You need to sign in or sign up before continuing.

Circular Letter

Urwandiko mbwirwabenshi Mata 2020

Ewald Frank

library_books Kapitel: 6 calendar_month 8. 4. 2020

Navigate

Kapitel

expand_more

Navigate

Kapitel

Jump to any chapter without leaving the reader.

Kapitel 5

Gusezera ku ngendo z’ivugabutumwa zakorwaga buri kwezi

5 / 6

Mu myaka mirongo ishize, hahoragaho ingamba z’ibyumweru bibiri mu kwezi nageneraga ingendo z’ivugabutumwa, ku buryo k’umunsi w’icyumweru wa nyuma wa buri kwezi nabaga ndi iteka i Zurich, maze impera y’icyumweru ya mbere ya buri kwezi nabaga ndi Krefeld. Muri rusange, ingendo nagenze zirenga mailo miliyoni 15 (hafi ibirometero miliyoni 25) ndi mu kirere. Nabashije kubwiriza mu mirwa myinshi yo mu bihugu 165 ku isi hose.

Ubu maze kugeza mu myaka 86. Nubwo nta kibazo cy’uburwayi mfite, ubusaza bwo bugaragarira mu kugenda, m’ukureba, mu kumva, kuburyo ingendo ndende zitakinshobokeye. Icyakora, hakoreshejwe itumanaho rinyura muri murandasi, abizera bose bo mu bihugu byose bashobora kumva ibibwirizwa, mu ndimi zitandukanye, bakanaza mu materaniro yacu. Muri ubwo buryo, ugufashwa mu buryo bw’umwuka guhabwa abari ku isi hose, nk’uko amashimwe y’abizera benshi ku isi hose abihamiriza.

Nshobora kuvuga nti: Mwami, ubu wasezerera umugaragu wawe akagenda amahoro, kuko ubutumwa bwa nyuma bwabwirijwe ku isi hose. Amaso yanjye yabonye ugusohora kw’isezerano ryo mu gihe cyacu. Abizera nyakuri bose bazahabwa kuba mu byo Imana izakora, kugeza ku iherezo. Yarabisezeranije, azabikora.

Cyane cyane kubiyongereye k’umubare wabizera hose ku isi, muri iyi myaka ishize, ndashaka kugaruka ku rugendo rwanjye rw’umwuka nanyuzemo:

Nabwirizaga mu Itorero ry’abapentekoste bigenga uhereye mu 1952. Igihe nahuraga na mwenedata Branham ku inshuro ya mbere, aho bakirira abashyitsi ku i hoteli, ku itariki ya 15, ukwezi kwa gatandatu 1955, umuhanuzi yarambwiye ati: «Uri umubwiriza w’ubutumwa bwiza», hanyuma atunga n’urutoki arwerekeza ibumoso ati: «Umugore wawe ahagaze hariya aho binjirira». Twahereyeko duhana ibiganza, hanyuma tumara umwanya tuganira. Uhereye mu 1958, nasemuye ibibwirizwa bya mwenedata Branham mu rurimi rw’ikidage.

Ku itariki ya 2 ukwezi kwa kane, 1962, Umwami Imana ubwe n’ijwi Rye ryumvikana yantegetse kubwiriza Ijambo mu yindi mirwa.

Ku itariki ya 3, ukwezi kwa cumi na kabiri 1962, nagiranye ikiganiro kirekire kuri iyi ngingo hamwe na mwenedata Branham, muri icyo kiganiro yahamije inshingano y’umurimo nahawe, kubwo kubihishurirwa ako kanya, imbere y’abahamya babiri, nyuma yaho yansabye kujya kubwiriza mu cyimbo cye i Los Angeles kwa Demos Shakarian, no kwa Earnest Hotton i Oakland, Oregon. Yanansabye, yuko niba bishoboka, nazasura uwitwa Henry Martin i Edmonton, muri Canada, aho ibibwirizwa bye nabyo babyumvaga biri ku mfata majwi. Yanampaye amazina na nimero za telephone za benedata. Mu gusoza ikiganiro cyacu yarambwiye ati: «Mwenedata Frank, n’ujya mu rugendo rw’ivugabutumwa mu Buhindi, uzashake uwitwa Paul Lawrie. Yari ari mu materaniro ya Bombay, ni umuvugabutumwa, kandi yaje muri Leta z’unze ubumwe za America, kandi yabatirijwe hano ku rusengero, mu Izina ry’Umwami Yesu Kristo»

Mu 1964, nagiye mu rugendo rwa mbere rw’ivugabutumwa mu Buhindi, nabonyeyo abantu ibihumbi baza mu materaniro, kandi hafi abizera magana atatu barabatijwe nyuma y’ikibwirizwa. Mu gutaha nasuye Jordaniya na Isirayeli.

Nyuma yo kuva mu mubiri kwa mwenedata Branham, mu kwezi kwa cumi na kabiri 1965, igihe cy’ingenzi cyane cyarashojwe.

Icyiciro gishya cyaratangiye, kandi nabwirije Ubutumwa bw’Ijambo ryahishuwe, ku isi hose nk’uko inshingano y’Imana iri, mbanjirije mu Budage, muri Autrichia, no mu Busuwisi, nkurikizaho mu Burayi hose, hanyuma ku isi hose. Usibye ibibwirizwa mu materaniro, n’ibiterane, naboneyeho muri buri buryo, namamaza Ijambo ryahishuwe, kuri radiyo na televisiyo, kubw’inzandiko mbwirwabenshi, n’bitabu cy’ubutumwa.

Mu gushyingurwa kw’umuhanuzi ku itariki ya 11 ukwezi kwa kane 1966, natumiye mwenedata Pearry Green, kuza guhamiriza ibyo amaso ye yiboneye mu gihe cy’ubukozi bwa mwenedata Branaham, n’ibyabereye mu materaniro ahari. Ikibabaje ni uko yabaze inkuru z’ubuzima bw’umuhanuzi gusa. Mu kibwiriza cye cya mbere i Krefeld yavuganye umwete mwinshi ati: «Mu iyerekwa, umuhanuzi yabonye ingengagihe yibumbuye yonyine, maze ihagarara ku mwaka wa 1977.». avuga yuko mu 1977, ibintu byose byakagombye kurangira, ngo maze umuzamuko ukaba. Ni jye wamusemuraga, kandi navuze ku by’iyo ngengagihe mu rwandiko mbwirwabenshi rwa mbere mu 1966. Hanyuma naje gusanga ko mwenedata Branham atigeze avuga iby’ingengagihe.

Igihe umwaka wa 1977 waje ugahita, hadutse inyingisho nshya yakwirakwijwe, ivuga yuko ukuzuka kw’abapfuye kwaba kwarabaye igihe habaga uguhinda umushyitsi kw’isi gukomeye ku nkombe y’inyanja mu burengerazuba bwa Leta z’unze ubumwe za Amerika, bavuga yuko aribwo umuhanuzi yazasoza umurimo we mu ihema. Ntitwabasha kwita ku nyigisho z’ibinyoma zose – byaba ari ugutakaza umwanya wacu.

Tutagiye mu buryo burambuye mu ngingo zose zigishijwe n’ababwiriza bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ni ngombwa kuvuga yuko nta numwe muri bo wabashije gutanga ubuhamya bw’umuhamagaro. Nta numwe muri bo wabwirije Ijambo: bose babaze inkuru zabo bateguye uburyo bishakiye, kandi bari bashishikajwe gusa n’interuro z’umuhanuzi: «Umuhanuzi yaravuze…»

Ndavuga ibi kubw’icyubahiro cy’Imana: sinigeze n’inshuro n’imwe nta Ijambo ry’Imana, cyangwa ngo nemere insobanuro bwite. Ibyo byatumye benedata bandrwanya, kubera yuko bashyize interuro z’umuhanuzi hejuru y’Ijambo ry’Imana, kandi ntibarekeye ibyanditswe byera kugumana ubutware bw’ikirenga.

Hanyuma, mu 1979, umwanzi yabashije kubiba ugushidikanya ku inshingano y’umurimo, kugira ngo anteshe agaciro, no gusenya iteraniro. Nari inyuma y’uruhimbi ubwo numvaga mu buryo butunguranye, mbere yuko ikibwirizwa kirangira, umugore asakuza cyane n’ijwi rirenga ati: «hano n’ibintu by’uburyarya gusa! Nimusohoke, muve muri uru rusengero, ntimuzahagaruke na rimwe, kubera yuko ibya hano birangiye burundu!». Abo bose bizera ibyo ijwi ry’uwo mugore ryavuze, ntibarigera bagaruka guterana hano. Abo bose bizera ibyo Ijwi ry’Umwami Imana ryavuze ku itariki ya 2 ukwezi kwa kane 1962, n’ibyo mwenedata Branham yahamirije ku itariki ya 3 ukwezi kwa cumi na kabiri 1962, imbere y’abahamya babiri, baturuka ku isi hose bakuzura urusengero. Kandi ibihumbi byinshi bikurikira ku murongo wa internet, kandi bumva Ijambo ritunganye ryagenewe iki gihe. Umwami yarinze Ijambo rye, kandi ntiyemereye umwanzi gusenya Umurimo We.

Igice cya kabiri cy’itegeko ryatanzwe n’Imana ku itariki ya 11, ukwezi kwa gatandatu 1933, ari icyo cyo kubwiriza ubutumwa ku isi hose, cyasohoreye imbere y’amaso yacu. Muri Matayo 24:14, Umwami wacu yagize ati: «Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.»

Mwenedata Branham yari yarahawe itegeko, mu kwezi kwa gatatu 1962, ryo guhunika ibyo kurya, nk’uko yabivuze ku itariki ya 1, ukwezi kwa kane. Ubwo yavugaga ku kimenyetso cya karindwi, yahindukiriye mwenedata Neville, nyuma y’iminota 10 ya mbere aravuga ati: «Ubu ibyo kurya byamaze guhunikwa», ku cyumweru tariki ya 19 ukwezi kwa cyenda 1976, Umwami Imana yampamagaye n’ijwi rirenga ati: «Mugaragu wanjye, nakugennye nk’uko byanditswe muri Matayo 24:45-47, kugira ngo ugabure ibyo kurya mu gihe gikwiriye». Ibyo kurya nabigejeje kuri benedata bose bakora umurimo wo kubwiriza, no ku bwoko bw’Imana. Intore zose zizera buri Jambo ry’Imana, kandi zubaha icyemezo cy’Imana. Baryoherwa n’ibyo kurya byuzuye ku meza y’UMWAMI.

Ndi umuntu cyo kimwe nka Eliya, Pawulo, cyangwa mwenedata Branham, ariko na none ni ukuri yuko nasohoje inshingano y’umurimo nahawe n’Umwami Imana. Ntabwo ari ngombwa gusubiramo imabwiriza, no kugendererwa by’indengakamere ibyo Umwami Imana wo kwiringirwa yampaye mu myaka yashize, nabivuzeho kenshi mu nzandiko mwirwabenshi zitandukanye. Buri kugendererwa n’Imana by’indengakamere ni iby’ukuri. Imana niyo ntanzeho Umuhamya. Cyo kimwe na Pawulo na mwenedata Branham, kuri buri uko kugendererwa, natanga isaha, n’ahantu byabereye.

Ku bw’ubuntu bw’Imana, cyo kimwe nka Pawulo, nshobora guhamya yuko nahamagawe kugira ngo «…mbwirize ubutumwa bwiza bw’Imana, –ubwo yasezeranije kera mu kanwa k’abahanuzi bayo mu byanditswe byera,»(Abaroma 1:1-2), no kuba narashohoje ibyo Imana yantegetse. Nk’uko byanditse mu Abifilipi 1:6, Umwami Imana ubwe azasohoza Umurimo we: «Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo,».

«…Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga» (Zakariya 4: 6).

Ukora, akoreshejwe n’Imana

Available translations