Circular Letter

Urwandiko mbwirwabose Ukuboza 2009

Ewald Frank

library_books Kapitoly: 17 calendar_month 6. 12. 2009

Navigate

Kapitoly

expand_more

Navigate

Kapitoly

Jump to any chapter without leaving the reader.

Kapitola 15

Ingendo z’ivugabutumwa mu mwaka wa 2009

15 / 17

Byarantangaje cyane, kubona raporo yo muri Internet yerekana ko guhera mu kwa mbere kugeza mu kwa cumi na kumwe 2009 nakoze ingendo 88 hamwe n’indege z’ikigo Star Alliance Lufthansa/Swiss, udashyizemo ingendo nagiranye n’ibindi bigo by’indege. Umwami yanshoboje ko muri uyu mwaka mbwiriza ijambo rye ryera kandi ry’igiciro kinini mu bihugu 21. Bitandatu muri byo nibwo nari nkibigeramo bwa mbere. Uyu mwaka wabaye umwe mu yahawe umugisha cyane, kandi ibyo bizazana umusaruro mwinshi iteka ryose.

Available translations