Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009

Ibihugu byunze ubumwe by’uburayi

« »

Iherezo rya byose riri bugufi, nuko mugire ubwenge, mwirinde ibisindisha, mubone uko mugira umwete wo gusenga. Ariko ikiruta byose mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi” (1Pet.4:7-8).

Guhera tariki ya mbere Ukuboza 2009, ibendera ry’Uburayi ryarazamuwe mu bihugu byose uko ari 27 bigize Ubumwe bw’uburayi. Papa yasobanuye ikimenyetso cy’umugore wambaye ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri wo mu Byahishuwe 12, yuko ari Mariya, nuko yegurira Uburayi bwunze ubumwe umutima muziranenge w’”Umwamikazi w’Uburayi” munsi y’ubutegetsi bw’idini gatorika y’I Roma. Niyo mpanvu ibendera ry’Uburayi ririho inyenyeri 12.

Tugeze ku iherezo ry’igihe cya nyuma kandi turi abahamya b’ibyo Bibilia yahanuye ku bwami bwa nyuma bwo ku isi. Perezida wa mbere w’Inama y’Uburayi, Herman van Rompuy yaratowe. Biragaragara ko Uburayi na ubutegetsi bw’isi bukomeza kuyoborwa n’aba Yezuwiti, inkoramutima za Papa. Umurimo w’ubuyobozi uzakorwa na Antikristo nk’umuhanuzi w’ibinyoma kugeza ku iherezo, ubwo ibi byanditswe bizasohora: “iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w;ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa, n’abaramya igishushanyo cyayo. Bombi bajugunywa hamwe ari bazima mu nyanja yakamo umuriro n’amazuku” (Ibyah. 19:20).

Kuri ubu ikirimo gusohora ni iki: “imbaraga ze ziziyongera, Atari ku bw’ubushobozi bwe, azarimbura bitangaje, azahirwa mu migambi ye, azarimbura (ku bw’amasezerano y’amahoro hamwe na Isirayeri; Dan.9:27) abakomeye n’ubwoko bw’abera” (Dan 8:24).

“Hazabaho ubwami bwa kane, bukomeye nk’icyuma; nk’uko icyuma kimenagura kikajanjagura byose, niko buzamenagura bujanjagure byose butyo” (Dan.2:40).

“Nuko nifuza kumenya amashirakinyoma ku nyamaswa ya kane, itasaga n’izindi zose, yari iteye ubwoba cyane bitavugwa, ifite imikaka y’ibyuma n’inzara z’imiringa, ariyo yaconcomeraga ibintu ikabimenagura, ibisigaye ikabisiribanga…” (Dan. 7:19).

“Nuko arambwira ati: iyo nyamaswa ya kane izaba ubwami bwa kane buzaba ku isi, kandi buzaba budasa n’ubundi bwami bwose, buzaconcomera isi yose, buyisiribange, buyimenagure” (Dan.7:23).

Ukomeza gusoma abonako mu gihe ibyo bizaba – kandi icyo gihe ni ubu – Imana yo mw’ijuri izashyiraho ubwami bwayo ku isi: “maze ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi y’ijuru, buzahabwa ubwoko bw’abera b’Isumba byose. Ingoma ye ihoraho iteka ryose, kandi ubutware bwose buzajya buyikorera buyunvire” (Dan.7:27).

Yego, ibyo Umwami yavuze byose bitaraba mw’Ijambo rye kubw’igihe cyacu birimo birasohora kandi nitwe gisekuruza kizabibona. Twe dukuze mu myaka, twiboneye “iby’Ijoro ry’ibirahure” tariki 9/11/1939, ubwo amasinagogi yose yatwikwaga mu “bwami bw’abadage (Deutsche Reich)”, aribyo byatangije iyicwa rirenze kamere ry’abayahudi. Twiboneye gukusanywa kw’imiryango cumi n’ibiri y’abana b’Isirayeri bakomoka mu bihugu hafi 150 no gushingwa kw’igihugu cy’Isirayeri muri 1948. Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, twiboneye Gutandukanwa hagati y’uburengerazuba n’uburasirazuba n’iyubakwa ry’igikuta cy’I Berlin mu kwa munane 1961, hanyuma tubona no kugwa kw’icyo gikuta tariki 9/11/1089.

Ubumwe bw’Uburayi bushingiye ku masezerano y’i Roma yo mu kwa gatatu 1957 no gusohozwa kw’amasezerano y’ii Lisiboni yo mu kwa cyenda 2007 bwamaze kuba impamo. Ubu turimo kuba abahamya b’ihamagarwa ry’ubutware bw’isi, rya Guverinoma y’isi yose. Amaanga n’amadini arimo arikusanya munsi ya Roma kandi ivanwaho ry’imipaka ku bucuruzi n’ubukungu bw’isi ririmo rirakomeza. Amahanga yose ari mu bwato bumwe, byaba ari impinduka z’ikirere, umutungo kamere cyangwa indi ngingo iyo ariyo yose. Ubu ku nzego zose, igikuru kiriho ni ugushyikirana kw’ibihugu no gushakisha amahoro y’isi ategerejwe kuva kera n’amahanga yose (1Abates. 5:3). Dusubiye mu nvugo y’imigani ya Bibilia, tubona itorero ryaguye ryerekanwa nka maraya ukomeye wicaye ku nyamaswa; imbaraga z’umwuka w’ubuyobe ni zo zifashe ubuyobozi mu biganza byazo kandi nizo ziyobora abatware b’iyi si (Ibyah.17).

Inzira zose zigana i Roma, ariko imwe gusa niyo ivanayo.

Ntabwo dukeneye ibindi bibwiriza ku bigiye kuba mu minsi ya vuba, dufite icyerekezo kiruta ibindi, mu Ijambo ry’ubuhanuzi mu Byanditswe byera. Umwami wacu yavuze inshuro eshatu ubwo yavugaga ku by’igihe cy’iherezo: ”Nuko nimubona ibyo byose, muzamenye ko Umwana w’umuntu ari bugufi, ku muryango” (Mat.24:33; Mariko 13:29; Luka 21:31).