Circular Letter
Urwandiko mbwirwabenshi Mata 2020
Ewald Frank
Navigate
Kapitoly
expand_more
Navigate
Kapitoly
Navigate
Kapitoly
Jump to any chapter without leaving the reader.
Kapitola 3
Icyegereranyo mbonerahamwe cy’umuhamya wiboneye n’amaso ye
3 / 6
Ndavuga ibi nk’umuhamya wiboneye n’amaso ye, kandi wiyumviye n’amatwi ye, mfite ukwubaha ndi imbere y’Umwami Imana. Nk’uko mubizi mwese, nagize amahirwe yo kuba mu materaniro menshi ya mwenedata Branham. Akenshi, yashoboraga kuvuga mu gihe cyo gusengera abarwayi ati: «Aka kanya, umucyo w’indengakamere, inkingi y’umuriro iri hejuru ya kanaka cyangwa undi muntu.» Yahishurirwaga ibirebana n’abantu yabaga agiye gusengera. Yabashije kuvuga inshuro zirenga igihumbi mu gihe cy’imyaka yose y’ubukozi bwe ati: «UKU NIKO UMWAMI IMANA AVUZE…»
Ku itariki ya 20, ukwezi kwa mbere 1950, igihe mwenedata Branham yabwirizaga mu ngoro mberabyombi yo mu mujyi wa Houston, muri Texas, hari hateraniye abantu ibihumbi umunani.Mu gihe yari arimo kuvuga, abafata amashusho bakorera ibinyamakuru, James Ayers na Ted Kippermann baramufotoye. Bamaze kuyatunganya, basanze i foto imwe gusa ari yo yabashije kumera neza, iyo nayo ni igaragaza mwenedata Branham, n’inkingi y’umuriro hejuru y’umutwe we.
Dr. George J. Lacy, ushinzwe gusuzuma Impapuro zishidikanywaho, mu kigo Cy’ubugenzacyaha cya Amerika FBI i Washington DC, yasuzumye iyo foto, hanyuma Yandika ikigereranyombonerahamwe ku itariki Ya 29, ukwezi kwa mbere, 1950, yemeza yuko uwo Mucyo wari hejuru y’umuvugabutumwa, naho ubundi Icyuma gifotora nticyari kuwubona. Imana ubwayo Yabitangiye ubuhamya inshuro nyinshi.
Mu kwezi kwa cumi na kabiri 1962, mwenedata Branham, yimukiye i Tucson, muri Arizona, nk’uko ibyo yari yarabitegetswe n’Umwami Imana mu kwezi kwa gatatu 1962. Igihe cyarageze ubwo ku itariki ya 28 ukwezi kwa kabiri 1963, igicu ndengakamere cyaragagaye mu kirere. Muri icyo gicu cyagaragaye hejuru y’umusozi sunset, hari abamarayika barindwi, kandi aho hantu niho umugaragu w’Imana yaherewe itegeko rigira riti: «Subira i Jeffersonville, kuko ibimenyetso birindwi bizabumburwa.»
Ikinyamakuru kizwi kitwa «Science», cyashyize iyi foto ku rupapuro rwa mbere rw’iki kinyamakuru cyasohotse ku itariki ya 19 ukwezi kwa kane 1963. Ikinyamakuru «Life» cyo kuri 17 ukwezi kwa gatanu 1963, cyatangaje inyandiko iriho iyi foto y’igicu: «And a High Cloud Ring of Mystery» (Igicu kiri hejuru cyane cy’ uruziga rw’ubwiru). Dr. James McDonald wakoraga muri “Institut de la physique atmosphérique” i Tucson yanditse kuri iyo ngingo, ariko nta gisobanuro gifatika yabonye. Ndacyafite ibyo binyamakuru byombi.
Available translations
PDF
EPUB