Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009
Umwuka w’ukuri cyangwa umwuka w’ubushukanyi
Font Face
Line Height
Paragraph Gap
Font Size
“Simbandikiye kuko mutazi ukuri, ahubwo ni uko mukuzi kandi kuko nta kinyoma kiva mu kuri” (1 Yoh.:2:21).
Igihe urubanza rugomba guhera mu nzu y’Imana kirageze. Imana iratandukanya umucyo n’umwijima, ukuri n’ubuyobe mw’itorero ryayo. Kugoreka ijambo, ubushukanyi, guhumekerwa ibinyoma bimaze kurenga urugero. Reka tubanze turebe ubuyobe bwazanywe ku bijyanye n’intumwa yagombaga kubanziriza kugaruka kwa kabiri kwa Kristo.
Ese ni iki ijwi ryavugiye mu mucyo ndengakamire ryabwiye Mwene data Branham tariki 11/6/1933 ? Mu buhamya yatangiye ahitwa San Juan (muri Amerika) tariki 10/2/ 1960, Mwene data Branham yabigarutseho avuga ati: “…abantu benshi bari bahagazi aho hose ku nkengero y’umugezi… ndetse abafata amashusho b’ibinyamakuru bari bahari. Ndongera numva ijwi rigira riti: “ubura amaso”. Nuko nubuye amaso mbona uwo mucyo umanuka. Abantu bari aho batangira kugwa gihumura no kugwa; nuko ijwi riranguruye, rinyeganyeza aho hose twari turi, rigira riti: “nkuko Yohana Mubatiza yoherejwe kugirango abanzirize kuza kwa mbere kwa Kristo, ubutumwa wahawe buzabanziriza kuza kwa kabiri kwa Kristo”. Ntabwo ari njye uzaba integuza, ahubwo ubutumwa nibwo buzaba integuza”.
Mu bibwiriza bye birenze cumi na bitandatu binyuranye, Mwene data Branham ubwe yakomeje kuvuga akomeje ko ubutumwa yahawe aribwo buzaba integuza yo kuza kwa kabiri kwa Kristo. Mu magambo ye twanditseho haruguru, yakomeje gushimangira ko atari we, ko ahubwo ubutumwa bwe aribwo buzaba integuza. Ni yo mpanvu iyi nteruro yongeye kuva mu kanwa ke: “ntabwo ari jye uzaba integuza, ahubwo Ubutumwa ni bwo buzaba integuza”.
Mu nsobanuro yagoretswe handitsemo ibi: «nkuko Yohana mubatiza yatumwe kugira ngo abe integuza yo kuza kwa mbere kwa Kristo, niko nawe watumwe kugira ngo ube integuza yo kuza kwe kwa kabiri.» Aha ntabwo ubutumwa aribwo bukitabwaho ahubwo amatsiko yose yashyizwe ku muntu, mwene data Branham, ari naryo shingiro ry’abihaye kuvuga ko byose byarangiranye n’ubukozi bwe.
Iyo myumvire igoretse ntabwo iri mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’umuhanuzi” gusa, ahubwo binanditse ku muryango w’inzu bari barubakiye mwene data Branham i Tuckson. Ariko iyo nzu yarangiye kubakwa yaramaze gupfa.
Ndetse no kw’ibuye ritwikiriye inva ye rimeze nk’umutemeri ufite impande enye, handitsweho iyo nsobanuro igoretse.
Ntabwo umutima nama wanjye wanyemereye gusemura icyo gitabo cyiswe “ibikorwa by’umuhanuzi”, cyane cyane kubera iyo nteruro ariko n’ibindi bidasobanutse byanditwe muri icyo gitabo. Nyamara abandi bantu bakoze uwo murimo ku buryo icyo gitabo cyasobanuwe mu ndimi nyinshi.
Dusanga ijambo “ubutumwa mu nteruro bwite za Mwene data Branham zirenga cumi n’esheshatu.” Naho muri za nyandiko zigoretse zavuzwe haruguru, amagambo Imana yarushijeho guha agaciro ntabwo azigaragaramo. Inshuro nyinshi Mwene data Branham yakunze kuvuga ko byasabye ijambo rimwe gusa kugira ngo umwanzi ashobore kuyobya Eva ! Nk’uko byabaye ubwo, n’ubu niko bimeze. Gukuraho ijambo nyamukuru “ubutumwa” byatumye imyunvire y’ukuri igorekwa, n’ibyo Imana yashatse kuvuga birahindurwa.
Iki kintu giteye ubwoba cyane kuko ibindi binyoma n’ubuyobe bwose ariho byakomotse. Muri icyo gitabo ndetse handitsemo aya magambo: “hari abizera ko ijwi ryavuze riti: “Ubutumwa bwawe nibwo buzabanziriza kuza kwe”. Ibyo ntabwo tubyizera gusa, ahubwa tubifitye n’ibihamya bidashobora kuvuguruzwa.
Ni ngombwa ko umuntu abaza iki kibazo abivanye ku mutima: ese ukuri ni ukuhe? ni icyo rya jwi ndengakamere ryavugiye mw’ijuru, bigasubirwamo inshuro nyinshi na mwene data Branham ijambo ku rindi, cyangwa se ibyanditswe mu gitabo, no ku rugi rw’inzu cyangwa ku ibuye ry’igituro rimeze nk’umutemeri ufite impande enye, bikaba byarasakajwe hose kw’isi ?
Ese igifite agaciro ni iki?
Ni icyo Imana yasezeranije!
Icyo Imana yavuze takiki 11/6/1933!
Icyo mwenedata Branham yahamirije inshoro zirenze cumi n’esheshatu!
Icyo Umwami yavuze tariki 2/4/1962!
Icyo mwene data Branham yahamirije tariki 3/12/1962!
Icyo Umwami yavuze tariki 19/9/1976!
Umurimo urimo gukorwa mw’isi yose uhereye muri 1966 kugeza uyu munsi!
Invugo y’uko mwenedata Branham yaba ariwe wabaye integuza yo kuza kwa Kristo, kandi ko byose byaba byararangiye, ni ubushukanyi ndetse no kubeshya nkana. Mu “ngendo ze ndwi yagize mw’isi” – nkuko yakunze kuzita, yasuye ibihugu cumi na bibiri kandi mu bihufu icyenda muri byo yahagize amateraniro y’ivugabutumwa.
Nyuma yo kumenwa kw’ibimenyetso birindwi, muri werurwe 1963, icyari kimushishikaje cyari uko ibibwirizwa bye bijyanye n’inyigisho fatizo bifatwa amajwi bikabikwa ku mfatamajwi, uko niko ibiryo by’umwuka byashoboye guhunikwa nk’uko Umwami yari yamutegetse kubikora – kimwe nanjye – kandi nk’uko yabivuze mu kibwirizwa cye tariki 1/4/1962 kimwe n’uko nanjye nabitegetswe n’Umwami tariki 2/4/1962. Nyuma y’urupfu rwe, nibwo ubutumwa bw’Imana bwajyanywe kugera ku mpera z’isi ndetse bukaba burimo kugaburirwa ubwoko bw’Imana, nk’ifunguro ry’umwuka riteguwe neza ku meza y’Umwami.
Turabona neza ko atari “mwenedata Branham” ko ahubwo ari “ubutumwa yahawe” burimo kubanziriza kugaruka kwa kabiri kwa Kwa Kristo. Yasohoje umurimo we nk’umuhanuzi wasezeranijwe azana ubutumwa bwari bukenewe kugira ngo mu Itorero hagarurwe buri kintu. Kuva atashye, imyaka 44 irashize kandi Umwami ntabwo aragaruka. Nyamara ubutumwa butavangiye bwo muri bibiliya buracyabwirizwa kandi niko bizakomeza kuba kugeza ubwo Umukwe azaza gutwara Umugeni.
Rimwe mwenedata Branham yarabajije ati: “Ese Ubutumwa ni iki?” Aherako atanga igisubizo: “Ubutumwa ni ukugarukira Ijambo! Kugaruka ku nyigisho z’intumwa! Kugaruka ku itangiriro!”. Utwaye muri we ukuri kwa Kristo ntazigera abwiriza cyangwa yihanganira ikinyoma. Niyo mpanvu ntakigomba kongerwa ku Ijambo ryanditswe, ryasezeranijwe kandi ryahishuwe. Ibyo mwenedata Branham yigishije byose bir mu Byanditswe byera, igisigaye noneho ni uko buri kintu gisyirwa neza mu mwanya wacyo mu Byanditswe byera. Yasubiyemo kenshi cyane ukwihanangiriza kuri mu Byahishuwe 22, ko nta muntu numwe ugomba kugira icyo yongeera cyangwa kugabanya kw’Ijambo ry’Imana.
Inyigisho nyinshi z’ibinyoma zirushaho kutunvikana iyo zigazragaye mu bavuga ko bishingikiriza kuri mwenedata Branham. Abo benedata bari munsi y’ubushukanyi bw’umubi ntibazi ko baba bari munsi y’umuvumo iyo bakwirakwiza ubundi butumwa? (Abag.1:6-9).
Kwohererezwa imbaraga z’ubuyobe bishoboka gusa ku bamaze gutera umugongo ukuri, ku bamaze gushyira Bibilia ku ruhande bakayaka icyubahira cyayo cyose (2 Tim. 4, n’ahandi). Buri nyigisho yo muri Bibilia irasobanutse, ni iy’ukuri kandi ifite ireme; naho buri nyigisho y’ikinyoma nta shingiro ifite kandi aba ari amateshwa.
Ku bahamagariwe gusohoka bo, ubu umucyo urimo uratandukanywa n’umwijima (2 Abak.6:14-18). Umwuka wera ni Umwuka w’ukuri kandi ayobora mu Ijambo ry’ukuri. (Yoh.16:13). “Ariko Ijamo ry’Umwami rihoraho iteka ryose. Kandi iryo Jambo niryo ryababwirijwe n’Ubutumwa bwiza”. (1Pet.1:25).
Ibi bikwiye kuvugwa rwose ku mugaragaro: Nk’uko Yohana umubatiza n’abandi bagaragu b’Imana bose barangije umurimo wabo, nicyo kimwe na mwenedata Branham. Yarangije ijana ku ijana abifashijwemo n’Umwami ibyari bijyanye n’inshingano yahawe. Ibirimo gukorwa ubu byitwa ko byishingikirije kuri we ni ugusenga umuntu kandi bitanga ibyiringiro bipfuye. Ntabwo dukeneye ibindi bitabo byandikwa ku buzima bwe cyangwa benedata bacagagura imyenda ye kugira ngo bayikwirakwize muri Polonye n’ahandi. Nta n’ubwo dukeneye ko hagira umuntu wihandagaza avuga ko mwenedata Branham yaba yarasengeye umuba w’imyenda, ibitambaro bitegurwa ku meza n’amashuka mu kwezi kw’ugushyingo 1965. Nyamara biratangaje ko uvuga ibyo yari yarabyibagiwe icyo gihe cyose akaza kubyibuka mu kwezi kwa mbere ko muri 2000, ni ukuvuga hashize imyaka irenga 30. Utwo dutanyu tw’imyenda yatujyanye muri Haiti ngo dutera abantu igishyika cyinshi! Ibi byose ni umurimo w’umwuka w’ubuyobe.
Ni hehe byanditswe ko Pawuro amaze kugenda imyenda ye n’ibitambaro bye byaba byarakwirakwijwe? Ni wa mwuka umwe wo gusenga ibishushanyo Imana yacyahiye kenshi ubwoko bwayo bw’Isirayeri. Uko ni ugusenga umuntu, ni ubuyobe n’inyigisho z’ibinyoma nk’uko bitari byakigeze kuboneka mbere. Nta wari kumenya ko Petero yari afite umugore iyo Umwami adakiza nyirabukwe wari urwaye. Hanyuma se itandukaniro ryaba ari irihe hagati y’ibintu byahoze ari ibya Branham byahinduwe ibisigarizwa byera n’ibyo abagaturika b’I Roma bajya kuramya aho bagirira ingendo ntagatifu hose? Ese ibintu bwite byari ibya Branham bihuriye he n’ubutumwa bw’Imana, bihuriyehe n’ubutumwa bwiza bw’iteka bwa Yesu Kristo burimo kubwirizwa kugira ngo bubere ubuhamya amahanga yose? Ntaho bihuriye na hamwe! Ibyo ni ugusenga ibigirwamana!
Ntabwo dushobora ndetse nta n’ubwo dushaka gusesengura izo nyigisho zose zitari mu byanditswe, nko kuvuga ko umwami yaba yaramaze kugaruka, yuko hari abagabo barindwi badasanzwe bazaduka, yuko intumwa ya munani yaba yaramaze kuza, yuko Ibyanditse mu byahishuwe 10 byamaze gusohora cyangwa se inyigisho zose za paruzi n’inkuba. Nyamara, reka tubisubiremo, ni ngombwa ko ikintu kiba cyarasezeranijwe mu Byanditswe byera kugira ngo kizasohore! Ikitanditse muri Bibilia cyose kirayirwanya, kandi ikitari ukuri aba ari ikinyoma. Ukwizera nyakuri kw’abana b’Imana gushingiye mu Ijambo ry’ukuri. Itorero-Mugeni ryo rizaba rihuje ijana ku ijano n’Ijambo kuko ari urugingo rw’Umukwe, uwo Ijambo ryambariyemo umubiri. Uwo Umugeni agomba kugirana nawe ubumwe ni Umukwe ntabwo ari inshuti y’Umukwe. Inshuti y’umukwe ishimishwa cyane n’ijwi ry’Umukwe ariko Umugeni we araryunva (Yoh.3:29). Ni ngombwa ko Imana igomba kugirana ubumwe natwe, natwe tukagirana ubumwe nayo (Ibyah. 19:7).
N’ubwo bibabaje bikwiye kuvugwa: ubuyobe bukabije ni ubukomoka Jefersonville; buvuga yuko ijwi rya marayika wa karindwi wo mu Byahishuwe 10:7 ari ijwi ry’Imana. Ku buryo abantu bose bagomba kwiyunvira ubwabo ijwi bwite rya Branham. Ni nayo mpanvu yatumye inyito “Ibitabo by’Ijambo rivuzwe” (Spoken Word Publications) yahinduwe bakayigira “Ifata majwi y’ijwi ry’Imana” (Voice of God Recordings).
Biratangaje: iyo ikibwirizwa gishyizwe mu rundi rurimi, basaba yuko ijyi ry’inkomoko naryo rikomeza kunvikana kuko ryo barifata nk’ijwi ry’Imana ubwayo! Nyamara igice kimwe cyumva insemuro ya mwenedata kanaka, ikindi kikumva iyundi, n’ikindi ni uko, ariko hose rya jwi rya Branham naryo rigakomeza kumvikanamo. Ibyo bice byose nta bumwe bw’umwuka bifitanye kandi byose bifite imyunvire inyuranye n’ubwo bose bunva insemuro zabo. Umuntu yakwibaza ukuntu ibyo bishoboka niba bose ari “Ijwi ry’Imana bunva”.
Pawuro iyaba akiriho yakwongeye kwibaza ati “Ni nde wabaroze?” Bishoboka bite ko abo bene data batabona ko ijwi rya malayika wo mu byahishuwe 10:7 ritavuga na hato ijwi ry’Imana ko ahubwo ari ijwi rya marayika wa karindwi wo mu bavuza impanda?
Nta marayika wo mw’ijuru cyangwa intumwa y’Imana kw’isi yakwiha uburenganzira bwo guhindura UBWIRU bumwe bwo mu Byahishuwe 10 ngo abugire UBWIRU bwinshi. Branham niwe wahawe inshingano, nk’intumwa ya nyuma y’Itorero, yo guhishura ubwiru bwose bujyanye n’Inama y’Imana binyuze mu bukozi bwe bwo kwigisha. Nyamara igihe ijwi rya marayika wa karindwi uvuza impanda rizunvikana, icyo gihe bizaba ari “UBWIRU BW’IMANA” (bumwe) busohoye. Amina!
Ayobowe n’Umwuka wera mu kibwirizwa cye cya mbere umunsi wa pentekosti, intumwa Petero yavuze ku by’umunsi “uteye ubwoba” w’Umwami (Maraki 4:5) awita “umunsi ukomeye kandi uhebuje” w’Umwami. (Ibyak.2:20). Pawuro nawe yavuze ku by’umunsi ukomeye ku bijyanye n’itorero, awita umunsi uhebuje wo kugaruka kw’umwami Yesu Kristo: “Niwe uzabakomeza kugeza ku mperuka, kugira ngo mutazabaho umugayo ku munsi w’Umwami Yesu Kristo” (1 Abakor.1:8; 2 Abakor.1:4; Abafir.: 1:6-11). Pawuro abwira abizera nyakuri aragira ati: “mwerekane Ijambo ry’ubugingo kugira ngo mbone uko nzirata ku munsi wa Kristo, yuko ntirukiye ubusa kandi ntaruhijwe n’ubusa” (Abafir. 2:16). Nyamara ayo magambo yavuzwe ku munsi uhebuje wa Kristo ntabwo yahinduye ubusa insobanuro y’umunsi “uteye ubwoba w’Umwami”, igihe isi izagurumana (2 Petero:3:10). Ni nako ubukozi bwa mwenedata Branham butahinduye ubusa ishyika ry’ibivugwa mu Byahishuwe 10. Nongere mbisubiremo: turabona ko ari ikintu cya ngombwa cyane ko buri kintu gishyirwa mu mwanya wacyo, cyane cyane iyo ijambo ry’ubuhanuzi bwa Bibilia bushobora gusohora mu buryo bubiri bunyuranye. Icyo gihe nta kuvuguruzanya kuba kuriho ahubwo usanga ari ubwuzuzanye.
Uko biri kose intore zonyine nizo zishobora gusobanukirwa ibyo kuko nta kindi zizera uretse ibivugwa n’ibyanditswe byera, niyo mpanvu zidashobora gushukwa kuko abandi bo bizera ibyo bishakiye. Mfite inshingano itaziguye imbere y’Imana kubw’Itorero- mugeni muri iki gihe, rigomba kuba Umugeni-Jambo utunganye. Ibyanditswe byera bitwereka neza aho intumwa ndwi z’amatorero arindwi zanditswe, aho abamarayika barindwi b’impanda bari n’igihe abamarayika barindwi b’ibyago by’umujinya w’Imana bazakorera umurimo wabo, n’ibindi.