Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009
Gushyira buri kintu mu mwanya wacyo nk’uko byanditswe mu gitabo cy’ibyahishuwe
Font Face
Line Height
Paragraph Gap
Font Size
Mu gitabo cy’Ibyahishuwe igice cya 1, tubona Umucunguzi nk’Umwana w’Umuntu agandagenda hagati y’amatabaza arindwi y’izahabu. Afite mu kuboko kwe kw’iburyo inyenyeri ndwi, mu kanwa ke hasohokamo inkota ityaye impande zombi kandi mu maso he hameze nk’izuba ryaka cyane.
Mu gice cya kabiri n’icya gatatu, tuhasoma UKO NIKO UMWAMI AVUGA ibwirwa ba marayika b’amatorero arindwi. Ku iherezo rya buri butumwa, isezerano rihabwa abazanesha.
Mu gice cya kane, Yohana abona Umwami ari ku ntebe y’ubwami, izengurutswe n’umukororombya. Abona inyanja y’ibirahuri, bya bizima bine nab a basaza makumyabiri na bane hanyuma yunva aya magambo: “Uwera, uwera, uwera ni Umwami Mana, Ishobora byose, Ihoraho, iyahozeho kandi iza!”
Mu gice cya gatanu, Yohana abona mu kiganza cy’uwari yicaye ku ntebe y’ubgami igitabo gifatanishijwe ibimenyetso birindwi. Yunva umwe mu basaza avuga ati “wirira, dore intare yo mu muryango wa Yuda yaranesheje kugira ngo abumbure igitabo n’ibimenyetso byacyo birindwi”. Nyuma y’ibyo abona umwana w’intama umeze nk’uwatambwe, araza afata igitabo kugira ngo abumbure ibimenyetso byacyo.
Mu gice cya 6 (umurongo wa 1 kugeza 8), turabwirwa ibiba mu gihe kijyanye n’ibimenyetso bine bya mbere. Ibimenyetso bine bya mbere bitwereka antikristo mu byiciro bine bikurikirana yigaragazamo mu bihe byose by’Itorero, kugeza ku iherezo.
Ku kimenyetso cya gatanu (umurongo wa 9 kugeza 11), tubona abayahudi bishwe, abo imyuka yabo iri munsi y’igicaniro basaba guhorerwa. Bagomba gutegereza kugeza ubwo bagenzi baba mu murimo no bene se bazicwa nkabo mu gihe cyo gutotezwa kwabo gukomeye.
Mu kimenyetso cya gatandatu, (umurongo wa12 kugeza 17), tuhabona mu buryo burondoye ibizaba mu gihe cyo kubabazwa no gutotezwa bikomeye bizaba nyuma y’izamurwa ry’Itorero. Nyuma izuba rizijima nk’ikigunira kibohesheje ubwoya, ukwezi kwose kuzasa n’amaraso n’inyenyeri zizagwa kw’isi (6:12). Uko ninako byamaze kwandikwa mugitabo cy’umuhanuzi Yoweri 2:31, 3:15 no mu Byakozwe n’intumwa 2:20.
Kugirango abantu bose babyunve neza kandi bashyire ibizaba mu mwanya wabyo bishingiye ku buhanuzi bwa Bibilia, reka dusubire mubyo Umwami wacu ubwe yivugiye kugirango tumenye igihe bizabera: “Ariko hanyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi, izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzatanga umwezi wakwo, inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mw’ijuru zizanyeganyezwa…” (Mat.24:29).
Biragaragara ko ikimenyetso cya gatandatu aricyo gitangiza umunsi w’Umwami, umunsi w’umujinya. Uko ni ko byanditswe: “nuko mbona amena ikimenyetso cya gatandatu, habaho igishyitsi cyinshi, izuba ririjima nk’ikigunira kibohesheje ubwoya, ukwezi nako kuba nk’amaraso… kuko umunsi ukomeye w’umujinya wayo usohoye, ninde ubasha kurokoka ?” (Ibyah.6:12-17).
Mwenedata Branham yashatse kubwiriza ku mpanda ndwi ariko abwirwa ko ibyo bitareba Itorero, kuko bijyanye n’igihe cyagenewe Isirayeri. Mu by’ukuri, ibijyanye n’impanda z’ibihano, kimwe n’ibyago/ibyorezo, byose bizaba kw’isi mu gihe c’ikimenyetso cya gatandatu n’icya karindwi, ni ukuvuga nyuma yo kuzamurwa kw’Itorero kugeza ubwo hazatangazwa ingoma y’imyaka igihumbi y’Umwami.
Mu gice cya karindwi, uhereye ku murongo wa 1 ukageza ku wa 8, nicyo gihe ba bandi 144.000 bo mu miryango 12 y’Isirayeri bazashyirwaho ikimenyetso. Uhereye ku murongo wa 9 ukageza 17, tubona ko Imana ikomeza kuba iyo kwiringirwa ku bayo basanzwe batiteguye ntibagira uruhare mu izamurwa. Bashikamye mu kwizera “bameshe amakanzu yabo, bayejesha amaraso y’Umwana w’intama” Ndetse na nyuma y’izamurwa, amaraso akomeza kuvuganira abacunguwe bazagomba guca mu kubabazwa gukomeye. Abazamuwe, bicaranye na Kristo kandi bazimana na we (Apoc. 3:21; 5:10). Abagombye guca mu kubabazwa gukomeye bo bari imbere y’intebe y’ubwami, bakorera imana amanywa n’ijoro mu rusengero rwayo. Uhangara kuvuga ko amaraso atakiri ku ntebe y’imbabazi ari mu kwibesha gukomeye.
Mu gice cya 8, ubwo ikimenyetso cya 7 gifungurwa, niho tumenyeshwa ibyabamarayika barindwi bafite impanda. Tugomba kwitondera ibi bikurikira:
Hariho abamarayika barindwi b’Itorero (Ibyah igice cya 1 kugeza 3).
Hariho abamarayika barindwi bafite impanda (Ibyah. 8-11).
Hariho abamarayika barindwi bafite ibyago/ibyorezo by’umujinya (Ibyah. 15-16).
Impanvu yatumye mwenedata Branham asoma gusa umurongo wa mbere w’Ibyahishuwe 8 ubwo yabwirije ku kimenyetso cya karindwi tariki 24/03/1963, bikomeje kuba ubwiru. Ibyabaye mw’ijuru mu gihe cyo guceceka kw’igice cy’isaha ntabwo byanditse, nyamara ibibera kw’isi ubwo ikimenyetso cya karindwi cyafungurwaga byo bivugwa byeruye uhereye ku murongo wa 2: “nuko mbona ba bamarayika barindwi bahagaze imbere y’Imana, bahabwa impanda ndwi”.
Nuko hakurikiraho kurondora ibibera kw’isi muri icyo gihe: “nuko abamarayika barindwi bari bafite impanda bitegura kuzivuza” (umur.6).
Nimurebe:mu gihe ikimenyetso cya karindwi gifunguwe, ntabwo ari ibyabwiwe abamaraika barindwi b’itorero biba ahubwo ni ibirimo kubera kw’isi mu gihe cy’ibihano bitangazwa n’impanda ndwi:
Umurongo wa7: “marayika wa mbere avuza impanda…”
Umurongo wa 8 n’uwa 9: “marayika wa kabiri avuza impanda…”
Umurongo wa 10 na 11: “marayika wa gatatu avuza impanda…”
Umurongo wa 12 na 13: “marayika wa kane avuza impanda…”
Igice cya 9:1-12: “marayika wa gatanu avuza impanda…”
Igice cya 9: 13-21: “marayika wa gatandatu avuza impanda…”
Ibitangazwa mu bice bya 8 na 9 byose bizasohora ijana kw’ijana nk’uko byanditse mw’Ijambo ry’Imana.
Mu gice cya 10, Umwami amanuka nka Marayika w’Isezerano kandi nka nyir’ibintu byose. Ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku Nyanja n’icy’ibumoso ku butaka. Nko mu gice cya 4, azengurutswe n’umukororombya. Hanyuma arivuga nk’Intare y’umuryango wa Yuda kuko ibiba ari Isirayeri bireba (Yerem. 25:30b; Hoseya 11:10; Yoweri 3:16 na Amosi 1:2); Icyo nicyo gihe za nkuba ndwi zizunvikanisha guhinda kwazo.
Buri nyigisho y’inkuba si ikindi uretse umukino wa kidini, ni insobanuro yihariye y’umuntu Imana ubwayo ibuza (2 Pet.1:20). Kugeza uyu munsi nta marayika w’impanda n’umwe wari wayivuza. Tariki 28 werurwe 1963, ntabwo byari amajwi arindwi ahubwo kwari ugukubita gukomeye kw’inkuba inshuro ndwi zikurikiranye, ku buryo byahindishije umushyitsi akarere kose. Impanvu y’uko gukubita kw’inkuba byari nko gukangura mwenedata Branham kugira ngo yitegurire guhishurwa kw’ibimenyetso birindwi, nk’uko yari yarabibwiriwe mu gicu ndengakamere. Abamarayika barindwi nibo bagaragaye mu gicu, ntabwo ari Itorero-Mugeni.
Nyuma y’uko Yohana abwirwa gushyira ikimenyetso ku byavuzwe no guhinda kw’inkuba ndwi, marayika azamura ukuboko kwe kw’iburyo mw’ijuru ararahira. Ugereranije kurahira ko mu Byahishuwe 10:6 na uko muri Danieri 12: 7-8 bigaragara ko uhereye icyo gihe haba hasigaye gusa imyaka itatu n’igice kugira ngo ingoma y’imyaka igihumbi itangazwe: «..bizamara igihe, n’ibihe, n’igice cy’igihe…» (umurong wa 7).
Mu Byahishuwe 10:7 tubwirwa ibigiye kuba ubwo marayika wa karindwi azavuza impanda: «…mu minsi ya marayika wa karindwi, ubwo azavuza impanda, UBWIRU BW’IMANA buzasohora…».
Mu gice cya 11 uhereye ku murongo wa 15, niho tubona gusohora: “marayika wa karindwi avuza impanda. Nuko hunvikana amajwi afite imbaraga mu ijuru avuga ati: ubwami bw’isi bweguriwe Umwami wacu hamwe na Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose”.
Mu rwandiko mbwirwabenshi rwo mu kwezi kwa Nzeli, twanditse ku bijyanye n’ubwiru bwinshi bw’ubwami bw’Imana ndetse no ku BWIRU bumwe BW’IMANA. Ubwo bwiru (mu buke) ni Yesu Kristo Umwami wacu, Imana yagaragaye yambaye umubiri (1 Timot.3:16).
Itangazo rikozwe mu Byahishuwe 10:8-11: “Ugomba kongera guhanura…” biganisha ku Byahishuwe 11, aho bavuga iby’ubukozi bw’abahanuzi babiri bazahanurira I Yerusalemu kumara imyaka itatu n’igice (umurongo wa 3).
Mu bice 15 na 16, haravugwa iby’imanza z’ibihano hamwe n’ibyago birindwi byihariye: “Nuko mbona mu ijuru ikindi kimenyetso, gikomeye kandi gutangaje: ni icy’abamarayika barindwi bafite ibyago birindwi, aribyo bya nyuma kuko muri byo arimo umujinya w’Imana wuzurira” (Ibyah.15:1).
“Nuko nunva ijwi rirenga rivugira muri rwa rusengero ribwira abamarayika riti: nimugende musuke ku isi izo nzabya ndwi z’umujinya w’Imana” Ibyah.16:1)
Umurongo wa 2: “marayika wa mbere aragenda asuka igikombe cye ku isi…”
Umurongo wa 3: “marayika wa kabiri asuka urwabya rwe ku Nyanja…”
Umurongo wa 4: “marayika wa gatatu asuka urwabya rwe mu nzuzi, n’imigezi, n’amasoko…”
Umurongo wa 8: “marayika wa kane asuka urwabya rwe mu zuba…”
Umurongo wa 10: “marayika wa gatanu asuka urwabya rwe ku ntebe y’ubwami ya ya nyamaswa…”
Umurongo wa 12: “marayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi runini Efurati…”
Umurongo wa 17: “marayika wa karindwi asuka urwabya rwe mu kirere,. Ijwi rirenga rivugira mu rusengero kuri ya ntebe riti: birarangiye!”.
Nta kuntu ibizaba bishobora kurondorwa mu buryo busobanutse birenze uku. Ibireba itorero cyangwa Isirayeri n’ibizaba byose muri rusange kugeza ku iherezo, byatugejejweho mu Ijambo kandi bitondekanijwe mu buryo bweruye kandi busobanutse.