2009-04 - Urwandiko - Imana yibuka Isezerano ryayo

ISI MU BIHE BIKOMEYE

« »

Twari twiteze ko ibintu bikomeye biba, nyamara ntabwo twari twiteguye ibihe bikomeye binyuranye nk’ibirimo kujegeza isi yose ubu. Ibyahereye mu ma banki byageze ku bukungu bwose, ku buryo byashoye isi yose mu bihe bikomeye binyuranye itigeze kubona. Buri munsi twumva amakuru y’incamugongo, nyamara birasa nk’aho bitari byagera ku nduduro yabyo. Ibintu uko bimeze ubu binyibutsa amagambo y’umwepisikopi mukuru n’umukaridinari w’umudage Faulhaber w’i Munich-Freising (1869-1952): « iyo isi ifite inguma igihumbi zivirirana imvugo z’abantu ziri mu rujijo nk’uko byabaye i Baburoni, biba byerekana ko igihe cya kiriziya gatorika kiba kigeze ».

Mu Bihugu byunze ubumwe by’Amerika, amizero yose bayateze perezida mushya Barak Huseni Obama, wasigiwe undi mugogoro w’intambara yo muri Iraki. Intambara zose zigira ingaruka mbi zidashobora gukosorwa na hato. Rimwe mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’itangazamakuru CNN, Barak Obama yabajijwe ikibazo gikurikira: « Ni irihe kosa rikomeye kuruta ayandi ryakozwe na guverinoma y’’igihugu mu kinyejana cya 20 ? ». Yasubije ati: « ni igitero cyagabwe n’ingabo z’Ubudage mu gihugu cy’Uburusia mu mwaka wa 1941 ». Ikibazo cya kabiri cyari: « ese ni irihe kose rikomeye ryakozwe na guverinoma y’igihugu muri iki kinyejana cyacu ? ». Igisubizo: « Ni igitero cyagabwe n’ingabo za Amerika n’iz’Ubwongereza mu Iraki muri Werurwe 2003 ».

Abasirikare barenze ibihumbi bine bamaze kugaruka muri Amerika bari mu masanduku. Abandi ibihumbi byinshi barakomeretse, bataha ari ibimuga kandi barahahamutse. Abanya Iraki barenze miriyoni eshatu nta ngo bagira ; ntituzigera tumenya umubare w’ababo bapfuye kandi n’igihugu cyabo cyarasenyutse.

Nk’uko bimera mu ntambara zose, intambaro yo muri Iraki ni icyaha gikomeye cyakorewe isi yose. Bigitangira, byasaga nk’aho ari Sadamu wagombaga gukurwaho kugira ngo isi irindwe intambara y’intwaro za kirimbuzi. Nyamara ubwo impuguke Hans Blinx na El Barradei baburaga ikimenyetso na kimwe cy’uko Iraki yari ifite intwaro za kirimbuzi cyangwa yarimo izicura, byahereyeko bigaragarira buri wese ko impamvu y’iyo ntambara yari peterori.

Niba uwahoze ari perezida wa Amerika Gearges W. Bush adahindutse umuyoboke wa kiriziya gatorika nk’uko Tony Blair yabikoze, amenye ko bishoboka ko yazakurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga rw’i La Haye, kubera intambara yashoje muri Iraki. Perezida mushya wa Amerika Barak Obama ibyo azakora byose bizaba ari byiza kuko bidashoboka gukora bibi birenze iby’uwo yasimbuye.