Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009

Abahamya babiri

« »

Nabanje gushaka gusura Jefersonville mu mpera z’icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa cyenda 2009, nyuma y’amateraniro yari yateguwe I Atlanta. Nifuzaga kugera ku kintu gifatika cyafasha Itorero rya Yesu Kristo. Niyo mpanvu nifuzaga gutanga umucyo ku ngingo zimwe zabaye intandaro y’imyunvire mibi n’ibice mu isi yose.

Icyakora mbere y’uko mpaguruka, menyeshwa n’akandiko ka interneti ko benedata babiri Billy Paul na Joseph Branham batashoboraga kuboneka muri iyo minsi nari nateguye. Bituma mbona ko urwo ruzinduko rwaba rubaye impfabusa, n’ubwo mwenedata Collins yari yantumiye.

Nyamara benedata babiri bari bamperekeje muri urwo ruzinduko bo ntibyabaciye intege, biyemeza gukomeza bava Atlanta bajya I Jefersonville, bifuza nabo, nk’uko byari kuri benedata benshi mu binyecumi bishize, kwibonera aho mwenedata Branham yari afite itorero rye. Ibitunguranye byinshi byari bitegereje benedata, bimwe bishimishije, ibindi bibabaje.

Icyarushijeho gushimisha ni uko bashoboye kuvugana na mwenedata Fred Sothman, n’ubwo ashaje cyane. Yunvise ko bari bavuye I Krefeld, yahereyeko yifuza kubonana nabo. Ntacyo bamubajije, aherako abaha ubuhamya, atizigamye, avuga ukuntu yari yicaye ku meza amwe natwe, ubwo nagiranaga ikiganiro na mwenedata Branham, tariki 3 Ukuboza 1962. Yashoboye kwibuka buri kantu k’ibyo mwenedata Branham yavuze ku bijyanye no guhunikwa kw’amafunguro no kuzatangwa kwayo.

Atanga n’ubuhamya bw’uko yunvise mwenedata Branham avuga ati: “mwenedata Frank, tegereza ube uretse gutanga amafunguro kugeza ubwo uhabwa n’ibisigaye”. Kubw’abo bene data babiri, byabaye ishimangirwa rw’ubuhamya bwanjye.

Mwenedata Sothman yababwiye kandi ko yari ahibereye nabwo ubwo nagiranye ikiganiro na mwenedata Branham i Dallas muri Texas mu kwezi kwa gatandatu muri 1958, ahamya ko yunvise amagambo ya mwenedata Branham : “Mwenedata Frank, uzasubirana ubu butumwa mu Budage”. Benedata byarabatangaje cyane. Muri icyo gihe, nari narasuhukiye muri Kanada, nta gitekerezo cyo gusubira mu Budage nari mfite.

Ubuhamya bw’ikiganiro nagiranye na mwenedata Branham bwashyizwe na mwenedata Albert Gotz mu kinyamakuru cyitwa “Ijwi ryo gukiza indwara (Voice of Healing”, n’ishusho ku rupapuro rwa mbere, cyashyizwe mu rurimi rw’ikidage n’icapiro ryitwa “Mehr Licht” cy’ahitwa Hamburg (mu Budage). Ntabwo nkeneye kwirwanirira. Umuhamagaro mu murimo wirengerwa n’Imana yonyine, kandi udashobora kwizera Imana ni uko aba atarahamagawe, ntabwo aba afite kwizera ko muri Bibilia, uretse no kuba intore. Ikivuzwe n’Imana kiba gifite agaciro kugeza iteka ryose : “…Umugambi wanjye uzakomera, kandi ibyo nzashaka byose nzabikora” (Yesaya 46:10b).