Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009
Ushaka gusobanukirwa neza urwandiko rwa mbere rw’abatesalonika 4:6, agomba kubanza gusoma ibyanditswe muri Zaburi 47:6: “Imana izamukanye impundu, Uwiteka azamukanye ijwi ry’impanda”. Dusanga ayo magambo amwe mu rwandiko rwa mbere rw’abatesalonika 4:6: ijwi rye riranguruye ritegeka (ijwi rirenga) rikimara kunvikana, impanda y’imana izavuga, noneho Umwami ubwe amanuke. Amaze gusohoza umurimo we wo gucungura, Intwari yanesheje I Karuvari yazamutse mu ijuru kandi hamwe n’akamo azamukana abera bo mu Isezerano rya kera bazutse (Matayo 27:45-53). Icyo gihe niho iri Jambo ryasohoye: “Mwa marembo mwe nimwunamuke, mwa marembo y’iteka mwe nimweguke, kugira ngo Umwami nyir’ icyubahiro yinjire, Uwo Mwami w’icyubahiro ni nde? Ni Uwiteka nyir’imbaraga n’amaboko, ni Uwiteka ufite amaboko mu rugamba” (Zaburi 24:6-7).
Imirongo ikurikira nayo ijyanye n’ibyo:
“Uwiteka yatanze ijambo – ijwi ry’intsinzi…” (Zaburi 68:12a, Bibilia yo mu Kidage)
“Warazamutse ujya ahirengeye, ujyana kunyaga nk’umunyago, waherewe abantu impano” (Zaburi 68:19a).
“Nicyo gituma havugwa ngo: amaze kuzamuka mu ijuru, ajyana iminyago myinshi, aha impano abantu…” (Abefeso 4:8)
Umwami, Umucunguzi, azamanukana na rya jwi rirenga ry’intsinzi, ijwi ritegeka ry’imbaraga nyinshi, nuko abapfiriye muri Kristo babanze bazuke: “Ibyo ntibibatangaze, kuko igihe kigeze ubwo abari mu bituro bazunva ijwi rye, nuko bagasohoka. Abazaba barakoze ibyiza bazazukira guhabwa ubugingo (umuzuko wa mbere), ariko abazaba barakoze ibibi bazukire gucirwa urubanza (kuzuka kwa kabir)” (Yohana 5:28-29; Ibyahishuwe 20: 11-15).
Ubwo yazamukaga, abamarayika baravuze bati: “…Uyu Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza (azagaruka) atyo nk’uko mwamubonye ajya mu ijuru” (Ibyakozwe 1:11). Nuko imiryangi imeze nk’amasaro izakingurwa, twinjire muri Yerusalemu nshya. Aleluya ! Umugeni we arimo aritegura ubu. Amina.