Circular Letter

Urwandiko mbwirwabenshi Mata 2020

Ewald Frank

library_books Kapitoly: 6 calendar_month 8. 4. 2020

Navigate

Kapitoly

expand_more

Navigate

Kapitoly

Jump to any chapter without leaving the reader.

Kapitola 2

Ni iki kirimo kuba mu gihe cyacu

2 / 6

Ku bw’ubutumwa William Branham yabwirije, abana b’Imana nyakuri bagaruwe ku kwizera kw’umwimerere kwa ba data aribo intumwa.

UMWAMI Imana yabereye maso Ijambo ryayo rifite agaciro iteka ryose. Reka tubivuge mu buryo bweruye: Ese byatumarira iki, turamutse tuzi ibyo Imana yakoze mu bihe byashize, ariko tukaba tutazi ibyo yasezeranije, n’ibyo irimo gukora ubu mbere yo kugaruka kwa Yesu Kristo? Mu gihe cyacu na none, habayeho umuhamagaro uturutse ku Imana, uwo mwenedata Branham atahwemye guhamiriza. Reka twongere gutanga hano imwe mu nteruro ze, irebana n’ibyashyitse ku itariki ya 11, ukwezi kwa gatandatu, 1933, I Jeffersonville, Leta zunze ubumwe za Amerika: «Nongera kumva ku yindi nshuro: “ ubura amaso! Nuko ndebye, ya nkingi y’umuriro yayoboraga ubwoko bwa Isirayeli, mu butayu yari yamanutse. Abantu ibihumbi barayibonye. Yaramanutse ihagarara aho nari ndi, hanyuma Aravuga ati: “ Nk’uko Yohana Mubatiza yoherejwe kubwo kubanziriza ukuza kwa mbere kwa Kristo, ubutumwa bwawe buzagera ku isi hose, kandi buzabanziriza ukuza kwa kabiri kwa Kristo”» (12 ukwezi kwa kane 1964).

Ibi ni byo byashyitse ku isi hose, kandi byabaye ukuri kw’impamo nyuma yo kuva mu mubiri kwa mwenedata Branham akajyanwa mu bwiza.

Ku itariki ya 12, ukwezi kwa gatandatu 1958, mwenedata Brahnam yarambwiye turi Dallas, Texas ati: «Mwenedata Frank, uzasubirana ubu butumwa mu Budage.»

Ibyo byarasohoye, Imana yakoze byombi: Yatanze itegeko ryo kubwiriza ubutumwa, kandi yitwararitse kubugeza ku impera z’isi. Ibintu by’indengakamere byabaye mu buzima, no mu bukozi bwa mwenedata William Branham, ntabwo ari ku itariki ya 11 ukwezi kwa gatandatu 1933 gusa, igihe yararimo gukora bwa mbere umurimo wo kubatiza, ariko byabaye no mu yandi materaniro.

Intumwa Pawulo yabashije guhamiriza yuko Umucyo wamubonekeye igihe cyo guhamagarwa kwe, mu Ibyakozwe n’Intumwa igice cya 9: «Akigenda yenda gusohora i Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru uramugota. Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?” Aramubaza ati “Uri nde, Mwami?” Na we ati “Ndi Yesu, uwo urenganya» (imirongo ya 3-5).

Pawulo yabihamirije imbere y’umwami Agrippa n’imbere y’abayobozi bakuru:

«Ngikora ibyo, njya i Damasiko mpawe ubutware ntegetswe n’abatambyi bakuru. Nkigenda ku manywa y’ihangu, mwami, mbona umucyo uvuye mu ijuru urusha uw’izuba, unsangana n’abo tugendana. Twese twikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu Ruheburayo riti ‘Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki? Biragukomereye gutera imigeri ku mihunda.’ Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’ Umwami aransubiza ati ‘Ndi Yesu uwo urenganya. Ariko haguruka uhagarare, kuko igitumye nkubonekera ari ukugira ngo ngutoranye nkugire umukozi wanjye, n’umugabo wo guhamya ibyo ubonye n’ibyo nzakubonekerana …» (Ibyakozwe 26:12-16).

Uhereye no mu gihe cyo guhamagarwa kwa Mose, mu Isezerano rya Kera, ukugaragara kw’indengakamere kw’Imana kwabereye mu gihuru cyaka umuriro. Mose yagombye gukuramo inkweto ze, kuko ahantu yari ari hari ahera. Aho niho yaherewe inshingano y’umurimo (Ukuva 3).

Mu Isezerano rya Kera UMWAMI Imana yihishuraga mu mucyo w’igicu, no mu nkingi y’umuriro.

Mu Kuva 13 dusoma ibikurikira: «Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y’igicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y’umuriro ngo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro» (Umurongo wa 21). Ese ntibihebuje? Umwami Imana ntabwo yabatuye gusa Ubwoko bwayo mu buretwa bwo muri Egiputa, ariko yagiye imbere y’ubwoko Bwayo bwarokowe, bukanabaturwa, ubwo yagiranye nabwo indagano. Yarabayoboye, Abacisha kandi abereka inzira ku manywa na nijoro. Muri icyo gihe cyose cy’imyaka mirongo ine y’urugendo, Yabanye n’ubwoko bwe, mu nkingi y’igicu cy’indengakamere ku manywa, no mu nkingi y’umuriro w’indengakamere nijoro. «Ya nkingi y’igicu ntiyavaga imbere y’ubwo bwoko ku manywa, kandi iyo nkingi y’umuriro ntiyabuvaga imbere nijoro» (Umurongo wa 22).

Ibi byongera kuvugwa kuyindi nshuro muri zaburi ya 78, ku murongo wa 14: «Kandi ku manywa yabayobozaga igicu, Ijoro ryose ikabayoboza kumurika k’umuriro».

Mu Kuva 40, tuhasoma ibikurikira: «Maze cya gicu gitwikira ihema ry’ibonaniro, ubwiza bw’Uwiteka burabagirana bwuzura ubwo buturo … Kuko igicu cy’Uwiteka cyabaga kuri ubwo buturo ku manywa, hakabamo umuriro nijoro mu maso y’inzu ya Isirayeli yose, mu rugendo rwabo rwose» (Imirongo ya 34 + 38).

Igihe ibyo Uwiteka yari yategetse Mose byose byari bimaze gusozwa, Ubwiza bw’indengakamere bw’Imana bwaje Ahera Cyane, aho Isanduku y’Isezerano yari iri, kandi bwahamirizaga yuko Imana Ubwayo yari iri hagati y’ubwoko Bwayo.

Igicu ndengakamere cyaje hejuru y’umusozi wo guhindurirwaho, hanyuma ijwi rirumvikana riti: «Maze igicu kiraza kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda mumwumvire!» (Mariko 9:7). Muri Yesaya 4:5, tuhasoma ibizasohora igihe Umwami Imana azaba amaze gusoza umurimo we k’umusozi Siyoni. Icyo gihe igicu ndengakamere kizongera ku yindi nshuro kumanuka, kandi bizagaragara mu buryo bweruye yuko Imana iri kuri uwo musozi: «Kandi hejuru y’ubuturo bwose bwo ku musozi wa Siyoni no ku materaniro yaho, Uwiteka azaharemeraho igicu n’umwotsi ku manywa n’umuriro waka ukamurika nijoro. Maze hejuru y’ibyubahwa byose hazabeho igitwikirizo». Ntabwo ahinduka, uyu munsi, ejo n’iteka ryose.

Available translations