Circular Letter
Urwandiko mbwirwabenshi Mata 2020
Ewald Frank
Navigate
Kapitoly
expand_more
Navigate
Kapitoly
Navigate
Kapitoly
Jump to any chapter without leaving the reader.
Kapitola 6
Ibimenyetso by’ibihe
6 / 6
Turiho mu gihe ubuhanuzi bwo muri Bibiliya burimo gusohora. Imihindagurikire y’ikirere ni ikimenyetso cy’igihe cy’imperuka. Byavuzwe mbere, kandi bifitanye isano itaziguye hamwe n’ubwoko bwa Isirayeli, ndetse no k’ukugaruka kwabwo mu gihugu cy’isezerano.
Turebe twitonze ibyo Imana yavugiye mu kanwa ka Yesaya, mu gice cya 30, ku murongo wa 26:
«Umwezi w’ukwezi uzamera nk’umucyo w’izuba, kandi umucyo w’izuba uzongerwa karindwi uhwane n’umucyo w’iminsi irindwi, ubwo Uwiteka azapfuka ibisebe by’abantu be akavura n’inguma zabo».
Imihindagurikire y’ikirere n’ubwiyongere bw’ubushyuhe k’umubumbe w’isi butewe n’ubwiyongere bw’imirasire y’izuba, ntibyakagombye kuba ikimenyetso cy’impuruza ku bantu bose?
Uguhinda umushyitsi ku isi, n’ibindi biza bijya bigaragara hirya no hino, ariko imihindagurikire y’ikirere iri ku isi hose,
«Uwo ni wo mugambi wagiriwe isi yose, kandi uko ni ko kuboko kwaramburiwe amahanga yose. Ubwo Uwiteka Nyiringabo ari we wabigambiriye ni nde uzamuvuguruza? Ukuboko kwe kurabanguye, ni nde uzaguhina?» (Yesaya 14: 26-27).
Abatuye isi bamaze kumenya neza yuko imihindagurikire y’ikirere n’ukwiyongera kw’ubushyuhe k’umubumbe w’isi bifite umuvuduko mwinshi, kandi bose barashakisha igisubizo mu buryo budatanga icyizire. Ubuhinzi bugize imwe mu masoko y’ubuzima, bwagizweho ingaruka mu buryo bwihariye. Ikizakurikiraho n’imibereho y’abantu izaba ihenze cyane, n’inzara ku isi hose. Hatitaweho ibikorwa bitandukanye, na gahunda zo kugabanya ikwirakwizwa kw’imyuka ihumanya ikirere, ubuhanuzi bwavuzwe mu byanditswe kubw’iki gihe, buzasohora.
Ibyanditswe byera byerekana mu buryo bweruye isano iri hagati y’uko kwiyongera inshuro ndwi kw’imirasire y’izuba, no gusubira kubakika kw’ibyari byarasenywe byashyikiye Isirayeli.
Umugaba w’ingabo z’Abaroma Titus, yasenye Urusengero, Yerusalemu ayihindura amatongo mu mwaka wa 70 nyuma yo kuvuka kwa Yesu Kristo, hanyuma abayahudi bashwiragijwe ku isi hose. Ku ingoma y’umwami Constantin, igihe kiliziya y’i Roma, yahimbwe na Athanase mu mwaka 321 nyuma yo kuvuka kwa Yesu Kristo, Abayahudi babujijwe kuziririza isabato, amasinagogi yabo ahindurwa ibiraro by’amatungo. Icyo gihe ingengabitekerezo yo kwanga abayahudi, yagaragaye mu biyita abakristo, kandi iracyakomeza na n’uyu munsi.
Abayahudi bahuye n’imibabaro myinshi, cyane cyane igihe cy’intambara ndwi, zitiriwe umusaraba, zategetswe n’aba Papa. Bahamagariraga abarwanyi: «Guhorera ku abayahudi, amaraso y’Uwabambwe!». Intambara ya mbere yitiriwe umusaraba yatangiye mu 1069 igeza mu 1099, yiciwemo abayahudi 70 000, n’abandi bantu bo mu yandi mahanga. Iya nyuma yatangiye mu 1248 igeza mu 1254. Umubare rusange w’abantu bishwe ntabwo uzwi neza, ntabwo tuzi niba ari amagana y’ibihumbi, cyangwa miliyoni imwe. Mu gihe cy’iyicwa rubozo ry’abayahudi “ la Shoah” hishwe abagera muri miliyoni esheshatu.
Reka tubisubiremo: ukwiyongera kw’imirasire y’izuba, nk’uko ibyo byavuzwe mbere, bihuzwa, no gusubira kw’ubwoko bwa Isirayeli ku butaka bwasezeranijwe. Ubutegetsi bw’Abisirayeli bwasubiyekubaho uhereye ku itariki 14, ukwezi kwa gatanu 1948, kandi imbaraga zo gushyiraho amasezerano y’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati zigeze ku indunduro. Ibikomere ubwoko bwa Isirayeli bwakomerekejwe, birimo gukira.
Abakuru b’ibihugu bose bakagombye kwubaha ibyanditswe mu cyemezo kimwe rukumbi gifite agaciro, ari cyo Bibiliya/Tora. Aha turimo kuvuga kubirebana cyane cyane na Yerusalemu n’Umusozi w’Urusengero.
Nk’uko byanditswe mu Itangiriro 22, Aburahamu yasabwe hashize imyaka irenga 4000, gutambira Uwiteka, umuhungu we Isaka ku musozi Moriya, ari wo waje guhinduka hanyuma umusozi w’Urusengero: «Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa» (Umurongo wa 2).
Nk’uko byanditswe mu 1 Ngoma 21: 18-25, Dawudi yaguze ikibanza na Orunani w’umuyebusi: «Nuko marayika w’Uwiteka ategeka Gadi kubwira Dawidi, ko azamuka akubakira Uwiteka igicaniro ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi…Nuko Dawidi agura na Orunani ikibanza izahabu, kuremera kwazo kwari shekeli magana atandatu», ako gaciro kangana uyu munsi na yero hafi 600 000 € cyangwa amadolari 650 000 $.
Nk’uko byanditswe mu 2 Ngoma 3, Salomo yubatse Urusengero ku Musozi Moriya – Umusozi w’Urusengero: «Nuko Salomo atangira kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu ku musozi Moriya, aho Uwiteka yiyerekeye se Dawidi. Ni ho yayitunganyirije, aho Dawidi yategetse ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi». Ndasaba yuko habaho ukwubaha Imana/Elohim n’Ijambo Rye, Bibiliya/Tora.
Dufite abahamya batatu batoranijwe n’Imana: Aburahamu, Dawudi, na Salomo, bavugwa ku birebana na Yerusalemu, n’Umusozi w’Urusengero. Ibyo byanditswe uko ari bitatu bihamya yuko nta wundi muntu ufite uburenganzira kuri Yerusalemu n’Umusozi w’Urusengero.
Twongere dusuzume ibindi byanditswe, bivuga k’ukugaruka k’ubwoko bwa Isirayeli mu gihugu cyabo, nta muntu wabihakana ni ibintu bifatika byabaye.
«Uwiteka azababarira Abayakobo, ntazabura gutoranya Abisirayeli ngo abasubize mu gihugu cyabo bwite: kand’abanyamahanga bazifatanya na bo, bomatane n’ab’inzu ya Yakobo » (Yesaya 14: 1).
«…Garuka wa mwari wa Isirayeli we, usubire muri iyi midugudu yawe !» (Yeremiya 31: 21b).
«Maze Uwiteka azagarura i Buyuda habe umugabane we wo mu gihugu cyera, kandi azongera gutoranya i Yerusalemu» (Zakaria 2:12).
«Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo» (Amosi 3: 7).
«…Kandi igihugu cyari umwirare kizahingwa, nubwo cyari ikidaturwa imbere y’abahita bose; Maze bazavuga bati “Iki gihugu cyahoze ari umwirare cyahindutse nka ya ngobyi yo muri Edeni, kandi imidugudu yari yarasenyutse y’amatongo idatuwemo, noneho yakikijwe n’inkike z’amabuye, ituwemo» (Ezekiyeli 36:34-35). Ibi byanditswe byose byasohoreye imbere y’amaso yacu.
Muri Ezekiyeli 47, ugusubira kwubakwa kw’Urusengero kurondorwa mu buryo nyabwo. Mu gice cya 48, twerekwa amoko 12 ya Isirayeli ari muri gakondo yabo, nk’uko bahawe imigabane mu gihe cya Yosuwa, nk’uko Imana yari yabigennye.
Kubw’abigabanije igihugu cya Isirayeli, urubanza rurabategereje: «…Ni ho nzabaciraho urubanza rw’ubwoko bwanjye, ari bwo mwandu wanjye Isirayeli, abo batatanyije mu mahanga, bakigabanya igihugu cyanjye» (Joël 3:2b).
«Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose, abazaryikorera bose bazakomereka cyane, kandi amahanga yose yo mu isi azateranira kuharwanya» (Zakariya 12: 3).
Nta muntu numwe ushobora guhagarika ugusohora kw’ibyavuzwe mbere, mu buhanuzi bwo muri Bibiliya burebana n’igihe cyacu.
«Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara, bumirwe bumvise inyanja n’umuraba bihorera …» (Luka 21: 25).
Ubu ibyavuzwe mbere mu buhanuzi bw’igihe cya nyuma, burebana na Isirayeli, burimo gusohora. Imihandagurikire y’ikirere n’ubushyuhe bw’isi bitwereka mu buryo bweruye yuko iki ari ikimenyetso cy’ibihe.
Ibyo umuhanuzi Yesaya yahanuye bikomeza kuba iby’ukuri, kandi dushobora kuvuga koko yuko icyo cyanditswe cyasohoreye imbere y’amaso yacu. Imana ya Isirayeli irimo gukuraho ibibi byose byagiriwe ubwoko Bwe, no gukiza inguma batewe (Yesaya 30:26).
«Ariko amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu kuko yumva!» (Matayo 13: 16).
«Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi ari i Yerusalemu. Ijuru n’isi bizatigita, ariko Uwiteka azabera ubwoko bwe ubuhungiro, abere Abisirayeli igihome. Ubwo muzamenya yuko ndi Uwiteka Imana yanyu, mba i Siyoni ku musozi wanjye wera, icyo gihe i Yerusalemu hazaba ahera, kandi nta bagenzi bazongera kuhanyura ukundi» (Joël 4: 16-17).
«Uwo munsi Uwiteka azarinda abaturage b’i Yerusalemu, umunyantegenke muri bo azamera nka Dawidi, kandi inzu ya Dawidi izamera nk’Imana, nka marayika w’Uwiteka uri imbere yabo» (Zach. 12: 8).
Ibi ni byo abantu bose kwi iherezo bazameya.
Hevenu Shalom Alechem
Available translations
PDF
EPUB