Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009

Yesu Kristo ni Umwami

« »

Igihe IMANA/ELOHIM yajyaga yihishura mu Isezerano rya kera, yitwaga UWITEKA/YAHWEH, ibyo twamaze kubisobanukurwa. Mu Isezerano rishya, yishuriye mu mwana. Ibyanditswe byera binadusobanurira Umwana uwo ari we:

Ese ibi nabikesha iki ko nyina w’Umwami wanjye angenderera?” (Luka 1:43).

Umutima wanjye uhimbaza Umwami, n’ubugingo bwanjye bwishimiye mu Mana, Umukiza wanjye” (Luka 1:46b-47).

Nonoeho rero, kuva kw’itangiriro, ni Umwami; ariko nk’Umwana yarabyawe, kandi aravuka. Nyuma yo kuzuka kwe, mu butumwa bwiza bwa Yohani, nta rindi zina yasubiye kwitwa uretse “Umwami”.

Agenda yiruka asanga Simoni Petro n’undi mwigishwa Yesu yakundaga arababwira ati: bavanye Umwami mu nva kandi ntituzi aho bamushyize” (Yoh. 20:2).

Baramubwira bati: Mugore, urarizwa n’iki? Arabasubiza ati: ni uko bajyanye Umwami wanjye, nkaba ntazi aho bamushyize” (Yoh. 20:13).

Maria Madarina ajya kubwira abigishwa ko yabonye Umwami, kandi ko yamubwiye ayo magambo” (Yoh.20:18)

Amaze kuvuga atyo, abereka ibiganza bye n’urubavu rwe. Abigishwa banezezwa no kubona Umwami(Yoh.20:20).

Nuko abandi bigishwa baramubwira bati: Twabonye Umwami. Ariko arababwira ati: Nintabona inkovu z’imbereri mu biganza bye ngo nzishyiremo urutoki rwanjye, sinshyire ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzabyemera” (Yoh.20:25).

Tomasi aramusubiza ati: Mwami wanjye kandi Mana yanjye!” (Yoh. 20:28).

Nicyo gituma nshaka kubunvisha ko nta muntu. ushobora kuvuga ko Yesu ari Umwami, atabibwirijwe n’Umwuka wera (1 Abakor 12:3).

Nk’Umwami, nka NDIHO, yariho mbere ya Aburahamu: “Ni ukuri ni ukuri ndababwira yuko, mbere y’uko Aburahamu abaho, ndiho” (Yoh. 8:58).

Nk’Umwana, yatanze ubuhamya: ”… Navuye kuri Data nza mw’isi, none isi ndayivamo nsubire kuri Data” (Yoh.16: 27b-28).

“…bamenye koko ko navuye kuri wowe kandi bizeye ko ari wowe wantumye” (Yoh.17:8b).

“… niyo mpanvu twizera ko wavuye ku Mana” (Yoh.16:30b)

Data wera, abo wampaye, ubarindire mw’Izina ryawe, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe “ (Yoh.17:11b).

Amasezerano yose n’ibicucu by’ingero byo mw’Isezerano rya kera byagiye bihinduka impamo kugeza n’ubu uko ibihe byo mw’Isezerano rishya byagiye bisimburana.

Umucunguzi yagombaga kuba ari Umwana wa Aburahamu n’Umwana wa Dawudi (Mat.1:1).

Yagombaga kuba Umwana w’umuntu n’Umwana w’Imana (Luk. 1:35).

Yagombaga kuba Umwana w’intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mw’isi (Yoh.1:29).

Yagombaga kuba Umuhuza w’Isezerano rishya (Abah.9:15).

Yagombaga kuba umurengezi (1 Yoh. 2:1-2). Yagombaga kuba Umutambyi mukuru (Abah. 2:17).

Nk’Umwana w’ikinege wabyawe, ni Umwana w’impfura muri bene se benshi (Abar.8:29; Abagal. 3:26; Bh. 2:11). Tugomba no kureba ukuntu Umucunguzi wacu yerekanwa nk’umuntu. Asubuza ikibazo niba ari Umwana w’Imana: “Yesu aramusubiza ati, wakabimenye, kandi ndababwira yuko guhera ubu muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana, aje ku bicu byo mw’ijuru” (Mat.26:64).

Atari nk’umuntu wa kabiri wa mu bumana, ahubwo yicaye iburyo bw’Imana nk’Umwana w’umuntu. Iyi nyito isubirwamo inshuro zirenze mirongo irindwi mu bitabo by’utumwa bwiza uko ari bine, ari nta narimwe igaragara uhereye ku rwandiko rwandikiwe Abaroma ukageza ku rwandiko rwa Yuda. Uhereye ku gice cya mbere cy’urwandiko rwandikiwe abaroma, yerekanwa nk’Umwana w’Imana bijyanye n’umurimo yakoze wo gucungura ndetse na hamwe n’Itorero.

Niyo mpanvu hatavugwa “Umwana w’Imana” muri Yohana 3:13 ahubwo hakavugwa “Umwana w’Umuntu”: “Ntawazamutse mw’ijuru, uretse uwamanutse ava mw’ijuru, Umwana w’umuntu uri mw’ijuru”.

Dusoma muri Matayo 25:31: “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika be bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe…

Muri Matayo 25:1-13, azaza nk’Umukwe nuko abāri bazaba biteguye binjirane nawe mu cyumba cy’ubukwe.

Birakenewe cyane ko dusoma Ijambo ry’Imana nk’uko riri, ko turishyira mu mwanya waryo kandi ko turihishurirwa n’Umwuka wera. Tubona uburyo butatu nyamukuru Imana yihishuyemo: yihishuye nka Data mw’ijuru, yihishuye mu Mwana kw’isi kandi yihishura nk’Umwuka wera mw’itorero. Ubundi tukabona imirimo yayo inyuranye nk’umucunguzi mw’ishusho yayo nk’umuntu. Ashobora kuba byose muri bose: Umwana w’Imana, Umwana w’umuntu, umwana wa Dawidi, Umwana w’Aburahamu, Umwana w’Intama w’Imana, n’Intare y’umuryango wa Yuda. Ni Umuhuza kandi ni Umurengezi, Ni Umwami, Umutambyi mukuru, Umuhanuzi. Umwami wacu, Imana yacu ihabwe ikuzo, we waduhaye kuba abana binyuze mu Mwana wayo yibyariye w’ikinege (Abagal.:4:4-7)! Ubu turi abana b’Imana kandi mu gihe cy’isoza tuzahindurwa duse n’ishusho y’Umwana w’Imana (1 Yoh.: 3:1-3 n’ahandi). Umucunguzi yahindutse umuntu nkatwe kugirango ku muzuko wambere tuzashobore gusa nawe.

Abakristo batangiye kuyobywa uhereye mu nama yambere yi Nikeya (muri 325 nyuma ya Yesu Kristo). Mbere y’icyo gihe - kimwe no mw’idini ry’abayuda igihe cyose – hizerwaga ko Imana ari imwe kandi ko itihanganira ko hagira indi mana bayibangikanya (Kuva 20, n’ahandi). Abiswe ba Se b’itorero bakomokaga mu bapagani (abanyamahanga), bose bangaga abayuda, ni nayo mpanvu biremeye imana y’ubutatu nk’uko bari basanzwe babimenyereye mu myizerere yabo ya gipagani. Muri iyo myizerere yakomotse mu nama y’i Nikeya, dore ibivugwa kuri Yesu Kristo: “… Umwana w’ikinege w’Imana, wabyawe na Data mbere y’ibihe byose, umucyo, wabyawe n’umucyo, Imana y’ukuri yabyawe n’Imana y’ukuri, yarabyawe ntiyaremwe…”

Nta na hamwe haboneka muri Bibilia ubuhamya bw’umwana nk’uwo, waba yarabyariwe na Data mw’ijuru mbere y’itangiriro ry’ibihe. Iyi ni inyigisho ya antikristo kandi inyuranye n’ibyanditswe muri Yohana wa mbere 4:2-3. Umwana w’Imana yabyawe n’Umwuka wera. Niwe Uwasizwe, Kristo, kandi yavukiye I Betelehemu.

Mw’Isezerano rya kera ryose, Imana yagaragaye nk’UWITEKA/YAHWEH kandi mw’Isezerano rishya tumuzi nk’Umwana, YAHSHUA/YESU. Inyigisho y’ubutatu, y’“abaperesona batatu baba barahozeho iteka ryose”, nta nahamwe igaragara muri Bibilia. Iyo niyo yabaye inyigisho fatizo ya mbere y’ikinyoma yashyizweho nk’inkingi y’itorero ry’ubwami bw’i Roma, hanyuma iza kuzagenda ifatwa n’andi matorero ya gikristo mw’isi yose.

Igihe IMANA/ELOHIM yajyaga yihishura mu Isezerano rya kera, yitwaga UWITEKA/YAHWEH, ibyo twamaze kubisobanukurwa. Mu Isezerano rishya, yishuriye mu mwana. Ibyanditswe byera binadusobanurira Umwana uwo ari we:

Ese ibi nabikesha iki ko nyina w’Umwami wanjye angenderera?” (Luka 1:43).

Umutima wanjye uhimbaza Umwami, n’ubugingo bwanjye bwishimiye mu Mana, Umukiza wanjye” (Luka 1:46b-47).

Nonoeho rero, kuva kw’itangiriro, ni Umwami; ariko nk’Umwana yarabyawe, kandi aravuka. Nyuma yo kuzuka kwe, mu butumwa bwiza bwa Yohani, nta rindi zina yasubiye kwitwa uretse “Umwami”.

Agenda yiruka asanga Simoni Petro n’undi mwigishwa Yesu yakundaga arababwira ati: bavanye Umwami mu nva kandi ntituzi aho bamushyize” (Yoh. 20:2).

Baramubwira bati: Mugore, urarizwa n’iki? Arabasubiza ati: ni uko bajyanye Umwami wanjye, nkaba ntazi aho bamushyize” (Yoh. 20:13).

Maria Madarina ajya kubwira abigishwa ko yabonye Umwami, kandi ko yamubwiye ayo magambo” (Yoh.20:18)

Amaze kuvuga atyo, abereka ibiganza bye n’urubavu rwe. Abigishwa banezezwa no kubona Umwami (Yoh.20:20).