Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009

Imyaka mirongo itatu inshuru ebyiri

« »

Nuko muzirikane uwo wihanganiye ubwanzi bw’abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu” (Abaheb.12:3).

Uhereye muri 1949, imyaka mirongo itatu irangiye inshuro ebyiri. Guhera igihe naherewe agakiza bwa mbere, umunsi wa pentekote muri 1949, mu iteraniro rya Bachstrasse mu murwa wa Hamburg, umuriro w’umubatizo w’Umwuka wera watangiye kwaka muri njye n’urukundo rw’Imana rwasutswe mu bugingo bwanjye n’Umwuka wera rwampatiraga no gukora ibyo Ijambo ry’Umwami rivuga: “Muzaba abagabo bo kumpamya”. Kuva icyo gihe, nagiriwe ubuntu bwo gukomeza gukorera Umucunguzi wangye ubudasiba.

Muri 1959, natangiye gusobanura ibibwirizwa bya mwenedata Branham nubwo nari mfite akandi kazi n’umurimo w’Umwami byantwaraga igihe kinini. Umwaka wa 1964 niwo nagizemo urugendo rwa mbere rw’ivugabutumwa mu gihugu cy’Ubuhindi, nuko ngarutse mboneraho nsura igihugu cya Isirayeri. Uhereye muri 1968, nakomeje gusura ibihugu byo mu Burayi bw’iburasirazuba, harimo n’ibihugu byunze ubumwe by’abasosiyalisiti, ku buryo muri 1979 nari maze kubwiriza mu bihugu 86.

Muri za 70, imyaka yabaye iy’umugisha mwinshi, twashoboye kugura ikibanza gifite ubuso bwa metero kare 10,000, aho twubatse inzu y’urusengero n’amazu abiri y’ikigo cy’ivugabutumwa, ari naho hari ibiro n’aho kwakirira abashyitsi. Uhereye muri 1968 ukageza muri 1978, twashoboye gusakaza ibibwirizwa bya buri cyumweru bimara iminota 20 kuri Radiyo Luxemburg, ubwo buryo bwatumye dushobora kugera kuri bene data bavuga ururimi rw’Ikidage mu bice by’iburasirazuba n’iburengerazuba by’Uburayi. Muri 1976, ababwiriza butumwa bakomotse mu bihugu 33 baje mu giterane mpuzamahanga cyacu.

Koko, muri 1979 nashoboraga gusubiza amaso inyuma nkareba igihe cy’umugisha kimaze imyaka mirongo itatu. Nibwo imbaraga zose z’ikuzimu zahagurukiye kunsenya, kimwe n’itorero ry’akarere n’umurimo w’ivugabutumwa mw’isi yose. Birababaje ko kuri bamwe wabaye umwaka uteye ubwoba uzakomeza kubagiraho ingaruka mbi kugeza mu iteka ryose.

Icyo ntari nagatekerejeho ni icyo Umwami yavuze muri Matayo 16 nyuma y’aya magambo: “…Nzubaka Itorero ryange…”, cyane cyane: “…amarembo y’ikuzimu ntabwo azarishobora”.

Ubu Umwami arimo kwubaka bundi bushya Itorero rye ku rufatiro rwa mbere, nk’uko Pawuro yabivuze: “…twubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi…”, ntakintu umwanzi yifuza nko kuba yaririmbura burundu. Nyamara ntabwo yabishoboye kandi ntabwo azigera ashobora kunesha itorero. Iki nicyo gihe cya nyuma aho Satani ari imbere y’umugore-Itorero- uzabyara umwana w’umuhungu, umukumbi w’abazanesha uzazamurwa ku Mana (Ibyah.12). Yesu niwe kandi azahora ari uwanesheje, kandi abahungu n’abakobwa b’Imana bazanesha wa murezi wa benedata kandi bazasohorerwaho isezerano rihebuje: “…kugira ngo aho ndi namwe ariho muzaba” (Yoh.14:1-3; Ibyah.3:20; n’ahandi).

Mugihe ndebye ku myaka 30 ishize, mbona ishusho y’umucunguzi wanjye imbere yanjye. Yari afite hafi imyaka 30 (Luka 3:23) ubwo yatangiye umurimo yatumwe bijyanye n’umugambi w’agakiza. Bamugeretseho igisebo cy’uko yari ikinyendaro.

Hari uwakwibaza niba byari ngombwa ko Mariya asabwa, ku buryo byateye abantu kwibwira ko hari icyabaye? Igikabije ni uko hari abibwiraga ko ari mwene Yosefu, abandi bakavuga ko yabyawe n’umusirikare w’umuroma.

Abizera nyakuri nibo bonyine bamenye kandi n’ubu bazi neza uwo ari we: “…uri Kristo, Umwana w’Imana nzima” n’ukuri “si inyama n’amaraso byaguhishuriye ibyo, ahubwo ni Data uri mw’ijuru” (Matayo 16:16). Igikomoka cyamgwa kivuye ku Mana cyose gishingira ku guhishurirwa.

Nyamara, abanditsi bakomeje kumusesereza no kumushotora, babwira Umwami bati: “Twe ntabwo turi ibibyarwa…” nawe arabasubiza ati: “Mukomoka kuri so Satani” (Yoh.8:41+44). Nta kintu kigayitse nko kurega umugaragu w’Imana ko yavukiye cyangwa ko aba mu busambanyi. Abanditsi n’abafarisayo bakomoka kuri Satani nibo bonyine bakora ibyo. Dawidi niwe washoboraga kuregwa ubusambanyi, ntabwo ari Aburahamu, Mose cyangwa njye.

Birababaza guharabikwa mw’isi yose mu buryo bukabije no kwitwa “umushukanyi” watakaje umuhamagaro we. Ni kuva ryari Imana yicuza umuhamagaro wayo? Nyamara ndibwirako umugaragu agomba kugirirwa ubu nk’ibyo Umwami wacu yagiriwe cyera: “abantu bamugiraga impaka cyane, bamwe bati ni umuntu mwiza, abandi bati, oya ayobya abantu “ (Yoh.7:12). Iyo umugaragu agiriwe nk’ibyo bagiriye shebuja, agomba kubyishimira, n’ubwo bamwita “Belzeburi” ndetse n’abanzi be bakaba abo mu nzu ye (Mat.10:21-42). Ibyo Umwami yavuze byose bigomba gushyika. Nk’uko byabaye ku Mucunguzi, ni ko intumwa n’abahanuzi nabo bakomejwe kumashwa na Satani. Nta kuntu byahinduka ubu, noneho ahubwo ni ikimenyetso cyiza.

Umwami yavuze ibi bikurikira ku bo yatumye nk’abagaragu be: “mujye mwibuka amaganbo nababwiye: ntabwo umugaragu aruta shebuja. Niba barantoteje, namwe bazabatoteza; niba baritondeye Ijambo ryangye, namwe bazitondera iryanyu” (Yoh.15:20). Intumwa Pawuro nayo yahuye nabyo: “…mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayo no mw’ishimwe, dutekerezwa ko turi abashukanyi kandi turi mu kuri…” (2 Abakor.6:8).

Mu bakorinto ba kabiri 11, Pawuro yatinyaga ko inzoka yashukashuka abizera nk’uko yashukashutse Eva. Kugeza uyu munsi haracyariho abantu batega ugutwi amagambo y’umugorore wayobejwe n’umwanzi, ufite akanwa kagoreka buri jambo ryo mu byanditswe cyangwa ikindi cyose kavuze (1 Tim. 2:11-14) mu gihe abandi bamenya ko ijambo ry’Imana mu kanwa k’umugaragu w’Imana ari ukuri kutavangiye (1 Abami 17:24).

Byose mbyegurira uca imanza zitabera kandi mfite icyifuzo kimwe gusa, kubwiriza ubutumwa bw’Imana bw’inkuru nziza kugeza ubwo nzavamo umwuka. Ibi nibyo byabaye ubugingo bwanjye ku bw’Umwami wanjye mukundwa kumara iyi myaka mirongo itandatu ishize kandi niko bizakomeza kuba kugeza aho Itorero-Umugeni rizasanganira Umukwe.

Nk’uko nabibonye mu kwezi kwa mbere 1981, ubwo navanwaga mu mubiri nkerekwa izamurwa, abantu benshi – bose bari bato kandi bambaye ibyera- bazazamurwa. Ibyo byari bikwiye guharanirwa n’abatari bacometswe ku muhanuzi gusa ahubwo bacometswe ku Mana ku bw’iteka ryose. Intego iri bugufi. Maranata!

Turashimira Imana kubw’Ijambo ry’ubuhanuzi rimurika nk’itabaza ahatabona (2Pet.1:19). Nta muntu uzi umunsi cyangwa isaha, nyamara ibimenyetso by’ibihe biravuga invugo yeruye. Umwami nyir’umurava adufungure twese imyunvire kandi aduhe ubuntu bwayo bwuzuye kubwo kwitegurira kugaruka kwegereje kw’Umwami wacu Yesu Kristo, Amina.

Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawutunganya rwose ku bw’umunsi wa Yesu Kristo…” (Abafil.1:6).