Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009
Iyo umuntu arebye ibintu binyuranye muri za Bibilia uko zashyizwe mu ndimi zinyuranye z’ibihugu bitandukanye, asanga ari ngombwa ko hagira umucyo utangwa. Nk’urugero, muri Bibilia yo mu rurimi rw’ikidage, harimo ijambo “kugaruka kwa Kristo” inshuro 19, mu gihe bitari mu zindi ndimi. Nyamara, biranditswe koko ngo : “nzagaruka”, ibi bigatanga itandukaniro hagati yo kugaruka kwasezeranijwe muri Yohana 14:1-3 hamwe n’ukundi kuza kose: “…ubwo nzagenda, nimara kubategurira ahanyu, nzagaruka…” Kugaruka kwa Kristo ni kumwe gusa, niko dutegereje, hanyuma hakabaho ukundi kuza nk’ukuvugwa muri Zakariya 14, ubwo azamanuka nk’Umwami Imana ku musozi w’imyerayo.
Muri matayo 6:13, mu isengesho ry’Umwami, byagombye kuba byaranditswe, hashingiwe ku rurimi rw’ikiarameyani, muri ubu buryo: “..utuyobore kugira ngo tutagwa mu moshya…” kuko “…ntihakagire uvuga, mu gihe ageragejwe ati ni Imana ingerageje.kuko Imana idashobora kugeragezwa n’ikibi, kandi nta muntu Imana igerageza… “ (Yakobo 1:13) kandi iherezo ry’isengesho “…kuko ubwami, n’ubutware ari ubwawe none n’iteka ryose. Amina!” ntabwo riri mugitabo cy’umwimerere cy’isezerano rishya, ahubwo ryongerewemo hanyuma.
Kimwe n’uko mu nyandiko ya mbere na mbere ya Matayo 28:19 handitswe ngo: “mugende mu mahanga yose muyahindire abigishwa, mubabatiza mu Izina ryangye (onto onomati mou)”. Invugo “mubabatize mu Izina rya Data, n’Umwana, n’Umwuka wera” yakomotse ku gitekerezo cy’ubutatu, nuko iza kongerwamo nyuma y’inama ya Nikea.
Mu Befeso 3:14-15, hagombaga kwandikwa : “ku bw’ibyo, mfukamye imbere ya Se w’Umwami wacu Yesu Kristo, ukomokwaho n’igifite izina cyose mu ijuru no mw’isi…” Uko byasemuwe ngo “ukomokwaho n’imiryango yose yo mu ijuru no kw’isi” ni ikinyoma gikomoka ku gihe itorero ryahimbaga ukwizera kwaryo kumwe kwagombaga kwaturwa. Imirongo ya 14 na 15 irajyana. Ntabwo pawuro yigeze apfukama imberey’umuryango mw’ijuru, kuko owo muryango utabaho, ahubwo yapfukamye imbere ya Data, we uri ku ntango kandi ukomokwaho na byose biri mu ijuru no mw’isi. Uyu murongo wa Bibilia wagoretswe, ni kimwe mu byashingiweho ubwo kirizia gatorika y’iburasirazuba n’iy’uburengerazuba bashingaga inyigisho y’ubutatu bw’abantu “batatu bahoraho iteka ryose”.
Hejuru y’ibi, haje irindi hindagurwa muri bibiliya zanditswe mu rurimi rw’ikiratini, nyuma bishyirwa muri Bibiria yitirwe Umwami Jakobo no mu zindi ndimi, hongerwamo iby’ubutatu muri rwandiko rwa mbere rwa Yohana 5:7: “Kuko hariho ibihamya bitatu mu ijuru: Data, Ijambo n’Umwuka wera. Kandi ibyo uko ari bitatu ni umwe”.
Ibyo nabyo ni ibyongewemo mu kinyejana cya 15 n’abiswe abakurambere b’itorero ryizera ubutatu. Ndiho ndasoma muri Bibilia yo mu rurimi rw’Icyongereza nk’iyo Branham yakoreshaga, ku nsobanuro zishyirwa hasi y’urupapuro handitswe ngo: “mu buryo rusange, birakwiye ko bivugwa ko umurongo wa 7 utari mu nyandiko y’umwimerere nyirizina”. Niyo mpanvu uyu murongo utagaragara muri Bibilia nimwe yo mu rurimi rw’Ikidage, ku buryo bikunze gutera urujijo abasobanura bavana mu rurimi bashyira mu rundi.
Muri 1 Yohana 4:2, handitswe ngo: “iki abe aricyo kibamenyesha umwuka w’Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri niwo uva ku Mana…”, kuko ibyo bivuga kuza kwa mbere kwa Kristo.
Muri 2 Yohana umurongo wa 7, hakagombye kwandikwa ngo: “kuko abayobya benshi baje mw’isi batemera ko Yesu Kristo azaza afite umubiri. Uvuga atyo niwe uyobya kandi ni we Antikriso”. Birunvikana neza ko uyu murongo uvuga ibyo kugaruka kwa Kristo.
Umwami, Imana yacu itugirire impuhwe, kugira ngo twekwibanda gusa ku kureba inyuguti z’insobanuro za Bibilia uko zinyuranye, ahubwo tuyoborwe n’Umwuka wera mu kuri kose. Abagize Itorero-Mugeni muri Yesu Kristo bose bunze ubumwe mu ijambo ry’Imana munsi y’amaraso y’Umwana w’Intama, amaraso y’isezerano rishya kandi bari munsi y’ubuyobozi bw’umwuka wera, ubayobora mu kuri kose.