndwi za kiriziya (les croisades) (guhera muri 1096 kugeza muri 1292 nyuma yo kuvuka kwa Yesu) zahitanye miriyoni 22 z’abapagani, abisiramu n’abayahudi. Mu by’ukuri, dukwiriye kugaruka ku byatangajwe n’abashinze kiriziya/les peres de l’eglise, mu mpera y’ikinyejana cya kabiri no mu cya gatatu. Icengezamatwara ryabo n’ibinyoma byabo babeshyeraga abayahudi, byabaye ishingiro ry’urwango ruhoraho n’itotezwa ry’abayahudi kugeza no muri iki gihe cyacu.

Ni niyo mpamvu bikwiye ko amazina akurikira avugwa: Yusitini/Justin, Irene/Irenée, Sipiriyani/Cyprien, Atanazi/Athanase, Ewusebi/Eusebius, Efuraimu/Efraim, Kirizositomu/Chrisostome, Hiyeronimusi/Hieronimus, Hileri/Hilaire, Amburuwazi/Ambroise na Ogusitini/Augustin. Itorero ry’igihugu ryavutse muri icyo gihe mu bwami bw’abaroma, ntaho rihuriye namba n’Itorero rya Yesu Kristo nk’uko byizerwa na benshi. Kugeza ku itotezwa rya nyuma ry’abakristo ryakomeje kugeza mu mwaka wa 312 ku ngoma ya Diyokireti/Diocletien, nta torero rimwe rihuriweho na bose ryari ryakabayeho, hariho gusa ibice byinshi nabyo bifite imyizerere inyuranye. Mu mwaka wa 313, niho umwami Konsitantini/Constantin yatangaje ko idini rya gikirisitu ari ryo ryemewe. Nyuma yaho gato mu mwaka wa 321, abuza abayahudi kwizihiza isabato, abahatira kwemera umunsi wo ku cyumweru, amasinagogi yabo bayahindura ibiraro by’amatungo.

Abashinze kirizia b’impumyi, batari barigeze kuvuka bwa kabiri cyagwa se guhindurwa na Kristo, bemeye gusa igikirisitu nk’idini, nibo babaye intandaro yo kwanga abayahudi rugikubita. Banze abayahudi hamwe n’Isezerano rya kera rya bibilia, kandi mu gukwena kwinshi bimuye Imana imwe y’Isirayeri bayisimbuza iyabo « Mana y’ubutatu ». Uhereye icyo gihe, buri gikorwa cyabo cyose cy’ubugome cyaheshwaga umugisha n’amagambo yabo y’ubutatu bari barahimbye « Ku Izina rya data wa twese, n’Umwana, n’Umwuka wera ».

Uhereye icyo gihe, itorero rikoresha ayo magambo atari ayo mu Byanditswe byera kandi atarigeze na rimwe asohoka mu kanwa k’intumwa. Imbuto yabibwe n’abo bashinze kirizia, yarushijeho gukomeza kugaragara mu Itorero ry’i Roma mu binyejana byose uko byagiye bisimburana. Ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa « Der Spiegel », mu nyandiko yacyo yasohotse mu kwezi kwa kabiri 2009, cyasobanuye mu buryo burambuye ukuntu: « Urwango rw’abayahudi, rugaragara mu mateka yose ya kiriziya nk’urudodo rw’umutuku, ndetse nk’ikizinga cy’amaraso ».

Nyuma y’intambara ya mbere ya kiriziya/croisade, mu mwaka wa 1096, irimburwa ry’abayahudi ryatangiye mu midugudu yose y’u Budage nka Trier, Speyer, Worms na Cologne, ku buryo ryahitanye ibihumbi n’ibihumbi by’abayahudi. Mu nama rukokoma ya kiriziya y’i Latran, niho hafatiwe icyemezo ko abayahudi bagombaga gushyirwaho icyasha. Mu binyejana byakurikiyeho, irimburwa ry’abayahudi ryakomeje mu bihugu byose by’Uburayi byari byiganjemo kiriziya gatorika. Dusoma ibyanditswe mu mateka ku duce bacirwagamo (ghettos), icyasha bashyirwagaho, akato n’irondwa bigirirwaga. Ndetse na misa yo kuwa gatanu yarimo amagambo yo kwangisha abayahudi. Umugaturika mwiza wese agomba gufata abayahudi nk’ibicibwa, abishe Kristo n’Imana nk’uko byavuzwe n’abashinze kiriziya. Ndetse iyo mbuto yashoboye no kugaragara mu minsi ya nyuma ya Luteri, ubwo muri 1543 yandikaga agatabo yise « ku by’abayahudi n’ibinyoma byabo ». Ndetse n’amatorero y’aba orutodokisi ntabwo yarokotse uwo mutego. Mu mpera y’ikinyejana cya cumi n’icyenda, hagiye haba itotezwa ry’abayahudi mu gihugu cy’Uburusiya.

Bitabaye na ngombwa ko birondorwa, icyo umuntu yavuga muri make ni uko igihe cyose habaye guverinoma iyobowe n’abaporotesitanti mu Budage, nta totezwa na rimwe ry’abayahudi ryigeze riba. Ahubwo bafatwaga nk’abandi baturage bose bafite uburenganzira bungana kandi bafite uburenganzira bwo gukora imirimo yose kimwe. Nk’abandi badage bose, bashoboraga kuba abacamanza, abunganizi (avocats), abavuzi, abacuruzi n’ibindi.

Umwaka wa 1929 wazanye n’impinduka ikomeye mu mateka ya vuba, ubwo tariki 11 y’ukwa kabiri, Benito Musolini, mu masezerano yabereye i Latrani, yongereye kiriziya gatorika ubushobozi ubwo yayishyuriraga umwenda yari ifite wabarirwaga mu mafaranga yabo (lires) miriyari imwe na miriyoni magana arindwi na mirongo itanu, kandi akabaha na Vatikani ingana na Hegitari 44 nk’ubutaka ifiteho ubwigenge busesuye nk’igihugu. Hakurikiyeho amasezerano hagati y’ubwami bw’Ubutariyani na papa Piyo wa 11 nk’uhagarariye kiriziya gatorika y’i Roma. Muri uyu mwaka wa 2009, Vatikani ishobora kwizihiza isabukuru y’imyaka mirongo inani kuva yabaho nk’uko imeze kugeza ubu.

Mu kwa karindwi 1933, hashyizweho umukono ku masezerano hagati ya Vatikani n’Ubudage bwa Hitireri. Muri ubwo buryo Kiriziya y’i Roma yemerewe ko imyanya yose y’ubutegetsi ikomeye ihabwa abayoboke bayo. Ubwo butegetsi bwari bwiganjemo abayoboke ba kiriziya gotorilka, bwazanye amateka mashya mu bwami bwa gatatu muri icyo gihe cya Hitireri, ndetse wirataga ko hari byinshi yigiye ku ba yezuwiti. Urwango rw’abayahudi ruherako ruremerwa, ruhinduka ibisanzwe mu baturage. Uwabishaka wese yakwibariza icengeza matwara ryo kwanga abayahudi ryakozwe na dogiteri Karl Lueger watwaraga umurwa wa Vienne uhereye mu mwaka wa 1897 ukageza mu wa 1920. Uwo niwe wabereye Hitireri urugero rw’icengeza matwara ryateguraga itotezwa rya mbere ry’abayahudi. Hari n’inyandiko zirondora amagambo ateye ubwoba yavugirwaga mu ruhame n’abitwa Heinrich Himmler wo muri Bavière, Julius Streicher, von Papen, docteur Joseph Goebbels n’abandi benshi. Abo bose bavugaga ko abayahudi bagomba gutotezwa, gucibwa cyangwa kwicwa kuko ngo Imana baba yaba yarabazinutswe. Noneho rero ntibitangaje kuba ibigo bitandatu byakorewemo irimburwa riteye ubwoba ry’abayahudi harimo n’icya Auschwitz, byose byubatswe muri Polonye, igihugu gatorika kuruta ibindi byose.

Imyumvire y’ibanze y’abakurambere ba kiriziya baje no gutakatifuzwa, niyo yabaye imyumvire yiganje mu itorero rya gatorika ry’I Roma. Uwabishaka wese ashobora gukora ubushakashatsi ku byo banditse akirebera amagambo nk’aya: « uwishe umuyahudi aba yiyunze n’urupfu rwa kristo ». Uko niko amamiriyoni y’abayahudi yishwe n’abantu bumvaga nta mutimanama ubacira urubanza. Uwafata akanya ko gusoma zimwe mu nyandiko ibihumbi mirongo ine (40.000) zanditswe ku ntambara ya kabiri y’isi no ku itotezwa n’iyicwa ry’abayahudi, yasobanukirwa aho inkomoko yo kwanga abayahudi yavuye, impamva muzi z’urwo rwango n’icyatumye irimburwa n’iyicwa rubozo by’abayahudi bishoboka.

Birunvikana ko kiriziya gatorika igomba kuvuguruza bwana Hochhut watangaje mu mwaka wa 1963 ikinamico « umusimbura/Le vicaire », aho yerekanaga uruhare rwa papa Piyo wa 12 mu ntambara. Ikibazo cyari gikwiye kubazwa ni iki gikurikira: Kuki Vatikani yanga yivuye inyuma gufungura inyandiko z’amateka y’amabanga zanditswe ku byabaye hagati ya 1939 na 1945 ? Papa Piyo wa 12 yahawe umwanya umukwiriye mu nzira y’isoni yashyizwe mu rwibutso rw’itsembabwoko ry’abayahudi rw’ahitwa Yad Vashem i Yerusalemu. Imvugo y’uko guceceka kwe kwari kugamije kubuza ko haba ibindi biteye ubwoba kurishaho, byumvikana nk’ubushinyaguzi iyo umuntu arebye ibyabaye ahereye ku byashoboye kumenyekana. Papa Benedigito wa 16 yakomeje gusaba n’umurego mwinshi ko ishusho ya papa Piyo wa 12 ikurwa aho hantu mbere y’uko asura Yerusaremu mu kwezi kwa gatamu kwa 2009.

Iki gice cy’amateka ateye ubwoba y’abari ku isi nta kundi ni ukukirekera icibwa ry’imanza rizaba imbere y’intebe yera y’icibwa ry’imanza y’Imana. Roma, umudugudu ukomeye wo ku isi uvugwa neza mu gitabo cy’ibyahishuye mu bice 17 na 18. Ku murongo wa nyuma, dusoma ibi bikurikira: « …kuko wasanzwemo amaraso yose y’bahanuzi n’abera n’abandi bose biciwe ku isi ».

Ku bireba Isirayeri na Yerusalemu byo, amasezerano yose Imana yabahaye arimo gusohora: « niyo mpamvu uzavuga uti: uku niko Uwiteka avuga: nzabateranya mbavane mu yandi moko, nzabakira mbasubize mu gihugu mwakuwemo mugatatanywa, kandi nzabaha ubutaka bw’Isirayeri » (Ez. 11:17 ; Luka 21:24). « Nzongera mbatere mu gihugu cyabo, kandi ntibazarandurwa ukundi mu gihugu nabahaye, niko Uwiteka avuga, Imana yawe » (Amosi 9:9-15). Imana ihe Isirayeri umugisha, ubwoko bwayo bw’isezerano ! Amina.

« Nzaha umugisha abazazaguha umugisha, kandi nzavuma bazakuvuma ; kandi amahanga yose yo ku isi ni wowe azaherwamo umugisha » (Itangiriro 12:3)

Ukuri kurimo kurakataza gutera imbere kandi ukuri kuzanesha. Nimuhozwe, Umwami azakora byose neza hamwe n’abe.

Ukora atumwe n’Imana

Ewald Frank