2009-04 - Urwandiko - Imana yibuka Isezerano ryayo

UMUBATIZO

« »

Mu minsi ishize, Inama y’isi y’amadini yategetse idini ry’aba Batisita kwemera umubatizo w’abana nk’uko bikorwa mu yandi madini, ngo kuko ari wo mubatizo w’ukuri, ibategeka kandi no kureka kujya bongera kubatiza abantu bundi bushya. Ariko Perezida w’ababatisita yashikamye ku myizerere ye, arasubiza ati: « ku bwacu, ntabwo ari ukubatiza abantu bundi bushya, ahubwo ni ukubatiza abantu baba bizeye bakifatira icyemezo cyo gukurikira Kristo »

Mu minsi yiswe iy’ubugororozi (reformation), abo bitaga aba «anabatisiti » baratotejwe, baravumwa ndetse bararimburwa. Idini ry’i Roma hamwe n’amadini y’igihugu ya giporotesitanti yakomotse mu bugororozi yashingiraga ku byanditswe mu Befeso 4:5 bavuga ko nta muntu ukwiriye kubatizwa bwa kabiri kuko byanditswe ngo « Umwami umwe, kwizera kumwe, umubatizo umwe… » Nyamara abo bitaga aba « anabatisita » bo bari barasobanukiwe ko inyigisho z’isakaramento ryo kubatiza, y’uko umwana abyarwa ubwa kabiri n’umuhango wo kumuminjagiraho amazi ntaho wari ihuriye na Bibilia. Uwo ni umugenzo wa kidini udashobora na hato guhesha ubugingo buhoraho bukomoka ku Mana.

Ibyo byatumye bahakana umubatizo w’abana, bakabatiza bashingiye ku Ijambo ryo muri Mariko 16:16: « Uzizera akabatizwa azakizwa… ». Bibilia ihabwa abantu bose, bituma buri muntu ashobora kwisomera akifatira icyemezo niba ashaka kwemera umubatizo wa Bibilia cyangwa kugumana umugenzo wa kidini wo kubatiza impinja wadutse mu gihe abantu bahatirwaga kwemera idini rya gikirisitu. Mu maso y’Imana, uwo mubatizo nta gaciro na gato ufite. Muri icyo gihe cy’ububyutse, abanabatisita nibo batangiye kubatiza mu mazi menshi, bakibiza umuntu wese uko yakabaye inshuro imwe. Uwabatizaga n’uwagombaga kubatizwa, bombi binjiraga mu mazi nk’uko byakorwaga itorero ry Kristo rigitangira: « Nuko bahagarika igare, Firipo n’inkone bombi bamanuka mu mazi, nuko Firipo abatiza iyo nkone » (Ibyakozwe n’intumwa 8:38)

« Yesu amaze kubatizwa asohoka mu mazi. Nuko ijuru rirakinguka, abona Umwuka w’Imana umanuka mu ishusho y’inuma uraza uguma kuri we. Nuko ijwi ryumvikanira mu ijuru riti: Nguyu Umwana wanjye nkunda kandi nkamwishimira » (Matayo 3:16-17)

Ubu rero, ababatiza bushya mu Izina ry’Umwami Yesu Kristo – nk’uko byakorwaga mu Itorero mbere na mbere – batangiye kongera guhabwa akato no gutotezwa. Mbere yo guca urubanza, buri muntu ashobora kubyisomera akirebera ubwe ukuntu umubatizo wakorwaga i Yerusalemu (Ibyakozwe 2), i Samariya (Ibyakozwe 8), i Kayisari (Ibyakozwe 10), muri Efeso (Ibyakozwe 19) n’i Roma (Abaroma 6). Nta n’umwe uvuyemo, intumwa zose n’ababwiriza-butumwa bose basobanukuwe neza inshingano bahawe, maze babatiza mu Izina ry’Umwami Yesu Kristo. Imana yihishuye ubwayo nka Data wa twese mu ijuru, mu Mwana wayo ku isi no mu Itorero nk’Umwuka wera. Nyamara, nk’uko Umwami wacu yabivuze muri Matayo 28:19, umubatizo ugomba gukorwa mu Izina atari mu byubahiro. Iryo Zina ni rimwe ry’Isezerano « Yahshua-Yesu = Yahwe-Umukiza mu Isezerano rishya. « Data wera, urindire mu Izina ryawe abo wampaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe » (Yohana 17:11b). Ibyanditswe byera ntaho bivuga iby’isakaramento ry’umubatizo cyangwa inyigisho y’uko umuntu abyarwa ubwa kabiri no kubatizwa. N’ubwo Atari amatorero yose yemera inyigisho za kiriziya gatorika, ni hahandi kuko aguma mu migenzo yayo ku byerekeye umubatizo mu butatu. Ubu, mbere y’uko Yesu Kristo agaruka, buri nyigisho na buri gikorwa mu Itorero rye bigomba kugarurwa bigahuzwa n’Imana n’Ijambo ryayo, kugira ngo itorero rishobore gusubizwa uko ryahoze rigitangira.