Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009
Birazwi neza ko Ubutumwa bwa Yohana butangizwa n’aya magambo: “Mbere na mbere hariho Jambo, Jambo yari hamwe n’Imana kandi Jambo yari Imana“. Inyito “Jambo” yasobanuwe ivanywe ku ijambo ry’I kigiriki Logos, Nyamara ijambo ryakoreshejwe mu giheburayo, Dabar rifite insobanuro eshatu nyamukuru: kuvuga, gutegeka no kubara inkuru. Niyo mpanvu mw’itangiriro hariho uwavuze birakoreka, arategeka icyo ategetse kiraba. Nuko inkuro yo kurema ishobora kwandikwa.
Nicyo gituma ibyanditswe bikurikira bivuga igihe cyose Umuremyi umwe rukumbi uriho nka jambo, Uvuga kandi Ukora.
“Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.” (Itang.1:1).
“Ijuru ryaremwe n’Ijambo ry’Uwiteka, n’ingabo zaryo zose zaremwe n’umwuka wo mu kanwa ke” (Zab.33:6).
“Kuko ivuga bikaba; itegeka bigakomera” (Zab.33:9).
“Mbere na mbere washyizeho urufatizo rw’isi, ijuru naryo ni umurimo w’intoke zawe “ (Zab.102:26).
“Ibintu byose byaremwe nawe (Jambo), ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitararemwe na we” (Yoh.1:3).
“Uwiteka, mbere na mbere ni wowe washyizeho urufatiro isi, n’ijuru ni umurimo w’intoke zawe” (Abah.1:10).
“Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse” (Ibyah. 4:11).
Ijambo Dabar ryasobanuwemo Logos, ni Umwami Mana ubwe wambaye umubiri akabana natwe. Amina.