Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009
«Ni jye Mana… Ndavuze nti: Imigambi yanjye izakomera… » (Yesaya 46:9-10)
Font Face
Line Height
Paragraph Gap
Font Size
Ibiri mu mugambi (ibyemezo) y’Imana byose bizasohora. Ibyiza biri imbere. Imana izasoza mu cyubahiro umugambi wayo wo gucungura nk’uko yashoje umugambi wayo wo kurema. Abahanuzi bose bagize igihe cyabo n’umwanya wabo, nk’uko Yohana mubatiza nawe yari mu cyuho hagati y’Isezerano rya cyera n’Isezerano rishya (Luka 16:16). Nyamara gucungurwa kwasezeranijwe ko kwakozwe n’Umwami ubwe.
Mu gihe cyose cy’Isezerano rishya, naho Umwami yakomeje kugira abantu yakoresheje, iby’umwihariko abamarayika barindwi b’Itorero. Byongeye kandi, uhereye mu gihe cy’ivugururwa, imana yarongeye itangira gukora kugira ngo ibone gusoza mu gihe cyacu binyuze mu bukozi bukomeye butari bwakabayeho. Ese Ibyanditswe bivuga iki ku bindi bigomba kuza? Ninde uzabisohoza?
Igikurikira cyahanuriwe ibihe bya nyuma: “kandi abantu babi n’abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya abandi nk’uko nabo bayobye ubwabo” (2 Timot.3:13). Ariko Imana yari yarasezeranije ibi bikurikira: “gukiranuka nzakugira umugozi uringaniza, ubutabera mbugire urubaho rupima rw’umwubatsi; kandi urubura ruzatwara ubuhungiro bwo gukiranirwa, n’amazi azarengera ubwugamo bw’ikinyoma” (Yesaya 28:17). Nk’uko iri jambo ryabaye ihame ku bakozi b’imana nyakuri: “Wowe ho, wakurikiriye hafi inyigisho zangye, n’ingeso zangye, n’imigambi no kwizera no kwiyumanganya, n’urukundo, no kwihangana …” (2 Timot.: 3:10).
Nyamara kw’iherezo, Umwami azifatira umurimo we mu biganza bye: «kuko Uwiteka azahaguruka nko ku musozi wa Peratsimu, azarakara nko mu kibaya cy’I Gabaoni; kugira ngo akore umurimo we, umurimo we udasanzwe, kugira ngo akore umurimo we, umurimo we utangaje» (Yesaya 28:21).
«Kuko Umwami (ntabwo ari umuhanuzi) azakora byuzuye kandi vuba cyane kw’isi icyo yagambiriye» (Abaroma 9:28).
Twaburiwe n’aya magambo : “nuko mwihangane, benedata kugeza ubwo Umwami azazira. Dore umuhinzi ategereza umusaruro w’ubutaka ufite agaciro kanini, akabwihanganira, kugeza ubwo buboneye invura y’umuhindo n’invura y’itumba “ (Yak. 5:7).
«Nimusabe Uwiteka abahe invura, invura y’itumba! Uwiteka azazana imirabyo, kandi azaboherereza invura nyinshi, Azaha buri wese urwuri mu murima we» (Zakaria 10:1).
Tariki 18/5/1962, mwenedata Branham yavuze ku byerekeye guterana kw’umukumbi muto nuko icyo gihe yibwira ko: “nko mu gihe cy’ukwezi kumwe Itorero rishobora kuzaba ryazamuwe”. Nta muntu uzi igihe uwo umurimo ndengakamere w’Imana uzamara wu Itorero-mugeni. Nyamara abazagira uruhare ku kuzamurwa bose uzabageraho, ntabwo bizaba ari agatsiko gato kari muri Amerika gusa, ahubwo bizaba ku bagize Umugeni bose mu bihugu byose byo ku isi. Nta muhanuzi n’umwe washoboraga kubera hose icyarimwe. Imana ubwayo niyo ibera hose icyarimwe kandi nk’uko twabisomwe, Izarangiza umurimo wayo mu cyubahiro “si ku bw’imbaraga, si ku bw’ububasha, ahubwo ni ku bw’Umwuka wangye, niko Uwiteka Nyiringabo avuga” (Zakariya 4:6).
Umwuka w’ubuyobe n’ubushukanyi niwo utuma inyigisho zose z’ibinyoma n’insobanuro bwite z’abantu bifatwa nk’aho ari ukuri. Abantu barashukwa, bakiringizwa ibinyoma ko umuhanuzi azongera kugaruka akagira ubundi bukozi azakorera mu ihema. Abantu bavuga ibyabaye kera, bakavuga na ibishobora kuzaba mu gihe kiri imbere, nyamara ntibamenye ibyo Imana irimo gukora ubu.
Ese ibintu byose ntibyagombaga gutunganywa no kugarurwa uko byari bimeze mu itangiriro binyuze mu bukozi bwasezeranijwe (Matayo 17:11; mariko 9:12) ? Kandi Kristo agomba kuguma mu ijuru kugeza ubwo ibyo Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bayo bera byose bizatunganywa (Ibyak. 3:17-23). Nyamara ibi bizakorwa nu Itorero-mugeni honyine kandi umurimo wa nyuma Imana izakora nawo uzakorwa mu bahamagariwe gusohoka bakava mu rwijiji rwose, kugeza no kuri uru rwijiji rwa nyuma.
Itorero-mugeni ni Imbuto-Jambo itavangiye.; ibindi byose ni imbuto zinyuranye z’uruvange. Ibyo nvuga cyangwa se ibyo nandika ndabizi neza. Ibi ndabikora mbitumwe n’Imana ubwayo, nk’umuhamya wiboneye ibyo Imana yakoze mu gihe cyacu kandi igikora na nubu. Bene data bose bagaragara mu murimo ubu, batigeze bibonera ubwabo ubukozi ndengakamere bw’Imana bwabaye muri za ‘50 na ’60, batari bakavuka cyangwa batari bakavuka ubwa kabiri icyo gihe, nta kuntu bashobora kuba abahamya mu by’ukuri. Ese ni iki bashaka guhamiriza? Yohana niwe wanditse ati: “…ibyo amaso yacu yabonye, ibyo twirebeye kandi intoke zacu zikoreyrho…” (1 Yoh.1:1). Yemwe bugingo bw’Umugeni mwe, mwe gushidikanya na hato ko nta kinyoma na kimwe gikomoka mu kuri. Mureke kuba nk’abana, mujye mugenzura ibyanditswe buri munsi kugira ngo murebe niba ibivugwa ariko biri rwose (Ibyak.:17:11). Mwite ku mbūro y’Umwami mukomeje: “Ntihakagire ubayobya…” (Abefeso 4:5).
“…Ibashoboza imirimo yose myiza kugira ngo mushyitse ubushake bwayo, Ikorere muri mwe ibyo kuyiyishimisha, kubwa Yesu Kristo, ukwiy’icyubahiro iteka ryose! Amina!” (Abaheb.:13:21)