Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009

“Ikibazo” gikomeye

« »

Benedata baguye munsi y’umwuka w’ubuyobe baterwa ibibazo n’umuhamagaro wanjye n’inshingano nahawe baribaza: “Kuki Mwenedata Branham atavuze izina ryawe ku mugaragaro?”. Iyo ndeba Ijambo ry’ubuhanuzi, ntabwo nibaza nti: “Kuki Umwami Imana, muri Yesaya 40:3, atavuze izina akavuga gusa ati ni ugomba gutunganya inzira?” Ibyo byari bihagije kugira ngo Umwami abe yaravuze ati: “Ijwi ry’urangurura mu butayu…”

Kimwe n’uko muri Maraki 3 handitswe ngo: “Dore nzohereza intumwa yanjye, itegure inzira imbere yanjye…” Ntabwo izina ry’iyo ntumwa ryigeze rivugwa.

Mu isezerano rirusha ayandi gukomera ryo mu gihe cyacu, iryo muri Maraki 4:5-6, naho izina ntabwo ryavuzwe, haba no muri Matayo 17:11 no Mariko 9:12. Uwiteka Imana yaravuze gusa ati: “Dore nzaboherereza Eliya umuhanuzi, azagarura byose…” Mutekereze gusa iyo hongerwaho ngo “…kandi azitwa William Branham…”, icyo gihe bose, n’abavuga butumwa b’ibyamamare ku isi, bari guhatirwa kumwemera. Nyamara nta muntu Imana ihata kuko kwizera ari impano iva ku Mana, ni uguhishurirwa kujyanye n’isezerano ndetse no gusohozwa kwaryo. Udashaka cyangwa udashobora kwizera, ntazigera yizera n’aho umuntu yazuka akava mu bapfuye, ni ko Umwami wacu yavuze (Luka 16:29-31).

Nimutekereze, iyo umurongo wo muri Matayo 24:45-47 uba utavuze gusa umukozi ukiranuka kandi w’ubwenge uzakwirakwiza igaburo ry’umwuka ku bo mu nzu ye bose, ahubwo ukavuga n’izina rye. Icyo gihe bose bari guhatirwa kumwemera, kugeza ku bashukanyi. Umunsi nabazwaga n’uwitwa Don Bablitz, uwari ushinzwe iyoherezwa ry’ibitabo I Edmonton (muri Kanada), niba Bibilia hari aho yavugaga k’ubukozi bwanjye nk’uko ivuga k’ubukozi bwa mwenedata Branham, nahereyeko namaganira kure icyo gitekerezo. Nyamara mu masaha 24 yakurikiye, Imana ubwayo yatanze igisubizo. Nongeye guhamya ko nunvise ijwi rikomeye ry’Imana ku cyumweru mu gitondo, tariki 19/9/1976, I Edmonton muri Kanada, izuba rikirasa: “Mugaragu wanjye, nagushyiriyeho gutanga igaburo nk’uko byanditswe muri Matayo 24: 45-47 “. Ntabwo kugeza ubwo nari narigeze gutekereza kuri uwo murongo wa Bibilia cyangwa kuwubwirizaho. Nyamara amagambo y’umwami ni ay’ukuri kimwe no muri Yohana 3:16, kandi icyo Umwami avuze gihora ari ukuri iteka ryose: “Ni ukuri, ni ukuri ndababwira yuko, uzakira uwo nzaba natumye ni jye azaba yakiriye, kandi unyakira azaba yakiriye uwantumye” (Yohana 13:20).

Umwami wazutse yabwiye intumwa ati: “…Amahoro abe hamwe namwe! Nk’uko Data yantumye nanjye ndabatumye” (Yoh.20:21). Byabaye gukomeza umugambi w’agakiza. Pawuro, nawe utarigeze avugwa izina mbere, yahawe inshingano ikomeye nk’iyo mu mugambi w’agakiza. Yahangaye gufata Ijambo ry’ubuhanuzi ryo muri Yesaya 49:6 na matayo 12:17-21, rireba Umwami wacu, aryerekeza kuri we no ku ntumwa: “kuko uko ariko Umwami yadutegetse ati: ngushyiriyeho kuba umucyo w’abanyamahanga” (Ibyakoz. 13:47).

Kugeza kuri uyu mnsi tubwiriza- njye kubindeba ubwanjye- ubutumwa bwiza bumwe twigishijwe na we (1 Yohana 1:5). Hafi mu bihugu 150 nasuye ubwanjye, abantu amamiliyoni bunvise ubutumwa bwiza bubwirijwe n’akanwa kanjye, kandi benshi babishimira Imana.

Mu itangiriro ry’igice cyo mu Isezerano rya kera gifite agaciro kuruta ibindi ku bijyanye n’umugambi n’amateka y’agakiza, handitswe ngo: “Ninde wizeye ibyo twunvikanishije, ese ukuboko kw’Uwiteka kwahishuriwe nde?” (Yesaya 53:1). Uwizera uwatumwe n’Imana niwe wenyiwe uhishurirwa ukuboko kw’Uwiteka.

Mugihe Matayo 25 irimo gusohora, abari b’abanyabwenge buzuye Umwuka wera by’ukuri kandi bayoborwa nawo nibo bonyine bazahishurirwa ibyasezeranijwe muri Matayo 24 kandi byahamirijwe na mwenedata Branham. Ubu, ubutumwa bwa nyuma burimo burabwirizwa, umuhamagaro wa nyuma ni umuhamagaro wo gukanguka kuko abari bose bari basinziriye. Umuhamagaro wa nyuma uhamanya n’ingingo nyamukuru: “Dore umukwe araje, musohoke mujye kumusanganira!”

Mbega uburyo bw’ubutunzi, n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika n’inzira zayo ntizirondoreka!” (Abaroma 11:33). Kugeza kuri uyu munsi nta muntu wigeze abwira Imana icyo igomba gukora n’uko igomba gukora.

Icyambere, ibanza gutanga isezerano, hanyuma ikarisohoza. Ubwo ighe cyageraga ko isohoreza ubwoko bw’Isirayeri isezerano ryo mu Itangiriro 15:13, Imana yihishuriye umugaragu wayo Mose. Icyo gihe kigeze ku iherezo ryacyo, Imana ituma umugaragu wayo Yosuwa. Ubwo Eliya yarangizaga umurimo we, Elisa yarakomeje. Igihe cyose habaho ihererekanwa ry’umurimo. Ubwo Yohana mubatiza yari arangije umurimo we, Ubukozi bw’Umwami wacu bwaratangiye. Umurimo wo gucungura umaze gukorwa, Itorero ryo mu Isezerano rishya rirashingwa. Petero, umugabo wo ku isaha ya mbere nawe yashyizwe mu murimo n’Umwami. Hakurikiraho umuhamagaro wihariye w’intumwa Pawuro, nyuma yaho intumwa Yohana ihabwa guhishurirwa kwa nyuma kwa Yesu Kristo. Ibigomba kuba byose kugeza ku iherezo ry’ibihe byarerekanywe, kuko yeretswe kugeza ku isi nshya n’ijuru rishya.

Mu bitabo by’butumwa bwiza uko ari bine, dusangamo byose, uhereye ku ivuka ry’Umucunguzi kugeza azamutse mu ijuru. Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kitwereka ibyabaye mu Itorero rya Yesu Kristo, ibyaribwirijwemo, uko umubatizo wakorwaga, n’uburyo kubatizwa mu Mwuka wera byasohoye. Pawuro mu nzandiko ze, yanditse byose bijyanye n’umugambi w’agakiza, byaba ari ibijyanye no kubwiriza ubutumwa, inyigisho fatizo cyangwa Ijambo ry’ubuhanuzi. Kubw’ubuntu bw’Imana, nanjye maze imyaka 47 nkora umurimo nashinzwe n’Imana tariki 2 Mata 1962.