2009-04 - Urwandiko - Imana yibuka Isezerano ryayo
Mu minsi ishize twese twumvise iri tangazo: «Twese dufite Imana imwe! » . Ibyo ntabwo bishoboka. Ni koko hariho Imana imwe yihishuye ubwayo mu itangiriro ry’ibihe nka Elohimu Yahwe. Niyo Uwiteka umwe waremye ijuru n’isi. Ni Umwami, Umucunguzi, Umucamanza kandi ni byose muri bose. Yarivugiye ubwe ati: « … hanze yanjye nta yindi Mana iriho » (Yesaya 44:6 ; n’ahandi). Niwe Mana ya Mose, Imana y’Isirayeri. Hano ku isi, yahaye ubwoko bwayo inyaturo yo kwizera imwe gusa bwagombaga kubahiriza: “Umva Isirayeri, Uwiteka Imana yacu niwe Uwiteka wenyine…” – Adonaï Elohenu Adonaï Echad (Deut. 6:4-9).
Imana y’ubutatu yizerwa n’igikirisitu yo, yahimbwe n’abatangije itorero gatorika mu kinyejana cya gatatu. Muri Bibilia, ntaho wasanga amagambo “ubutatu”, “Imana mu butatu”, “Umwana w’Iteka” cyangwa “Imana Mwana”. Nta na hamwe wabona Imana iha amabwiriza Umwuka wera nk’uwagatatu wo mu Mana, ibyo byazanywe n’abatangije itorero gatorika mu mwaka wa 386 numa yo kuvuka kwa Yesu. Kandi nta na hamwe wabona muri Bibilia ko Imana ishobora kuba yarabyaye Umwana mu Ijuru, cyangwa ikiganiro hagati ya Data na Mwana mu ijuru. Ibyo byose ni ibintu bidasobanutse byinjijwe n’abahimbye itorero gatorika, hanyuma biza guhindurwa inyigisho n’amahane.
Ingingo y’Ubumana na ukuntu Data yihishuye ubwe mu Mwana we w’ikinege yibyariye, niyo ngingo y’ingira-kamaro kuruta izindi zose mu bibwiriza bya Bibilia kuko ibyo byabaye kugira ngo duhabwe agakiza. Iyi ngingo yavuzweho kenshi bihagije mu bitabo byose nagiye nandika nshingiye ku Byanditswe byera, kugira ngo uwashaka wese kubikoraho ubushakashatsi n’umutima ukunze udafite ikindi ugamije ashobore kubibonaho umucyo akeneye.
Allah ni imana ya Muhamadi n’abisilamu. Nk’uko bivuga byeruye mu nyandiko z’amateka, cyera yari imana yabasengaga ukwezi i Baburoni, bavugaga ko ariyo iha uburumbuke ibimera byose byo ku isi. Ubwo Muhamadi yamaraga kuganza andi moko yose n’imana zayo, yahereyeko atangaza Allah – imana y’ubwoko bwe – ko ariyo mana y’ukuri kandi ko nawe ari umuhanuzi wayo. Muri Ka’aba i Maka, kuramya ibuye ry’umukara biracyakomeza na magingo aya nk’uko byahoze kera; ukwezi kwa Ramazani – ukwezi abisilamu biyiriza gutangirana n’imboneko y’ukwezi.
Intego y’idini ryabo iracyari ya yindi, ni iyo guhindura abatuye isi bose bakaba abisilamu, kuko bavugako ukwezi kw’abisiramu kw’igice aribwo kuzahinduka ukwezi kwuzuye. Muri iyi myaka yose nasuye ibihugu cumi na bibiri by’abisilamu. Najyaga mbabazwa n’uko igihe cyose iyo nabwirizaga iyo navugaga ijambo « Imana » umusemuzi yavugaga « Allah ». Muri Indoneziya, aricyo gihugu gifite abisilamu beshi kurusha ibindi bihugu byose byo ku isi kuko gifite abagituye miriyoni 227, ijambo « Allah » niryo rikoreshwa muri Bibilia zabo uhereye mu gitabo cy’Itangiriro umurongo wa mbere kugeza ku murongo wa nyuma wo w’igitabo cy’umuhanuzi Maraki. Ibyo byakomeje kumbera koko urujijo. Hanyuma, Umwami wacu mukundwa yaje kubona agahinda kanjye, atuma mpura n’umwigisha wa kaminuza ukorera ikigo cya Bibilia i Jakarta. Imana yafunguye imyumvire ye ubwo narimo mbwiriza, noneho bimutera gutuma Bibilia yandikurwa bundi bushya. Yahereye anyoherereza Bibilia imwe ikosowe kugira ngo nirebere ubwange ko ijambo « Allah » ryari ryakuwemo ahubwo rigasimbuzwa « Elohimu Yahwe ». ibyo turabishimira Imana !
Ibyo byatumye ndetse na Guverinoma za Indoneziya na Maleziya zikanguka. Mu kwezi kwa kabiri kwa 2009, Guverinoma ya kisilamu ya Malezia yahereyeko ibuza ko izina Allah ryongera gukoreshwa mu matorero yose ya gikristo. Uko nabyumvise ubwo mperutse muri Indoneziya, guverinoma ya Jakarta (umurwa mukuru w’icyo gihugu) nayo ishobora kuba ariko izabigira mu minsi ya vuba.